Yagiye burundu

Uyu mugani, bawuca iyo babonye ikigiye mahera cyose bakaziguruka, ni ho bavuga ngo "Cyagiye burundu!" Wakomotse kuri Burundu ahasaga umwaka wa 1400.

Jul 26, 2022 - 00:31
Jul 26, 2022 - 00:30
 0
Yagiye burundu

Burundu yari umutwa Gahindiro ka Mibambwe Sekarongoro yajyaga atuma ku mugore wa Rugayi rwa Buzi i Burundi, witwaga Bwiza bwa Mashira budashira irorwa n’irongorwa,umubanda w’i Nduga ngari ya Gisali na Kibanda.

Gahindiro uwo Semutakirwa, ni we bitiriye Gahindiro Yuhi rya Mibambwe Sentabyo. Na we bwiza bwa Mashira uwo, yari yararongowe na Rugayi rwa Buzi, umutware w’igikomangoma mu Burundi, ariko yasabwe asanzwe ari incuti y’amagara ya Gahindiro ka Mibambwe. Rugayi amaze kurongora Bwiza rero, Gahindiro yohereza umutwa we Burundu i Burundi ati "Ugende ukeza Rugayi, umuhakweho, ujye umusetsa maze numara kubona ubuhake, uzampere Bwiza izi ntashyo."

Umutwa araboneza ajya gukeza Rugayi. Agezeyo baramwakira. Bamubajije aho aturuka ati "Ndaturuka i Rwanda" Rugayi, ati "Ese wari uhatswe na nde?" Burundu, ati "Nari mpatswe na Semutakirwa, hanyuma bambwira ko uhaka neza kandi ngo ukagira n’ibirunge byinshi, ni ko kumwimura ndakwisangira. Abagaragu ba Rugayi bumvise amagambo ya Burundu baraseka. Burundu yumvise ko
bamuneguye bishima, noneho arushaho guhimbarwa, arakomeza arabasetsa.

Atangira kubiganira uko impyisi ijya mu kiraro kurya inyana, agendesha amaboko n’amaguru bunyamaswa, babibona bakiyamirira banezerewe.

Nuko Burundu agenda akambakamba no mu nzu kwa Rugayi aho Bwiza ari, Bwiza abonye atungutse mu nzu kandi yahoze amurungurukira mu nzugi, arishima araseka cyane. Burundu amuhereza intoki ati "Uraho nyakugira Imana?"

Bwiza akubita agatwenge. Burundu asubura ku irembo aho Rugayi ari n’abagaragu be. Ariko asubirayo ntacyo abwiye Bwiza, ashaka kubanza kwimenyereza bose. Haciyeho nk’ukwezi, aba amaze kumenyerana na bose, ngo si ukubasetsa akora iyo bwabaga ariko ari amaco yo kuzabona uko avugana na Bwiza.

Biba aho, haciyeho indi minsi, Burundu asanga Bwiza mu gikari n’amasimbi apfunyitse y’intashyo za Gahindiro. Aramwegera bajya ukwabo ati "Ngizo intashyo za Gahindiro Semutakirwa; ngo Mutahe cyane, ngo ariko itahe ni ubusa, ritabaye ubusa wamutashyeho cyangwa nawe akagutahaho."

Bwiza amaze kumva amagambo Burundu amubwiye, yipfundura urunigi mu ijosi ararumuhereza ati "Ngiyi intashyo uzampere Gahindiro Semutakirwa Semutambashakwe umwana w’i Mbirima na Matovu, ibusasangohe, ibuvomabagabo, umutware w’i Bumbogo bwa Gatamba (Bumbogo bwa Gatamba ni umurenge wa Kigoma na Muyange mu Nduga.)"

Nuko Burundu yakira urunigi Bwiza amuhaye. Amaze kurushyikira ajya aho Rugayi ari, aramubwira ati "Nyagasani ndatashye ngiye kwirebera umugore n’abana!" Rugayi, ati "Ese uzagaruka ryari?"

