Uwarufite amabere manini yayakubise umwotso

Mary Magdalene yatunguye abakoresha urubuga rwa Instagram kubera uko umubire we awuhindura uko yishakiye.

Mar 13, 2023 - 08:42
Mar 13, 2023 - 16:55
 0
Uwarufite amabere manini yayakubise umwotso

Kuri uyu wa 13 Werurwe, uwitwa Mary Magdalene, icyamamare ku rubuga rwa Instagram mu kugira amabere manini, yatunguranye abakoresha urwo rubuga ubwo yabasangizaga amafoto ye mashya atandukanye cyane n'ayo yarasanzwe abasangiza. Yagaragaraga afite amabere manini cyane none yahishuye ko yamaze kuyagabanyisha nkuko bigaraga mu mafoto yabasangije.

Uyu munyamidelikazi ufite inkomoko mu gihugu cya Canada, yahishuye ko yararembejwe n'ubunini bwayo, akaba yarahisemo kujya kuyabagisha bayagira mato. Nkuko bigaragara mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, bigaragara ko afite amabere mato ugereranyije n'ayo yarafite mu minsi yatambutse.

Igitangazamakuru TMZ cyatangaje ko uyu mukobwa yibagishije inshuro 50 akaba kandi ngo ari hafi yo kwibagisha isura. Ibi bikaba bimwongerera uburanga budasanzwe.

Agifite amabere manini yishongoraga ku bakoresha imbuga nkoranyambaga ko ari we mukobwa ufite amabere manini ku Isi hose.

Mary Magdalene ni umwe mu bavugisha abatari bake kubera imiterere ye idasanzwe ndetse n'uburyo yishushanyijeho (yashyizeho tattoos) umubiri wose.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.