Umukinnyi wa filimi ica kuri Netflix yitabye Imana

Inkuru y'incamugongo yavuye i Los Angeles, ihamya ko umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri Resident Evil yo kuri Netflix yashizemo umwuka.

Mar 18, 2023 - 12:22
Mar 18, 2023 - 12:31
 0
Umukinnyi wa filimi ica kuri Netflix yitabye Imana

Kuri uyu wa Gatanu nibwo inkuru yasakaye ku Isi hose ihamya ko umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri filimi zitandukanye zirimo John Wick n' iyaciye kuri Netflix yiswe Resident Evil, Lance Reddick yamaze kwitaba Imana aguye iwe i Los Angeles ho muri Leta ya California, afite imyaka 60.

Ni inkuru y'akababaro yemejwe n' umugore w'uyu mugabo, uwo mugore akaba yitwa Stephanie Reddick. 

Akimara kubitangaza, byashenguye abatari bake bakurikije uburyo yitwaraga muri filimi n' imishinga migari yagaragaza ko afite muri uyu mwaka n'undi uzakurikira.

Igitangazamakuru "People Magazine" cyivuga ko Lance Reddick yitabye Imana yari mu gihe cyo kumenyekanisha igice cya filimi yiswe John Wick 4 biteganyijwe ko cyizashyirwa hanze ku wa 24 Werurwe.

Uyu mugabo, Lance Reddick yamenyekanye cyane muri filimi yiswe The Wire, John Wick, Resident Evil n' izindi zitandukanye. Ubwamamare bwe muri filimi bwafashe indu ntera mu biganiro bitandukanye byacaga kuri Netflix.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.