Yigize icyangamibyizi

Uyi mugani baca ngo " Yigize icyangamibyizi" , bawuca iyo babonye umukobwa uva iwabo akajya kubwerabwera ku rurembo,ni bwo bavuga ngo yigize icyangamibyizi

Jul 24, 2022 - 01:08
Jul 24, 2022 - 01:08
 0
Yigize icyangamibyizi

Iyo mvugo yabaye umugani ikura ibirari ku bakobwa bava iwabo bakajya kubwerabwera ku rurembo bihishahisha. Nibwo bavuga ngo “Mukobwa wa naka yigize icyangamibyizi”.

Yadukanywe n’abakobwa bo mu Busanza (Butare); ahagana mu mwaka wa 1900. Kuva ubwo byarazurungutanye bigeza magingo aya, uretse ko basigaye bagira ngo “Yabaye Indaya”.

Abo bakobwa bo mu Busanza, ku ngoma ya Rwabugili barikoranyije maze baca agashingo biyita “Ibyangamubyizi’ banga guhingira iwabo no kubakorera indi mirimo; bacikira ku rurembo bavuga ko bagiye gushaka amata ibwami (umukiro); mbese bitwaje ko bagiye gushaka akazi.

Ni nk’ibi ab’ubu badukanye byo kujya gushaka akazi mu mijyi, bari barihimbiye akaririmbo k’uruyundo rwabo ngo:

 Aho kurwara ibikota byo mu ntoki (=amabavu),
 Nzarwara ibikota byo mu birenge (= ubunana),
 Nkurikiye Inkotanyi i Rubengera (= Rwabugiri).

Nuko bamaze kwiyemeza batyo bashyira nzira bajya i Giseke na Nyagisenyi, mu rugo rwa Rwogera rwahozemo Murorunkwere nyina wa Rwabugili. Bagenda bahabuwe n’umutwe w’intore za Rwabugili wari umaze kuremwa, witwaga ‘Ingangurarugo’, zari ziruyobowemo rumaze kwegurirwa Kanjogera muka Rwabugili, nyina wa Musinga.

Abahungu babonye urwo rushashi rubasesekayemo, bati “Murakaza neza mboga zizanye”. Ni abahungu bawe rero! Kandi bo ku rurembo! Babiraramo babahunda impu nziza z’imikane batashoboraga kwibonera iwabo; dore ko ubundi abakobwa ba rubanda rusanzwe bambaraga ibishongero by’ibinyita.

Nuko abo bahungasuka basanga abisanga; mbese baba ba nyiramugwahashashe, kuko uko guhunga isuka byari birimo n’umururumba wo kwambara neza. Ariko uburyo bwo kubigeraho bukaba bumwe, ubusambanyi.

Barabwiyemeza, birakorwa biravugwa; ubwarare bwabyo busakara u Busanza busingira i Nduga yose irorama. Birarambanya, bigejeje ku ngoma ya Musinga birasizora.

Abakobwa barahurura bikubira i Nyanza, ariko noneho biyita “Inyangakurushwa”. Ariko umugambi ukaba umwe, wo gushakisha imyambaro y’akarusho n’ubusambanyi.

Biba aho rubura gica, bigejeje mu 1927, ubusambanyi buba akarorero; i Kigali hari hamaze gukomera habaye ibuzungu.

Abakobwa bamwe bohoka mu bayisilamu, abandi borama mu baboyi. Ubwo iryo hururu ryari rikabuwe n’umugore Nyirakayondo w’Umurerakazi; yari mushiki wa Rukara rwa Bishingwe, afitwe n’umuzungu bitaga Rongorongo (Administrateur Borgers). Ni bwo hadutse akagani mu Rwanda, ngo “Umuceri muca iwabo! Isukari isuka ibuzungu!”

Nuko Kigali iba yakiriye Nyanza. Bigejeje mu 1932, umuzungu bitaga Busambira (Administrateur Schmidt) yubaka ikirorero (Urusisiro bitaga Iturubaki) akigira icumbi ry’abatware n’ibisonga n’abakarani igihe baje ku itariki (umunsi w’umurarikano).

Rezida na we yubakisha ikindi kirorero cy’Abapoilisi bitwaga “Abavurugaji (Brigadiers)”.

Ubwo abapolisi n’abakarani bari abasore gusa ndetse n’ibisonga ari uko, kuko hari hamaze kugabana abazi

kwandika basa, ba se bamaze kwegura cyangwa kunyagwa.

Ubwo noneho abakobwa b’ibyomanzi b’impande zose barasukiranya bahururiye kwambara amasengeri; niho yari acyaduka: Ni bwo babihimbiyeho imbyino yatangiraga igira ngo “Ni nde wagaramiye isengeri imwe, abandi bagaramira magana ane? Uwo ni cya kimamara cyo kwa (naka)!’’

Iryo zina ry’ibyomanzi by’i Nyarugenge na ryo nyuma ryakuwe n’iry’indaya, ku gahararo k’inzaduka kakomotse ku bahungu b’ibirumbo bajyaga i Bugande, bagerayo bati “Hehe kandi n’u Rwanda!” Abo bitwaga “Indaya za Bugande”.

Hanyuma abakobwa na bo barariharara by’urwiganwa, batangira kuritenjyenjya bitwa “Maraya” aho bigeze birerura bararikukana aba ari bo bitwa indaya; ni zo ndaya izi: izi za kabwera, ku mpamvu y’uko zihora zibwerabwera mu rubuga rw’abahungu bo ku rurembo aho ruri hose. Naho abahungu b’ibiraramisagara basigara bitwa “Amabandi”.

Abakobwa rero, ari abigize indaya za kabwera, ari abigize ibyomanzi by’i Nyarugenge, ari n’abigize Inyangakurushwa z’i Nyanza, bose ni bamwe n’aba mbere bo mu Busanza biyise “Ibyangamibyizi”.

Ni cyo gituma iyo bumvise umukobwa watombotse akajya kwipendeza ku rurembo (mu mujyi) bavuga ngo “Yigize icyangamibyizi.”

Kera mbere ubwo, bene abo b’Ibyangamibyizi bitwaga na ba “Nyirakadeheri”.

Kwigira icyangamibyizi = Kuba kabwera, indaya.

Byakuwe mu gitabo " Ibirari by'Insigamigani