Yasanze ku buriri Umwamikazi Elizabeth II,amusaba kumusoma

Inzoga nizo zatumye umugabo Michael Fegan agera mu cyumba Umwamikazi Elizabeth II yararagamo.

Sep 11, 2022 - 12:52
Dec 20, 2022 - 22:01
 1
Yasanze ku buriri Umwamikazi Elizabeth II,amusaba kumusoma

Kimwe mu bintu byabaye ku Mwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth II, abantu benshi mu isi batariyumvisha ni ukuntu umugabo udafite ikintu na kimwe mu Bwongereza ashinzwe byongeye w'umukene cyane yasanze Umwamikazi Elizabeth II mu cyumba cye akiryamye, n'umutekano wose uba ucunzwe ku nzu y'i Bwami.

             Ese byagenze bite kugira ngo MICHEAL Fegan ASANGE Umwamikazi mu buriri?

Ijoro rimwe umugabo w'umukene utari wambaye n'inkweto witwa Michael Fegan yuriye inkuta zo ku nzu y'i Bwami i Backingam, arangije yurira impombo zijyana amazi mu nzu asanga idirishya rikinguye yinjira mu ngoro.

Fegan n' Umwamikazi Elizabeth II 

Michael Fegan akinjira, umukozi wakoraga isuku mu rugo i Bwami yabonye uyu mugabo Fegan agira ubwoba ahita  ajya gutabaza abarinzi b'i Bwami. Abarinzi bahageze yarangije kwinjira mu nzu bahindura. Bahise bahindura umusazi umukozi wo mu rugo kuko ntibiyumvishaga ukuntu hari umuntu watinyuka kwinjira i Bwami.

                   Ingoro ya Backingam ni inzu bwoko ki umuntu yaburiyemo?

Ingoro ya Buckingham ifite ibyumba 775. Muri byo harimo ibyumba 19 bya Leta, ibyumba 52 by’Abami n’abashyitsi, ibyumba 188 by’abakozi. Harimo kandi  ibiro 92 n’ubwiherero 78. Mu bipimo by'inyubako, ifite metero 108 z'uburebure imbere, metero 120 z'ubujyakuzimu na metero 24 z'uburebure.

Fegan yinjiye mu ngoro y'i bwami agenda atembera yirira ibisuguti byari mu nzu y'i bwami arangije aragenda yicara mu ntebe y'Umwamikazi yifatira ka divayi arisomera. Arangije arisohokera ntawe urabutswe.

Aha byari mu mpeshyi yo mu mwaka 1982 ubwo yinjiraga mu ngoro y'i bwami ku nshuro ya mbere, dore ko yinjiyemo inshuro ebyiri zose kandi akisohokera amahoro.

                        Inshuro ya Kabiri Fegan asanga Umwamikazi mu buriri

Byari ku munsi  wa 5 kuri tariki ya 7 Kanama 1982, ubwo  Michael Fegan yari yicaye mu kabari, yaje kubona  kuri televisiyo bavuga ko Umwamikazi agiye kumara impera z'icyumweru (weekend ) yose mu ngoro ya Backingam .

Michael Fegan yasanze Umwamikazi mu cyumba

Fegan akimara kubyumva yabwiye abo bari kumwe mu kabari ko agiye kugenda akagera mu cyumba cy'Umwamikazi. Abo bari kumwe  baramusetse cyane bati "wasinze wowe rwose." Gusa  Fegan yari akomeje. bakomeje kumuseka barangije bamutegera amafaranga ko nagera mu cyumba cye bayamuha.

 Dore uko byagenze kugira ngo agere mu cyumba cy'Umwamikazi bwa kabiri

Fegan icupa rimaze kumugeramo yafashe imodoka imugeza hafi y'ingoro ya Backingam. Figan yabigenje nk'uko mbere yari yabigenje bwa mbere maze yurira ku mpombo z'amazi maze agera mu nzu.

Yinjiye mu nzu abarinzi ntibarabukwa, arongera azenguruka ingoro. Bishyize kera yaje kugwa ku cyumba cy'Umwamikazi arinjira asanga Umwamikazi akiryamye.

Fegan yahise yicara mu mirambizo y'uburiri bw'Umwamikazi ari ko akicara bivugwa ko Umwamikazi yahise akanguka, aramubaza  ati "urashaka iki"?

Inkuru zimwe zivuga ko Fegan yasabye Umwamikazi kumusoma,abandi bavuga ko yamusabye itabi hanyuma Umwamikazi agenda nkugiye kurizana ahita ahamagaza abashinzwe umutekano bahita bamutambikana.

                               Fegan byamugendekeye gute nyuma yo gutabwa muri yombi?

 Micheal Fegan bamujyanye kwa muganga kugira ngo barebe niba mta kibazo cyo mu mutwe afite ari ko  basanga nta kibazo afite mu bwonko ari mutaraga. Gusa ikizwi ni uko Fegan yari yaratandukanye n'umugore we kandi yari afite ubukene bukabije. Ibi ubwabyo byari ibibazo bikomeye byari gutuma umugabo ajya kwirebera Umwamikazi akamugezaho ikibazo bye.

Bamugejeje mu rukiko ari ko Fegan nta cyaha na kimwe yakoreye Umwamikazi cyangwa i Bwami  cyamuhamye ahubwo yahamijwe kunywa divayi. Ikindi cyari kumuhama ni ukwinjira i Bwami kandi nta burenganzira afite,  gusa mu mategeko y'u Bwongereza  iryo tegeko nta ryabagamo. byarangiye nta cyaha kimuhamye baramureka aritahira.

                            Nyuma isi yose yarumiwe bitewe nicyo gikorwa cya Fegan

Mu gitondo inkuru ku radiyo na televisiyo byari inkuru y'umugabo wageze i Bwami akajya mu cyumba cy'Umwamikazi ibintu bitari byakabaye mu myaka irenga 800 ku ngoma y'i Bwami.

Mama wa Fegan yatangaje ko umwana we yahoraga avuga ko umunsi umwe azinjira mu cyumba cy'Umwamikazi aho undi muntu wese atarinjira.

Michael Fegan aracyariho kugeza nubu aracyariho kandi aba i London. Akaba yaravutse ku wa 8 Kanama 1948.

Fegan mu bitangazamakuru bamubajije niba yicuza kuba yarinjiye i Bwami atangaza ko atazigera ibyicuza nagato yagize ati " abantu benshi bajya guhura n'Umwamikazi bakabanza gupfukama ari ko nge twaricaranye turaganira".

Iyi ni inkuru imwe muri nyinshi zidasanzwe zabaye ku Mwamikazi Elizabeth II, mukomeze mudukurikire murabona nizindi nyishyi cyanemutamenye ku mwamikazi Elizabeth II

Mu gutegura iki kiganiro twifashishije imbuga zinyuranye harimo uruba rwa townandcountrymag.com ndetse n'urubuga rwa interineti rwa ricksteves.com