Zabyaye amahari! Ibya Vestine na Dorcas byajemo kidobya batandukana na M-IRENE bitewe no kugambanirwa na Aimable

Ibaruwa yandikanywe agahinda, ubugambanyi, kureka umuziki kujya kuririmba muri Canada bimwe mu bikubiye mu kiganiro M-Irene yatanze cyashyize iherezo ku bibaza imva n’imvano yo kwamburwa Vestine na Dorcas.

Jul 8, 2021 - 10:31
Jul 8, 2021 - 14:37
 0
Zabyaye amahari! Ibya Vestine na Dorcas byajemo kidobya batandukana na M-IRENE bitewe no kugambanirwa na Aimable

Uko bahuye bwa mbere

Umunyamakuru Murindahabi Irene nyiri igitekerezo cyo gutangiza MIE yasobanuye ko bwa mbere umuvandimwe wa Vestine na Dorcas yahaye Murindahabi amashusho y’abo bana. Yemeye kubageraho akabakoresha ikiganiro.

Nyuma abonye ako bashoboye yemeye kubafasha mu muziki.

Ati:’’nemeye kubafasha nkuko nsanzwe mfasha abandi’’.

Mu kiganiro kirambuye yashyize kuri shene ye ya YouTube yahishuye ubugambanyi yagiriwe kuva ku ndirimbo ya mbere

Ati:’’umuntu w’umugome yegereye nyina ababwira ko Murindahabi yakijijwe n’abana bawe’’. Nyuma Murindahabi yemeye kureba uwo mubyeyi ngo bagirane amasezerano. Umubyeyi yirinze kuyasinya kuko atazi ibijyanye no gusinya.

Murindahabi Irene yiyemeje gutanga indezo z’abo atabyaye

Igihe cyarageze yemerera wa mubyeyi ko yiyemeje ikintu cyose kijyanye n’ishuri. Amafaranga y’ishuri, imyenda yo kwambara, kubajyana kwiga n’ibindi byose bakenera mu buzima bwabo.

 Umugambanyi uko yaje

Uwitwa Aimable nyiri gutangiza irushanwa ryitwa’’Rwanda Gospel Stars Live’’ yasabye Murindahabi kumuhuza na Vestine na Dorcas. Ati:’’ko ndi umufana wabo wazampuje nabo tugasangira ikawa’’.

Nyuma uyu Aimable yatangiye kujyana amagambo kwa nyina wa Dorcas na Vestine amubwira ko abana be bari kuribwa kandi ubarya ari kubakiriraho.

Murindahabi yanze kwemera ko abahanzikazi be bitabira irushanwa bimuviramo kumutera gapapu.

Uyu munyamakuru yagize ati:’’Nasanze ntasobanukiwe iby’irushanwa rero nanze ko baryitabire kuko nabonaga nta musaruro bizabaha’’. Hari ijwi ry’umwe muri aba bakobwa wumvikanye abwira M-Irene ko biteguye kureka umuziki mu gihe baba batari gukorana.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175