Ukuri ku mwarimu wakubise Umunyeshuri ahita ahinduka urukweto bajya kumufata agahinduka inzoka y'uruziramire

Muri GS Kagugu mu mujyi wa Kigali, Umunyeshuri wakubiswe n'umwalimu yahise ahinduka urukweto nyuma ahinduka inzoka nyuma aza kongera guhinduka umuntu w'umweru.

Oct 30, 2022 - 09:56
Oct 30, 2022 - 09:57
 0
Ukuri ku mwarimu wakubise Umunyeshuri ahita ahinduka urukweto bajya kumufata agahinduka inzoka y'uruziramire

Kuri uyu wa gatanu ubwo abanyeshuri bari mu ishuri bitegura gutaha bakajya mu minsi ya weekend, havuzwe inkuru ku ishuri rya GS Kagugu catholic aho umwana yakubiswe azira guhonda idirishya aho umwarimu yarimo kwigishiriza hanyuma umwarimu yiyama Umunyeshuri.

Mu kwiyama uyu munyeshuri, uyu mwarimu yamukubise inkoni eshatu imbere y'abandi banyeshuri hanyuma ahita ahinduka urukweto abandi bakubitwa n'inkuba mu kumirwa bagiye gufata uru rukweto, uyu mwana wari umwaze gukubitwa yahise ahinduka inzoka y'uruziramire hanyuma bakizwa n'amaguru.

Uyu mwana Kandi yaje kuva mu buyoka ahita ahinduka nanone umuntu ariko asa n'umweru cyane bituma abantu bahita bahurura cyane baruza nuko ikigo gifata umwanzuro wo guhita kimucyura mu rugo iwabo .

Cyakora ubuyobozi bw'iki kigo bwahise bunyomoza aya makuru ko ibyo bintu atari ukuri nubwo hari benshi mu bana buga kuri icyo kigo babyemeje bavuga ko banabyiboneye ariko ikigo cyo cyavuze ko uyu mwana asanzwe afite umubiri weyururutse cyane. Abandi bati "nta nduru ivugira ubusa ku gasozi".

Chekhov Journalist ✅