Uwakekwaga gukubita Tekashi yabyigaramye

Inkuru y'ikubitwa ry'umuraperi Tekashi ryamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Mar 22, 2023 - 13:19
Mar 22, 2023 - 13:22
 0
Uwakekwaga gukubita Tekashi yabyigaramye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo inkuru ibabaje yavuye i Florida ikwira ku Isi hose ihamya ko umwe mu baraperi bitezwe cyane,ukiri muto, Tekashi 6ix9ine yakubiswe agirwa intere. Uwaketseho kumukubita yabyigaramye.

Nyuma y'ikubitwa rya Tekashi hanze y'inzu ngororamubiri yo mu majyepfo ya Florida, havuzwe abatari bake baba babigizemo uruhare. Uwaje ku ruhembe ni Guzman, kubera ko umugabo ugaragara mu mashusho amukubita asa na we.

Uyu waketseho kumukubita, Guzman yaciye ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko atari we.

Yagize ati;" Murambeshyera si njye. Murebe neza muri ariya mashusho, umugabo ugaragara umukubita ntiyishushanyihejo (nta tattoos afite) ariko njye ndazifite. Niriwe muri studio ntaho nahuriye na Tekashi."

Amashusho yashyizwe ahagaragara na TMZ agaragaza uyu muraperi akubitwa n'agatsiko k'abasore, basiga bamugize intere.

Amaze gukubitwa, ubuyobozi bwa gym yarimo bwahise bubimenyesha igipolisi, bakoze ubutabazi bw'ibanze, bahise bamujyana kwa muganga bigaragara ko yakomeretse mu maso no mu mugongo.

Tekashi akuzwe cyane cyane n'urubyiruko.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.