Umuryango mpuzamahanga w'abayobozi bakiri bato wakiriwe mu Rwanda na H.E. Paul Kagame

YPO (Young Presidents Organisation), bagiriye uruzinduko mu Rwanda, bakiriwe na Paul Kagame uko ari 26.

Aug 3, 2022 - 18:46
Aug 3, 2022 - 18:46
 0
Umuryango mpuzamahanga w'abayobozi bakiri bato wakiriwe mu Rwanda na H.E. Paul Kagame

Izi ntumwa ziri muri gahunda y’ingendo zikorera mu bihugu icyenda bifite umwihariko bagahura n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi byo muri ibyo bihugu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yahuye n’izi ntumwa kuri uyu wa Gatatu.

Si ubwa mbere intumwa z’uyu muryango zigirira uruzinduko mu Rwanda. Nko mu 2016, Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abagera kuri 17 bamaze iminsi baganira n’abashoramari ndetse n’inzego zitandukanye, hagamijwe kureba inzego zashorwamo imari.

Icyo gihe uwari Umuyobozi wa RDB, Francis Gatare yavuze ko bamwe bashoye imari mu mushinga w’amashanyarazi ava mu mirasire y’izuba, abandi bakora ishoramari mu ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubworozi cyane cyane kongerera agaciro umusaruro ubivamo n’ibindi.

YPO igizwe n’abanyamuryango bagera ku bihumbi 30 baturuka mu bihugu 130 byo ku Isi, bafite intego yo kuzana impinduka mu mibereho n’ubucuruzi mu batuye isi.

Mu 2003, Young Presidents Organization (YPO) yahaye igihembo Perezida Kagame, cyitwa Global Leadership Award, kubera imiyoborere yahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda, ibyo bikagaragarira ku kwimakaza amahoro ndetse n’ikigero cy’iterambere mu bukungu n’imibereho myiza yabagejejeho.