Ubucucike muri gereza buri kuvugutirwa umuti

Iyo ubwumvikane bwakiriwe, mu gufata icyemezo urukiko rwita ku bwumvikane bwakozwe hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa.

Oct 11, 2022 - 16:53
Oct 11, 2022 - 16:54
 0
Ubucucike muri gereza buri kuvugutirwa umuti

U Rwanda rwatangije ku mugaragaro igikorwa cy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha mu nkiko buzwi nka ‘plea bargaining’, bwitezweho gutanga umusanzu mu kugabanya ubucucike muri za gereza.

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukwakira 2022. Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa binyuze mu masezerano y’imikoranire hagati y’u Rwanda na Kaminuza yigisha ibijyanye n’Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pepperdine Caruso School of Law.

Aya masezerano y’imyaka itanu yashyizweho umukono mu mezi abiri ashize na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo na Scott F. Leist wari uhagarariye Kaminuza ya Pepperdine.

Ukumvikana kurebana no kwemera icyaha guteganywa n’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo ya 26. Ivuga ko iyo ukurikiranywe arangije kwisobanura ku byo aregwa, Umushinjacyaha ashobora kumusaba ko bagirana ubwumvikane akamufasha kubona amakuru yose akenewe mu ikurikirana ry’icyaha no kumenya abandi bantu bagize uruhare mu ikorwa ryacyo kandi na we akabigiramo inyungu ariko bitabangamiye imigendekere myiza y’ubutabera.

Umushinjacyaha amusezeranya kugira ibyo amukorera ku birebana n’ibyo yamurega mu rukiko n’ibihano yamusabira. Mu gihe hagikorwa iperereza, ukurikiranywe wagiranye ubwumvikane n’Ubushinjacyaha ashobora gukurikiranwa ari hanze.

Ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha ntibibuza uwakorewe icyaha kumenya amakuru kuri dosiye y’ikurikiranacyaha no kugira uruhare mu gusobanura imikorere y’icyaha.

Ingingo ya 27 ivuga ko iyo habayeho ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha, Ubushinjacyaha burega ushinjwa mu buryo bwumvikanyweho. Urukiko rushobora kwakira cyangwa kutakira ubwumvikane burebana no kwemera ariko ntirushobora kugira icyo rubihinduraho.

Iyo ubwumvikane bwakiriwe, mu gufata icyemezo urukiko rwita ku bwumvikane bwakozwe hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa.

Ni uburyo bwari busanzwe mu mategeko y’u Rwanda ariko butakorwaga. Bumenyerewe mu bihugu birimo na Leta zunze Ubumwe za Amerika kandi bwihutisha ubutabera, bugafasha abakoze ibyaha kugabanyirizwa ibihano ndetse n’umubare w’abajyanwa muri za gereza ukagabanyuka.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175