Tour du Rwanda 2023: Perezida Kagame yanejejwe na Henok wayegukanye

Tour du Rwanda 2023 yongeye kwegukanwa n'Umunya-Eriteria. Ni isiganwa ryagoye Abanyarwanda.

Feb 26, 2023 - 15:36
Feb 26, 2023 - 15:43
 1
Tour du Rwanda 2023: Perezida Kagame yanejejwe na Henok wayegukanye


Kuri iki Cyumweru, ku wa 26 Gashyantare nibwo hasozwaga irushanwa ry' amagare mpuzamahanga rizwi nka Tour du Rwanda ryo muri uyu mwaka wa 2023. Hakinwaga agace kanyuma kareshyaga n'ibirometero 75,3 hazengurukagwa ibice bitandukanye by' Umujyi wa Kigali, maze Umunya- Eritrea, Henok Mulubrhan akandagira ikirenge cy'igare abasha kuryegukana ahita anatwara Tour du Rwanda 2023. Akigera ku murongo ari uwa mbere yanejeje Nyakubahwa Perezida Paul Kagame witabiriye isonzwa ryaryo ku i Rebero.


Uyu Munya- Eriteria Henok wegukanye Tour du Rwanda 2023 akinira ikipe yo mu Butaliyani ya Green Project- Bardiani CSF- Faizane. Henok kandi ni we wegukana agace ka Munani ari nako ka nyuma k'iri siganwa kasorejwe kuri Canal Olympia ku i Rebero akoresheje amasaha abiri n' iminota 4 n' amasegonda 52. Akihagera yakomewe amashyi na Nyakubahwa Perezida Kagame hamwe n' abandi bayobozi bari mu nzego nkuru zigihugu. Abaturage kandi na bo bari benshi,  bose bamushimiye.


Henok waryegukanye, yatangiye aka gace ka nyuma ari ko ka Munani, ahanganye n' abandi barimo Walter Calzoni ukinira Q36.5 Pro Cycling Team ndetse na Muhoza Eric wa Bike Aid.


Abo bose bakomeje kugenda bitwara neza muri aka gace ka nyuma, ariko birangira Henok Mulubrhan arambitse inda ku muyaga, igare rigira umuvuduko udasanzwe agera ku murongo ari uwa mbere.


Henok Mulubrhan kandi yageze ku murongo anganya ibihe n' abarimo Joseph Peter Backmore ukinira ikipe y' Ubwongereza, Victor de la Parte ukinira Total Energies na Lecerf Junior William wa Soudal Quick- Step.


Uyu Munya-Eriteria Henok w' imyaka 23 yatahanye Tour du Rwanda 2023, ku rutonde rusange yarakoresheje amasaha 28 n' iminota 58 n' isegonda rimwe. Ni ibihe anganya na  Walter Calzoni wa Q36.5 Pro Cycling Team.


Ibi byatumye hitabazwa itegeko mpuzamahanga ry'Impuzamashyirahamwe ry'Umukino w' Amagare ku Isi ( UCI), rivuga ko hateranywa imyanya bagize mu duce bakinnye kuva isiganwa ritangiye.


Banzuye ko Henok yagize imyanya 48 naho Walter agira imyanya 50. Kuba yabaye uwa mbere byahise bimuha amahirwe yo kuryegukana nta mpaka.


Ikinyamakuru "Igihe" cyanditse ko kuva Tour du Rwanda yajya ku kigero cya 2,1 muri 2019, imaze gutwagwa n' Abanya- Eriteria batatu muri 5 zakinwe. Mu mwaka wa 2019, yatwawe na Merhawi Kudus naho iya 2020 na 2022 yatwawe na Natnael Tesfazion. Iya 2021 yatwawe n' Umunya- Espanye Critián Rodriguez  Martin wakiniraga Total Energies.

Iyi Tour du Rwanda 2023 yagoye cyane Abanyarwanda bayitabiriye. Dore kugira ngo ubone umukinnyi wa Team Rwanda ku rutonde rusange bigoranye, bisaba gukuba akabero ukamuhiga ntawe uciyeho, bagaragara mu myanya y' inyuma.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.