UBUKWE BWASUMBYE UBUNDI MU KINYEJANA CYA 20

Nta Mpeta , indabyo, ibirori n'ibindi byose biba mubukwe,umugeni yari Adolf Hitler na Eva Braun.

Nov 30, -0001 - 00:00
Sep 1, 2022 - 21:09
 1
UBUKWE BWASUMBYE UBUNDI MU KINYEJANA CYA 20

Mu mvura y'ibisasu bisenya Buri kimwe n'imitingito ihanura amazu, ingabo Red Army z'abasoviyeti zari zirimo kwinjira muri Berlin zisenya Buri kimwe,zishakisha Hitler mu bisorori, mugihe we yari gusezerana akaramata  n'umukobwa bakundanye , Akaramata kamaze amasaha 36.

Kuri tariki ya 28 ishyira iya 29 Mata 1945 ubwo intambara ya kabiri y'isi yose yari iri kurangira  nibwo Bwana  Adolf Hitler yasezeranaga na Madamu Eva Braun ubukwe butarimo ibirori, impenta,indabo n'ibindi byose biba mubukwe bw'ibikomerezwa ntabyari bihari gusa hari Abantu bake ba hafi ya Hitler. Eva na Hitler bari bamaranye imyaka 16 babana mu nzu nk'umugore n'umugabo gusa nta bukwe bari barakoze.

Hitler washinze umugambi wo guhitana abayahudi miliyoni esheshatu, wahitanye abarusiya babasirikare miliyoni ebyeri na miliyoni 20 zaba sivirire n'abandi basanga miriyoni 165  niwe wari Uri gukora ubukwe n'umukobwa yakunze Eva Braun. beshyi bamenye Hitler bamumenye nk'umuntu utaragiraga urukundo n'impuhwe na nkeya. Abantu ntibiyumvishaga ko yagiraga umuntu akunda. Nyamara Adolf Hitler yakunze Eva Braun by'ukuri nubwo atigeze agendana nawe muruhame cyangwa ngo atangaze ko babana, niyo Hitler yagiraga abashyitsi  cyane abakuru b'ingabo mu rugo Eva yarimbwirizaga agahita agenda bakaganira.

Mu mwaka 1929 rimwe Hitler Ari mumugi wa Munich yaciye Aho Eva yakoraga  amakubise amasomo barareba umukobwa agira isoni ,Hitler arikomereza, nyuma yaho Eva kubera yari umufotozi yaje kujya akomeza agahura na Hitler kugeza ubwo amafoto meshyi ari we wayafataga ,icyo gihe barahuraga cyane gusa ntawari gukeka ko bari murukundo kuko Hitler yarushaga imyaka 16 Eva, babonaga Ari nk'umukobwa Uri kumwe na se. Nyamara ntibyari byo, barakundanaga.

Eva Braun yakundaga Hitler cyane kuburyo yashatse kwiyahura inshuro ebyeri zose biranga kubera Hitler Atamuboneraga umwanya wo kumwitaho kuko Hitler yihoreraga mumipangu y'intambara bahuraga gake gashoboka. Eva yandikaga amabaruwa meshyi akabona ibisubizo bigufi bivuye kwa Hitler.umunsi umwe bimurenze afata imbunda ya se yipima urusasu kukico ari ko ntiyapfa bamujyana kwa muganga Hitler amusangayo amuzaniye impano y'akabwana kuko yahoraga akamusaba.

Eva yahoranaga agahinda kuko Hitler atamwitagaho, cyane ko yari yarananze ko babyara umwana, Eva yahoza kunkeke Hitler amumbwira ko ashaka umwana Hitler akamusubiza Ati " si nshaka kubyara umwana kuko nta mwanya nabona wo kurera abana nabona ndacyafite intambara nyishyi zo kurwana ,ikindi Kandi abana bavuka kubantu bakomeye bahora kugitutu cyo gukora ibyo iwabo bakoze cyangwa se bakaba ibimara ". Eva ibyo yagezeho arabyakira kuko nawe yumvaga kuba iruhande rw'umugabo w'ikirangirire mu burayi bwose ntacyo yabinganya nacyo. Yiyibagije umubabaro wose akirirwa mu mikino yo gutwara amafarasi akirirwa atembera mumugi Hitler yabaga yarashe we n'umuryango we, yumva ntakindi yabinganya.

Mu ntambara ya kabiri Eva Braun yabaga ku ngoro ya Berghoff mu burasirazuba bw'ubudage mu gihe Hitler yari I Berlin, Hitler yari yarambwiye  Eva ko Ari ho agomba kuguma ntazaze muri Berlin kuko intambara yacaga ibintu Ari ko Eva yabonye neza ko umugabo we intambara Ari kunyitsindwa yiyemeza kumusangayo bagafatanya intambara bagatsinda cyangwa bagatsindwa. Niko gufata Inzira ajya gusezerana nuwo yakunze ibihe byose kuri tariki 28 mata 1945  Ari nabwo nyuma y'amasha 36 bahise biyahura. Bivugwa ko Hitler yikubise urusasu mumutwe naho umugore afata uburozi ariyahura .ibyo bimaze kuba imibiri yabo yarasohowe iratwikwa. Inkuru y'urukundo rwabo itangaje irangiriraho. mu cyumweru cyakurikiye intambara mu burayi yararangiye nayo.

Files