U Rwanda rwungutse robot eshatu zifashishwa mu gukumira Covid-19

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yashyikirije Minisiteri y’Ubuzima robot eshatu zizajya zifashishwa mu gukora isuku ahahurira abantu benshi mu kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Feb 20, 2021 - 08:51
 0
U Rwanda rwungutse robot eshatu zifashishwa mu gukumira Covid-19

Izi robot zatanzwe ku nkunga y’Umuryango UNDP Rwanda na Guverinoma y’u Buyapani. Zitezweho gufasha muri serivisi z’ubuzima kurushaho guhangana n’ikwirakwira rya Covid-19 bitewe n’uko zizajya zifashishwa mu gukora isuku ahantu hahurira abantu benshi nko mu bitaro, mu masoko, ku mipaka no ku bibuga by’indege.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko izi robot zigiye gutanga umusanzu ukomeye no kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo.

Ati “Ibi bikoresho bizadufasha gusukura ahantu hashobora kuba hari virusi, cyangwa izindi mikorobe zitera indwara, kandi mu buryo bwihuse. Twebwe nk’inzego z’ubuzima twishimiye ubu bufasha bwiyongereye ku bikoresho twari dufite bizajya bidufasha kuko twajyaga tuvanga imiti dukoresheje amapompe asanzwe ubu rero bigeye koroha kuko izi mashini zizajya zikoreshwa.”

Uretse no guhanga na Covid-19 ariko Dr Nsanzimana yavuze ko bishimiye ko zizajya zikora no mu kurwanya n’izindi ndwara zandura.

Uhagarariye UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, yavuze ko ibi bikoresho bigiye kuba igisubizo mu kurandura burundu iki cyorezo.

Ati “Iyo turebye, iri koranabunga rizadufasha guhashya iki cyorezo, ubu dufite icyizere cyo gukira binyuze muri siyansi itera imbere. Nka UNDP twishimiye gukorana na Minisiteri y’ikoranabuhanga twohereza robot eshatu za UV-C zizakoreshwa mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Izi robot kandi zigaragaza imbaraga zo guhanga udushya mu guhangana n’ikwirakwira ry’indwara kandi ni intsinzi ikomeye ku ikoranabunga.”

Yuko Hotta wari uhagarariye Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, yashimingiye ko u Rwanda ari igihugu cyafashe iya mbere mu guhangana na Covid-19 ndetse ko u Buyapani buzakomeza kuruba hafi.

Ati “Twishimira uruhare u Rwanda rugaragaza mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19. U Buyapani turi gukora ku buryo nta gihugu twifuza ko cyazasigara kitagezweho n’urukingo. Mfashe uyu mwanya nshimangira ko tuzakomeza gutera ingabo mu bitugu inshuti zacu z’u Rwanda.”

Izi robot zashyikirijwe Urwego rw’ubuvuzi zitezweho guhashya burundu ikwirakwira rya Covid-19, zifite agaciro kangana na miliyoni 210 Frw bivuze ko nibura imwe ifite agaciro ka miliyoni 70 Frw.

Biteganyijwe ko robot imwe izajyanwa ku kibuga cy’indege i Kanombe, indi igasigara ku bitaro by’Akarere ka Nyarugenge ahari gukurikiranirwa abarwaye Covid-19 ariko barembye, naho indi isigaye ikajya ikoreshwa ahantu hanyuranye mu gihe byaba ngomba ko ikenerwa.

Imikorere y’izi robot

Muri serivisi z’ubuzima mu Rwanda hari hasanzwe hari robot eshanu zifashishwa mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19, ari zo Akazuba, Ikirezi, Mwiza, Ngabo na Urumuri, kandi zatanze umusaruro.

Bitandukanye n’imiterere y’izi robot zisanzwe kuko zo zaganirizaga umuntu zikamutegeka icyo akora niba ari kwambara agapfukamunwa guhana intera n’ibindi, izi robot zo zizajya zifashishwa mu gusukura no kwica za mikorobe mu cyumba runaka cyangwa ahantu runaka mu rwego rwo kurandura burundu Coronavirus.

Zifite ubushobozi bwo gusukura ahantu hari virusi cyangwa mikorobe mu gihe gito haba mu cyumba cy’urubagiro, laboratwari, ibyumba by’umuhezo, mu modoka nka ambulance n’ahandi, mu gihe cy’iminota 32 biba byamaze gusukurwa gusa bitewe n’imikorere yazo bisaba ko umuntu afunga icyumba agiye gukoramo isuku hanyuma agakoresha igikoresho cyabugenewe cya telekomande.

Impamvu umuntu agomba gufunga ahantu agiye gusukura kandi nawe ntabe arimo ni uko iyi robot ifite imirasire yica izi virusi ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu. Igihe uyikoresha rero bigusaba kubanza kugenzura niba nta mwenge uri ahantu ugiye gusukura kugira ngo nawe bitakugiraho ingaruka.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175