Uburyo amanota yabarwagamo bwahindutse!

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yahinduye uburyo bwo kubara amanota ku bakora ibizamini bisoza ibyiciro byose, aho uwagize amanota make atazongera kubarwa nk'uwatsinze neza.

Aug 12, 2022 - 19:45
Aug 12, 2022 - 19:45
 0
Uburyo amanota yabarwagamo bwahindutse!

Izi mpinduka zigenwa n’amabwiriza ya Minisitiri w’Uburezi yo ku wa 26 Nyakanga 2022 agenga imikoreshereze y’ibizamini bya leta mu mashuri bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, icya kabiri cy’ayisumbuye mu nyigisho rusange, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ay’imbonezamwuga.

Incamake ku byerekeye uburyo bushya bwo kubara amanota

Ku barangije amashuri abanza ubwabaga afite ikigereranyo cy’amanota kiri hejuru ni we byavugwaga ko yagize make, ibyagoraga benshi kubyumva; ibyo byavuyeho.

Ibyiciro (Divisions) abanyeshuri bashyirwagamo na byo byavuyeho nyuma yo gusanga ntacyo byongeraga ku manota ahubwo bikazana urujijo kuruta ko byatanga ibisobanuro byumvikana.

Uburyo amanota agereranywa ku bakoze ibizamini mu byiciro bitandukanye byarahujwe ugereranyije n’uko byahoze. Abiga mu mashuri y’inderabarezi (TTC) bajayaga babarirwa amanota ku ijana, ku bo mu myuga (TVET) yari 60 naho abo mu bumenyi rusange akaba 73.

Kuri ubu uburyo amanota ashyirwa mu byiciro buzaba ari bumwe hashingiwe ku byiciro birindwi, inyuguti ijyanye na buri cyiciro n’agaciro kacyo nk’uko Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yabisobanuye.

Uwakoze ikizamini akagira amanota ari hagati ya 70-100 mu isomo runaka aba ari mu cyiciro cyiswe ‘indashyikirwa’ kigasanishwa n’inyuguti ya ’A’ ifite agaciro ka 6.

Icyiciro gikurikiraho kiri hagati ya 69 na 65 gihwanye n’inyuguti ya ’B’ n’agaciro ka 5. Hagati ya 64 na 60 ni ’C’, agaciro kakaba ’4’. Hagati ya 59 na 50, inyuguti ni ’D’ naho agaciro kayo ni ’3’.

Ufite hagati ya 40-49, inyuguti ijyana n’icyiciro cye ni ’E’ naho agaciro kayo ni ’2’. Ufite agaciro k’icyiciro ka 1 ni uwabonye amanota ari hagati ya 20 na 39. Icyiciro cye gisanishwa n’inyuguti ya ’S’. Ni mu gihe uwabonye hagati ya 0 na 19 aba yatsinzwe. Inyuguti ye ni ’F’ naho agaciro kakaba ’0.’

Impamvu bahera kuri 6 ni uko ibyiciro by’amasomo ari birindwi bijyanye n’imiterere y’uburezi bwo mu Rwanda kandi uwabonye ‘0’ akaba afatwa nk’uba atagejeje ku manota aherwaho mu kabara.

Nko ku barangije amashuri abanza uwagize amanota menshi azajya aba afite 30 (ikigerereanyo) bivuze ko ari ka gaciro ka ‘6’ gukuba umubare w’amasomo atanu yakozwe mu bizamini bya leta niba yose yarabonyemo hagati ya 70-100.

Amanota menshi ku bakoze ikizamini gisoza Tronc Commun azaba ari 54, ni ukuvuga 6 gukuba na 9 (umubare w’amasomo) yakozwe, ku waje mu cyiciro cy’indashyikirwa muri buri somo.

Mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye hazamo itandukaniro bitewe n’uko amasomo bakora ataba afite uburemere bumwe haba mu nyugisho rusange, mu nderabarezi no mu myuga n’ubumenyingiro. Muri iki cyiciro amanota menshi azaba ari 60.

Ku biga muri TVET na TTC bakora ibizamini ngiro, umunyeshuri utatsinze icyo kizamini ntahabwa impamyabushobozi. Bivugwa ko yagitsinzwe iyo atagize nibura 70%.

Kubera iki hadakoreshejwe ijanisha?

Dr Bahati yavuze ko imiterere y’integanyanyigisho u Rwanda rugenderaho ari yo igena uburyo amanota abarwa. Iyo nteganyanyigisho ni ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri, yasimbuye ishingiye ku bumenyi.

Ati “Mu nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri, isuzuma ntabwo rimureba nk’umuntu ku giti cye, ubuhsobozi bwe tuburebera mu itsinda ry’abanyeshuri. Hakoreshejwe ijanisha mu kubara amanota waba ugiye hanze y’ibiteganywa n’integanyanyigisho.”

Ubu buryo ngo ni nabwo buzajya bukoreshwa mu kubara amanota mu bizamini bisanzwe nk’uko Dr Bahati yakomeje abisobanura.

Inkuru dukesha igihe.com