Yaciye agahigo! Umwana w'imyaka 9 agiye gutangira kwiga kaminuza

Umwana w'imyaka 9 yaciye agahigo kadapfa kwisukirwa. Uyu mwana akaba agiye gutangira kwiga kaminuza.

Feb 8, 2023 - 15:20
Feb 8, 2023 - 15:23
 0
Yaciye agahigo! Umwana w'imyaka 9 agiye gutangira kwiga kaminuza


Ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bikomeje kugaruka ku nkuru y'umwana w'imyaka icyenda (9), David Balogun wo mu gace ka Harrisburg ho muri Leta ya Pennsylvania warangije amashuri y'isumbuye ku kigo cy' amashuri cya Reach Cyber Charter School, ubu akaba yitegura gutangira kwiga kaminuza.


Ubuyobozi bw'icyo kigo cya Reach Cyber Charter School bwemeje iyi inkuru ko David ari mubasoje amasomo ye muri iryo shuri, bityo akaba yitegura gutangira kwiga kaminuza ku myaka ye icyenda(9).


Nyir' ubwite, David Balogun yabwiye ibitangazamakuru byo muri Harrisburg ko ugize icyo yiyemeza kugeraho na we yakigeraho, ahamya ko ababyeyi be bamuteye ingabo mu bitugu.


Yagize ati;"Ibi nkoze n'abandi babishobora, igikomeye ni ugukorana umwete.Biba byiza iyo uhisemo gukora ibyo ushoboye, ibyo udashoboye ugomba kubishyira ku ruhande."


" Buriya isomo ryange rinyorohera ni ukwiga ibintu bishya, byaba ari indimi, ubugeni, imibare n'ubumenyi rusange."


Ababyeyi b'umwana, David bakomeje kuryoherwa n'ishema uyu David yabahesheje. Papa we Henry Balogun na mama we Ronya Balogun bagiriye inama abandi babyeyi bababwira ko icy'ingenzi bagomba gukora kugira ngo abana babo bagere kure ari ukubashyigikira muri byose cyane cyane ibibongerera ubumenyi.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.