Umunsi w'urubyiruko waranzwe n'ibiganiro hagati y'abato n'abakuru!

Aug 12, 2022 - 15:13
 0
Umunsi w'urubyiruko waranzwe n'ibiganiro hagati y'abato n'abakuru!

Uyu munsi taliki ya 12 Kanama ku Isi hose hijihijwe umunsi mpuzamahanga w'urubyiruko.

Mu Rwanda, umuryango utegamiye kuri leta Never Again Rwanda (NAR) k'ubufatanye na ambasade ya Suwede mu Rwanda nibo bateguye uwo munsi aho waranzwe n'ibiganiro byahuje abakuru n'abato mu kungurana ibitekerezo bijyanye n'insanganyamatsiko y'uyu munsi,  "Ubufaganye bw'abakuru n'abato mukurema isi ibereye ingeri zose"

Umuyobozi wa Never Again Rwanda wungirije Christiane Rulinda, mu Ijambo rifungura yagize ati "Urubyiruko ku munsi nk'uyu ni umwanya rukwiye kugaragaza ko rwabungabunga ejo hazaza ariko n'abafatanya bikorwa bakaruba hafi ngo rwiteze imbere." Akomeza yibutsa urubyiruko ko rukeneye impamba y'ubunararibonye ruhabwa n'abakuze.

Christiane Rulinda, umuyobozi wungirije muri Never Again

Mu biganiro byahuje abakuru n'abato, Mukantwari Benimana Marthe wamaze imyaka irenga 35 mu burezi yavuze ko ababyiruka bakeneye Impanuro z'ababyeyi ndetse n'Indangagaciro, akomeza agira ati "Byose bigakorwa ababyeyi baba hafi y'abana babo bubahiriza inshingano zo kubarera kandi bakanababwiza ukuri."

Mukantwali Benimana Marthe ufite uburambe bw'imyaka 35 mu burezi

Muri iki Kiganiro urubyiruko rwagarutse cyane ku kuba rukeneye gutegwa amatwi ndetse hakanabaho koroherana igihe ruganira n'abakuze kuko bishoboka ko hashobora kubaho kutunva ibintu kimwe ariko ntibikureho kujya inama ndetse runemera kugirwa inama byose bijyana no kubakirwa ubushobozi rukabasha kwiteza imbere.

Umuyobozi muri Minisiteri y'umuryango n'uburinganire, Alfred Karekezi, yijeje urubyiruko ko ibitekerezo rutanga ku munsi nk'uyu bibageraho, ijambo ryunzwemo n'umuyobozi muri Never Again Rwanda wungirije ufite ubufatanyabikorwa n'ubuvugizi munshingano, Eric Mahoro, yavuze ko Never Again Rwanda nkuko isanzwe ifatanya n'urubyiruko yiteguye gutanga umusanzu wayo mugufasha urubyiruko rufite ibyo rushaka kugeraho.

Ni umunsi waranzwe n'ibiganiro mu matsinda y'urubyiruko n'ababyeyi aho rwasabye ababyeyi kurwunva ndetse hakabaho koroherana no kujya inama.