Yakuyemo penaliti ahwana na yo

Gukuramo penaliti bihira abazamu bake, hari uwayikuyemo ahita ahwana na yo.

Feb 14, 2023 - 11:30
Feb 14, 2023 - 11:40
 0
Yakuyemo penaliti ahwana na yo


Inkuru y' incamugongo ikomeje gukwirakwira mu bitandukanye byo mu Bubiligi ihamya ko umuzamu witwa Arne Espeel w'imyaka 25 wakiniraga ikipe ya Winkel Sport B yitabye Imana azira penaliti. Ni penaliti yakuyemo ku wa Gatandatu, 11 Gashyantare 2023, igihe ikipe ye yakinaga na Westrozebeke.


Iryo sanganya ryabaye mu gice cya kabiri, mu mukino wari wahuje ikipe ya Winkel Sport B na Westrozebeke, Sport B yari iyoboye n'ibitego 2-1 cya Westrozebeke. Ikipe ya Westrozebeke yahawe penaliti, umuzamu Arne Espeel wa Winkel Sport B ajya mu izamu yitegura kuyikuramo. Umukinnyi wa Westrozebeke yarekuye ishoti y'umuriro, Espeel ayikuramo. Bagenzi be n' abafana buzuwe n'ibyishimo.


Espeel warumaze gukora icyo gikorwa, yamaze akanya gato arwana n'umutima, ahita yikubita hasi. Abaganga b'iyo kipe bahise birukira mu kibuga kureba icyo abaye, bamukuye mu kibuga bahita bamujyana kwa muganga ni na ho yaguye.


Ababyeyi be n'umuvandimwe we Aaron yari kuri sitade. Batangaje ko babajwe bikomeye n'ibyo byabaye ku muntu wabo. Bongeraho ko batiyumvisha ukuntu umwana wabo w'imyaka 25 yatabarutse azize umutima kandi yarafite ubuzima buzira umuze.


Umuyobozi wa Arne Espeel na we yavuze ko ababajwe bikomeye n'urupfu rw'umukinnyi wa bo, Espeel.


Hari umukino wasubitswe kubera iryo sanganya. Ngo hagomba kandi gufatwa umunota wo kumwunamira.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.