Burundu ati "Nimara kubonana n’umugore n’abana nzahera ko ngaruka." Rugayi aramusezerera amuha n’intama ajyana. Buracya Burundu azindukira ku rugendo agaruka i Rwanda. Ageze kwa Gahindiro Semutakirwa, bararamukanya. Amujyana ukwe, amwereka urunigi rw’intashyo ya Bwiza, amubwira n’uko yamutumye. Ubwo butumwa bushimisha Semutakirwa bituma asubiza Burundu kwa Rugayi ikitaraganya n’izindi ntashyo z’imibavu. Burundu aragenda. Agezeyo, imibavu y’intashyo arayihisha, ajya kwiyereka Rugayi amumenyesha ko yagarutse. Rugayi aramushima, ati "Koko urabangutse ntiwanyiciye amasezerano."

Burundu amaze kuramukanya na Rugayi, ajya kubwira Bwiza ko yamuzaniye izindi ntashyo z’imibavu. Undi arishima cyane, kuko iyo yari yarashatse ntayahabaga muri icyo gihe bagombaga kuyigura mu Rwanda. Ubwo amuha umuntu ujya kuyimuzanira rwihishwa. Hashize iminsi, Bwiza arosa ashaka amadahamo (imbiribiri) ayaha Burundu ati "Ngutumye kuri Gahindiro, Semutakirwa, umwana w’i Mbilima na Matovu, ibusasabagore ibuvomabagabo, umutware w’i Bumbogo bwa Gatamba uti "Ngizo intashyo mwana wa se na sebukwe, uti "Ariko itahe ni ubusa ritabaye ubusa wamutashyeho!"

Burundu ahindukira arira inzira kuyimara, ashishikariye gushyikiriza Semutakirwa intashyo Bwiza amwoherereje. Arazimushyikiriza, amaze kuzibona arishima cyane. Na none aha Burundu izindi ngo ashyire Bwiza: amuha amahembe atatse n’ubusasa, n’ibyanganga ati "Genda kandi ntuzongere kugaruka mu Rwanda uzagumeyo kugeza igihe tugarukanira twembi na Bwiza ariko hagati aho nzajya ngutumaho abandi batwa bene wanyu, kugira ngo menye ibyawe na Bwiza aho bigeze!"

Burundu asubira i Burundi. Amaze kugerayo yereka Bwiza intashyo za Gahindiro, amubwira n’ubundi butumwa. Bwiza amaze kuzibona arishima cyane kuko zari ibyiza Abarundi batagira.

Nuko kuva ubwo, Burundu aguma i Burundi mu bunetsi agumana na Rugayi n’umugore we Bwiza. Haciyeho iminsi Gahindiro yohereza undi guhakwa na Rugayi ariko amwohereza ari intumwa atumye kuri Burundu, ngo ayimenyeshe aho ibye na Bwiza bigeze. Aragenda akeza Rugayi kwa kundi kwa Burundu; we ndetse agasetsa bitambutse ibya Burundu. Bineza Rugayi kuko abonye abatwa babiri bo mu Rwanda basetsa. "

Dore ko Burundu yagiye ajya kureshya. Bwiza atuma uwo mutwa kuri Gahindiro, ati: "Ugende umumbwirire, uti: "Uzaze uhetswe wiyita mukuru we w’umugore, ntibazakumenya." Umutwa agaruka mu Rwanda asezeye nka Burundu. Rugayi amuha intama arataha. Araza abwira Gahindiro ubutumwa. Abwumvise buramuneza. Ahera ko akoranya abatwa be n’abagaragu bazajyana; ariko bake. Abatwa bagenda bamuhetse yitwikiriye akarago nk’umugore. Bamanuka amayaga ya Kinazi, bambuka Nyabarongo, bomokana u Bugesera, basingira u Burundi bwo kwa Rugayi ku kirengarenga. Bahageze basanga Rugayi yagiye guhiga. Ingobyi bayinjiza mu rugo bayururukiriza mu kirambi. Gahindiro ajya ku buriri aramukanya na Bwiza. Bategeka abaheza kugira ngo abonane na mukuru we. Bose barasohoka, bibwira ko uwo mushyitsi ari mukuru wa Bwiza w’umugore koko.

