Rick Ross yagize icyo avuga ku mbogo ze

Nyuma yaho imbogo za Rick Ross zimenye urugo zikazerera mu baturanyi, bamwe bagakuka umutima, yagize icyo abivugaho.

Mar 21, 2023 - 11:47
Mar 21, 2023 - 12:07
 0
Rick Ross yagize icyo avuga ku mbogo ze

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, 19 Werurwe nibwo inkuru yavuye i Georgia ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ikwira ku Isi hose, ijyanye n'imbogo za Rick Ross zagaragaye zigendagenda mu bwatsi bw'umuturanyi we. Bamwe batewe ubwoba na zo bakeka ko zabagirira nabi. Rick Ross yavuze ko imbogo ze zitanduranya.

Rick Ross yashimiye ubuyobozi n' abaturanyi be   bazikumiriye bakanga ko zikomeza kujya mu bindi bice. Ahishura ko imbogo ze ari ingwaneza, ngo si indyanyama ahubwo zikunda aho abantu bari, ntakubagirira nabi.

Yakebuye kandi abamwihaye ngo atunze ibyo bangana. Yagize ati;" Ushobora gutunga ubwoko bw'inyamaswa ushaka. Ku bw'ibyo, nge nahisemo kwitungira imbogo kuko ni zo nishimira."

Uwafashe amashusho yashyizwe kuri TMZ, Rozay yavuze ko bakizibona batewe ubwoba na zo, bamwe batangira guhungisha abana, bakeka ko zabagirira nabi.

Uyu muhanzi w'icyirangirire mu njyana ya rap, yavuze ko imbogo ze ebyiri yazihawe nk'impano n'umukire w'inshuti ye.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.