Yari muntu ki PAPA BENEDIGITO XVI watabarutse?

Nyuma yo kwegura ku ntebe yo kuba Umushumba wa Kiliziya Gatorika mu Isi, ku myaka 95 Papa Emeritus Benedigito XVI yitabye Imana.

Dec 31, 2022 - 23:26
Dec 31, 2023 - 22:42
 0
Yari muntu ki PAPA BENEDIGITO XVI watabarutse?

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza mu masaha y’igitondo nibwo ibiro bya Papa i Vatikani (Vatican) byatangaje ko uwahoze ari Umushumba wa Kiliziya Gatorika ari ko akaza kwegura mu mwaka 2013 Papa Emeritus Benedigito XVI ku myaka 95 yitabye Imana.

Iri tangazo ryavugaga ko Papa Emeritus Benedigito XVI yitabye Imana ari iwe mu rugo mu kigo cy’abihaye Imana cya Mater Ecclesiae. Aha hakaba ariho yari yarahisemo gutura nyuma yo kwegura mu 2013 ku ntebe y’ubushumba.

Papa Francis yari yateguje urupfu rwa Papa Benedigito XVI

Papa Benedigito yitabye Imana mu gihe n’ubundi kuri uyu wa Gatatu, Papa Francis yari yamusabiye amasengesho, anatangaza ko “arembye cyane”.

Ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022, mu magambo ye, yagize ati: "Ndashaka kubasaba mwese gusengera bidasanzwe Papa Emeritus Benedigito XVI kuri ubu ucecetse cyane."

Papa Francis yakomeje agira ati “Reka tumwibuke kuko ararwaye cyane.Yakomeje  asaba uwiteka ku mukomeza muri ubu buzima bw'urukundo akunda itorero rye, kugeza ku mperuka”.

Ku wa Gatatu Papa Francis ajya gusura Papa Emeritus Benedigito XVI 

Papa Francis I arangije gusabira amasengesho Papa Emeritus Benedigito XVI imbere y'abari bamuteze amatwi muri icyo gitondo cyo ku wa Gatatu, yahise ajya gusura Papa Benedigito aho yabaga muri Monasiteri ya Mater Ecclesiae.  

 Papa Emeritus Benedigito wa XVI yari muntu ki?

Papa Benedigito wa XVI ubundi amazina ye ni Joseph Aloisius Ratzinger yavutse i saa 8h30 za mu gitondo, ari ku  wa Gatandatu mutagatifu kuri tariki 16 Mata 1927, avukira Bavariya mu Budage.

Ratzinger yari umwana wa gatatu wa Joseph Ratzinger Sr, umupolisi w’u Budage na nyina Maria Ratzinger. Ratzinger akaba yari afite nyirarume Georg Ratzinger wari umupadiri n’umunyapolitiki mu Budage. Muri rusange Joseph Ratzinger yavukuriye mu muryango w’Abakiristu kuko ku munsi avuka yahise abatizwa.

Urugendo rwa Joseph Aloisius Ratzinger muri Kiliziya 

Nyuma y’intambara ya Kabiri y'isi yose, Ratzinger yabanje kwiga tewolojiya na filozofiya kandi ashyiraho intego ikomeye y’ubuzima bwe mu gihe yari umupadiri i Munich mu mwaka1951.

Ratzinger igihe yari umunyeshuri yahise yubaka izinacyane, ubwa mbere yabonye impamyabumenyi y'ikirenga, nyuma aba umwarimu muri kaminuza ya Bonn aho yigishaga ibyerekeye iyobokamana na Filosofiya “the God of Faith and the God of Philosophy”.

Mu mwaka 1966, yabaye umuyobozi muri tewolojiya ya dogmatique muri kaminuza ya Tübingen. Icyo gihe kandi yakomeje kuba umwarimu muri Kaminuza.

Kuri tariki ya 24 Werurwe 1977, ubwo yari afite imyaka 50 yagizwe Musenyeri mukuru wa Munich-Freising.Icyo gihe ubwo byari mbere yuko agirwa Karidinari (cardinal) kuri tariki ya 27 Kamena 1977 na Papa Paul wa VI.