Nuko Gahindiro aratangira yiganirira na Bwiza baba iyo! Rugayi arashyira arahiguka. Ageze ku irembo abona abatwa baje bahetse. Ababaza aho baturuka. Bamubwira ko baje bahetse muramu we. Yumvise ko yagenderewe na muramu we arishima. Ajya mu nzu yicara ku rwuririro aramukanya n’uwiyita muramu we. Ariko bakaramukanya Gahindiro ahina. Bimaze akanya Bwiza abwira Rugayi, ati: "Turaguheje, jya ku irembo twigire mu gikari kuganirirayo; kandi ndagusaba n’uko twiraranira tugashirana urukumbuzi."

Rugayi arabyemera; ajya ku irembo, Gahindiro na Bwiza bajya mu nzu yo mu gikari baganirirayo. Ubwo Gahindiro yagiye yitwikiriye akarago. Birirwa baganirira iyo, bwije barararana. Ku munsi wa kabiri bajya inyuma y’inzu kwota akazuba, nanone Gahindiro asohoka yitwikiriye akarago. Umuja wa Rugayi witwaga Nyirabunjagali arabukwa amaboko ye; arayitegereza asanga ari nk’ay’umugabo. Ku munsi wa gatatu yongera kuyitegereza, ajyana Rugayi ukwe aramubwira, ati: "Uriya muntu bita muramu wawe w’umugore, jye nabonye afite amaboko asa n’ayafoye umuheto!"

Rugayi aramutwamaati: "Genda; dore ko usa n’umusazi!" Ibyo umuja amubwiye abita i Burenga ahubwo ajya kubwira Bwiza, ati: "Ndagusaba kuryamana na muramu wanjye!" Bwiza ati: "Sinanga, ariko ejo uzazindukane n’abagaragu bawe mujye guhiga, tubone uko tukwitegura muzararane." Rugayi aranezerwa, arabyemera.

Ararika abahigi n’abagaragu bayirara ku ibaba. Imisambi ya mbere ihize, bakora ku mbwa, rubanda rumwomaho, ntihagira usigara mu rugo, uretse Bwiza na Gahindiro n’abantu be, na Nyirabunjagali n’abakwobwa b’abaja.

Rugayi agitirimuka aho, Bwiza bamunagurira mu ngobyi yaje ihetse Gahindiro. Bashyira nzira shishi itabona, bambuka Akanyaru, basingira u Mugina wa Jenda na Kabugondo. Hagati aho, dore ko nta nkuru ibura kibara, bati: "Wa mutwa yahekesheje Bwiza ari kumwe n’umugabo muremure!" Rugayi akomaho agatima, yibuka ijambo rya Nyirabunjagali umuhigo arawuta yiruka amasigamana, ageze iwe asanga harihamagara, wa muja ari we urwikungamo.

Abwira Rugayi ati "Yagiye Burundu na Bwiza bwawe! kandi aho nakenze icyazanye Burundu mu rugo aseka na Bwiza!" Yamugutwaye Semutakirwa! Ubwo Rugayi n’abe bashyira nzira bakurikira ikirari. Bageze ku Kanyaru babona ingobyi irarembera ku Mugina wa Jenda na Kabugondo. Rugayi arayireba arashoberwa, umuheto we awushyira ku ivi arawuvuna awujugunya mu ruzi, nawe yirohamo ariyahura; apfa atyo.

Nuko kuva ubwo abantu badukana imvugo ngo "Yagiye Burundu na Bwiza!" Buhoro buhoro uko ibihe biha ibindi ’na Bwiza’ babikuraho, hasigara "yagiye burundu" yonyine; ari byo kugenda mahera. Ikigiye ubutagaruka cyose bati "Cyagiye burundu." Igikozwe bidasubirwaho, bati "Cyuzuze burundu." Ugiye rwose bakaziguruka, bati "Yagiye burundu!" Nk’uko Burundu yagiye mahera acikishije Bwiza.

Byakuwe mu gitabo"Ibirari by'Insigamigani" , ifoto ikurwa kuri internet kuko igaragaza ko gushyingirwa kwa kera byakorwaga bahetse umugeni mu ngobyi.