Umutoza w’umunyarwanda agiye guhatanira umwanya ukomeye muri Ferwafa

Nyuma y’aho Ferwafa itangarije ko yashyize ku isoko umwanya w’Umuyobozi wa Tekinike muri Ferwafa ku rwego rw’igihugu (DTN), bahise banatangaza ibisabwa ngo uwifuza ako kazi abashe kugapiganirwa.

Mar 16, 2021 - 21:50
Mar 17, 2021 - 05:46
 0
Umutoza w’umunyarwanda agiye guhatanira umwanya ukomeye muri Ferwafa

Mu minsi ishize, nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), ryatangaje ko ryamaze gushyira ku isoko umwanya w’Umuyobozi wa Tekinike muri Ferwafa ku rwego rw’igihugu (DTN) ndetse n’ibisabwa.

mu byo bavuze bisabwa ngo uwifuza ako kazi abashe kugasaba, bimwe byagoye abatoza b’abanyarwanda bituma kugeza ubu ntawe uratanga ibyangombwa bye ngo abe yasaba ko kazi.

Hitimana Thierry, niwe mutoza w‘umunyarwanda ugiye gusaba ako kazi nkuko yabibwiye FunClub mu kiganiro bagiranye.

Ati “Mu minsi nk’ibiri iri imbere nzaba ndi mu Rwanda. Nzaba nzanye ibyangombwa byanjye byo gusaba akazi ko kuba DTN. Ibyo basaba byose ndabyujuje.“

“Nabaye Umuyobozi wa Tekinike muri Rayon, mfite uburambe bw’ubuyoozi kuko nabaye muri RSSB mu gihe kingana n’imyaka 6, ndi Umwarimu w’abatoza (Instructor), ndi umutoza wemewe na CAF. Ndabyujuje ibyo basaba byose, ni yo mpamvu ngomba gutanga ibyangombwa byanjye muri Ferwafa.“

Ibisabwa Ferwafa yatangaje ni ibi bikurikira:

1. Kuba warakinnye umupira w’amaguru (si ngombwa ko waba warakinnye ku rwego rwo hejuru)

2. Kuba waratoje ku rwego rwo hejuru (Ikipe y’igihugu/Ikipe zo mu cyiciro cya mbere)

3. Kuba warabaye umwarimu w’abatoza ( Instructor)

4. Kuba ufite license A CAF cyangwa indi license yemewe na CAF

5. Kuba hari aho wabaye umuyobozi wa Tekinike mu gihe kingana n‘imyaka 2 kuzamura

6. Kuba uvuga neza ururimi rw’igifaransa n’icyongereza

7. Kuba warize ku rwego rwa Kaminuza byibura

8. Kuba ufite uburambe mu bijyanye n‘ubuyobozi

Hari n’ibindi bisabwa bavuze ariko byose, Hitimana Thierry avuga ko abyujuje kugira ngo abe yakwemererwa kuza gusaba uyu mwanya wo kuba Umuyobozi wa Tekinike ku rwego rw’igihugu.

Habimana Hussein, niwe wari Umuyobozi wa Tekinike muri Ferwafa ku rwego rw’igihugu, mu myaka ibiri ishize (2018-2020).

Hitimana Thierry arateganya gusaba kubwa DTN wa Ferwafa

Habimana Hussein niwe wari DTN kuva 2018-2020

Ibisabwa Ferwafa yatangaje ngo umuntu yemererwe gusaba kuba DTN

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw