Umugore kubera kumara imyaka 8 atogosha insya yatandukanye n'umugabo we

Umugabo yarambiwe gukomeza kubana n'umugore we bari bamaranye igihe kinini kubera kutogosha imyanya ye y'ibanga.

Feb 23, 2022 - 08:28
Feb 23, 2022 - 08:30
 0
Umugore kubera kumara imyaka 8 atogosha insya yatandukanye n'umugabo we

Uyu mugabo wahisemo guhabwa izina rya Piter, yafashe umwanzuro wo gutandukana n'umugore we kubera gutereka umusatsi wo kumyanya ye y'ibanga imyaka 8 yose.

Uyu mugabo yatangaje ko yari arambiwe kubana n'umugore utagirira isuku ibice bye by'ibanga, kuko ngo mu myaka 10 bari bamaranye umugore we yogoshe inshuro ebyiri gusa.

Uyu mugore ngo kugira ngo atereke iki gihuru cy'insya ku myanya ye y'ibanga imyaka 8 yose, yabitewe n'uko hari abagore bagenzi be bamwibiye akabanga ko umugabo we akunda abagore bafite imisatsi myinshi ku bice by'ibanga, maze nawe agiye gutereka arakabya karahava.

Uyu mugabo yatangaje ko agorwa cyane no gutera akabariro n'umugore we kubera ko imisatsi yamaze gupfuka ibice byose bikenerwa muri iki gikorwa.

Yavuze ko nta yandi mahitamo yari afite, uretse gutandukana n'umugore we. Aho kandi mu Gihugu cya Ghana hakunda kuba gatanya zitangaje, kuko mu minsi ishize undi mugabo nawe yasabye gatanya  avuga ko umugore we arya cyane bikabije.

Uwineza Assila Study in university of Rwanda, Huye campus in journalism and communication. I am journalist and writer.