Nyuma y’imyaka ine, mu mwaka 1981, Papa Yohani Pawulo wa II yahamagaye Ratzinger i Roma, aho yabaye umuyobozi w’inyigisho zijyanye n’ukwemera.

              Ubwo Aloisius Ratzinger yabaga Papa

Bidatinze Joseph Aloisius Ratzinger kuri tariki ya 19 Mata 2005 yaje kuba Papa Benedigito wa XVI asimbuye Papa Yohani Pawulo wa II. Yakomeje imirimo ye nk’umushumba wa Kiliziya Gatorika kugeza yeguye kuri tariki ya 28 Gashyantare 2013.

Emeritus Benedigito XVI ubwo yabaga papa mu 2005

Ubwo Papa Emeritus Benedigito XVI yeguraga ku mpamvu yatangaje ko ari izabukuru, benshi babigiyeho impaka mu isi, ari ko hari hashize imyaka 600 nta wundi mu papa wegura kuri uyu mwanya w’ubushumba muri Kiliziya gatorika mu isi.

Ni iki kigiye gukurikira nyuma y’urupfu rwa Papa Emeritus Benedigito XVI?

Vatican yavuze ko umurambo wa papa Papa Emeritus Benedigito XVI uzashyirwa muri Bazilika ya Mutagatifu Petero guhera ku wa mbere  tariki ya 2 Mutarama 2023, aho abantu banyuranye mu isi biteganyijwe ko bazajya kumusezeraho.

Papa Francis ubwe niwe azayobora umuhango wo guherekeza bwa nyuma Papa Emeritus Benedigito XVI. Uyu muhango ukaba uzabera mu kibuga cya Mutagatifu Petero kuri tariki ya 5 Mutarama 2023.

Papa Emeritus Benedigito XVI azibukirwa kuki muri Kiliziya

Papa Emeritus Benedigito XVI yabonwaga na benshi ko ari umwe mu bahanga mu bya tewolojiya bakomeye bo mu gihe cyacu bari bazi Vatikani neza byimbitse.

Benedigito wa XVI yagize uruhare runini  muri Kiliziya Gatolika abinyujije mu bitabo bye yise Imana ni Urukundo (Deus caritas est') nikindi yise  Urukundo cyangwa Ubugiraneza mu kuri (Caritas in veritate).

Hari nizindi nyandiko nyinshi yasohoye nk’inyandiko yise Isakramentu ry'urukundo ('Sacramentum caritatis). Iyi ikaba ari inyandiko itsimbaraye ku nyigisho za Kiliziya zerekeye ukuri ku myifatire n’imyitwarire iboneye, aho gushingira ku mbabazi zishingiye ku myizerere ishingiye ku bitekerezo.

Abagize icyo batangaza kuri   Papa Emeritus Benedigito XVI

  1. Perezida w’Ubutaliyani (Italy)

Kwikubitiro Perezida w’Ubutaliyani (Italy) Sergio Mattarella yavuze ko urupfu rwa Benedigito rwateye intimba igihugu cyose.

Perezida w'u Butariyani Sergio Mattaralla

Mattarella yagize ati "uburyohe bwe n'ubwenge bwe byagiriye akamaro umuryango wacu ndetse n'umuryango mpuzamahanga wose".

Perezida Sergio Mattarella yakomeje avuga ko Benedigito “yasobanuye neza impamvu z’ibiganiro, amahoro, icyubahiro cya muntu, ndetse n’inyungu z’amadini”.

                  2.Chancellor w’u Budage Olaf Scholz

 

Shanseriye w'u Budage Olaf Scholz

Nk’igihugu Papa Benedigito wa XVI avukamo cy’u Budage,Chancellor Olaf Scholz yavuze ko Papa wavukiye mu Budage  ati “ni nk’umuntu washinze kiliziya gatolika”

Yakomeje agira ati “Benedigito yari umuyobozi w'itorero ridasanzwe kuri benshi, atari muri iki gihugu gusa”. Yongeyeho ati: "Isi itakaje umuntu washyizeho imisingi ikomeye muri Kiliziya Gatolika,ubumuntu bwe ndetse n’ubuhanga bwe mu byiyobokamana”

IVOMO: Ikinyamakuru Aljazira

                Igitabo encyclopedia britannica

               Ikinyamakuru CCN