Umugabo wari umaze imyaka 94 atoga, yitabye Imana agerageza koga bwa mbere kuva yamenya ubwenge

Akenshi abantu bashishikarizwa koga dore ko ariwo muco mwiza wo kugira isuku gusa hari umugabo utatigeze abikozwa ubuzima bwe yabayeho.

Oct 25, 2022 - 21:17
Oct 25, 2022 - 22:23
 0
Umugabo wari umaze imyaka 94 atoga, yitabye Imana agerageza koga bwa mbere kuva yamenya ubwenge

Umuntu wabaga wenyine wiswe n’itangazamakuru “umugabo usa nabi kurusha abandi ku isi” yapfuye ku myaka 94 nyuma y’amezi macye akarabye bwa mbere mu myaka ibarirwa muri za mirongo.

Amou Haji yanze kwikoza amazi n’isabune mu myaka irenga 50 ishize, atinya ko byamutera kurwara. Uyu munya-Iran wari utuye mu ntara ya Fars mu majyepfo ya Iran kenshi yahunze ibikorwa by’abaturage byo kugerageza kumusukura.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko amaherezo mu mezi ashize Haji yananijwe n’igitutu cy’abantu akemera gukaraba. Ibiro ntaramakuru bya Iran, IRNA, bivuga ko nyuma yahise arwara, akaba yarapfuye ku cyumweru.

Mu kiganiro yatanze mu 2014 ku kinyamakuru Tehran News, Haji yavuze ko icyo kurya akunda ari inyama z’ikinyogote, kandi ko asimburanya kuba mu mwobo no mu kazu gato k’amatafari yubakiwe n’abamwitayeho mu mudugudu wa Dejgah.

Icyo gihe yabwiye icyo kinyamakuru ko iyi mibereho idasanzwe yayitewe “n’ihungabana mu ntekerezo” yagize akiri muto.

Imyaka myinshi yo kudakaraba yatumye uruhu rwe ruhomaho ‘igihu cy’imyanda’ nk’uko IRNA ibivuga, mu gihe indyo ye yari inyama zokeje n’amazi mabi yanyweraga mu kijerikani cyavuyemo amavuta.

Haji bizwi ko ubwe nta muryango yagize, ko yikundiraga kunywa itabi, no gufatwa ifoto nibura inshuro imwe arimo utumura amatabi menshi icya rimwe. Kugerageza kumukarabya, cyangwa kumuha amazi meza yo kunywa, byaramurakazaga, nk’uko IRNA ibivuga.

Kuba yaba ariwe muntu wamaze igihe kirekire atikojeje amazi kurusha abandi bamwe babigiyeho impaka gusa amaherezo ye akaba yitabye Imana afite imyaka 94 y'amavuko.

Chekhov Journalist ✅