RDC(Republic Democratic of Congo)yirukanye umuvugizi wa MONUSCO

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabwiye Umuryango w’Abibumbye gukura muri iki gihugu umuvugizi w’Ubutumwa bwawo, azira amagambo asa no kwenyegeza imvururu hagati y’abaturage na MONUSCO.

Aug 3, 2022 - 19:01
Aug 3, 2022 - 19:01
 0
RDC(Republic Democratic of Congo)yirukanye umuvugizi wa MONUSCO

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, abinyujije mu nyandiko, yabwiye umuyobozi wa MONUSCO ko Mathias Gillmann ava ku butaka bwa Congo mu maguru mashya, nk’uko AFP yabitangaje.

Amagambo ya Christophe Lutundula arimo ko gukomeza kuba muri RDC k’uyu muyobozi, bidahura na gato n’umwuka w’icyizere ukwiye kurangwa hagati y’impande zombi.

Umwe mu bayobozi utatangajwe amazina yemereye AFP ko ubu busabe buhuye n’amagambo Gillmann aheruka kuvugira kuri radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.

Yagize ati "Amagambo yavuzwe na Gillmann kuri RFI yemeza ko Monusco idafite ubushobozi bwa gisirikare bwo guhagana n’umutwe wa M23, biri ku ntango y’umwuka uhari kuri ubu. Twasabye Monusco ku neza ko ava mu gihugu."

Abaturage bamaze iminsi bamagana MONUSCO, umutwe ugizwe n’abasirikare n’abapolisi basaga ibihumbi 14, bamaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa Congo.

Ni umutwe washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1999, uhabwa inshingano zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yakomeje kwibasira uburasirazuba bwa Congo, ngo uhagarure amahoro.

Buri mwaka, MONUSCO itangwaho ingengo y’imari ya miliyari imwe y’amadolari ya Amerika. Ni bwo butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye buhenda kurusha ubundi ku isi.

Nyamara aho kurandura ya mitwe yitwaje intwaro, yakomeje kwiyongera ubutitsa ku buryo isaga 120.

Abaturage bashinja MONUSCO ko mu myaka yose imaze, ntacyo yabamariye ngo babone umutekano, ku buryo abayigize bakwiye kuzinga ibikapubagasubira mu bihugu byabo.

Imyigaragambyo yatangiye ku wa 25 Nyakanga, nyuma y’uko Perezida wa Sena, Modeste Bahati Lukwebo, avugiye mu Mujyi wa Goma ko abaturage bakwiriye kwirukana MONUSCO.

Guhera ubwo, abaturage bo muri Goma, Butembo na Beni biraye mu mihanda batangira kwigaragambya, batwika ndetse basahura ibiro bya Monusco.

Imibare iheruka yakusanyijwe n’intumwa za Leta ya Congo, yerekana ko abantu 36 bamaze kugwa muri iyi myigaragambyo.

Harimo abantu 13 biciwe mu mujyi wa Goma, 13 i Butembo, 4 muri Uvira, 3 i Kanyabayonga, na 3 i Kasindi.

Aha i Kasindi, ku wa 31 Nyakanga ubwo abasirikare ba MONUSCO bari bavuye mu kiruhuko, bageze ku mupaka uhuza RDC na Uganda maze abaturage babavuguruza induru, babashinja ko ntacyo babamariye.

Byarangiye umusirikare arashe ku baturage, batatu bahasiga ubuzima.

Umuryango w’Abibumbye wemeje ko abasirikare barashe abaturage ku Mupaka wa Kasindi bakomoka muri Tanzania, ko ndetse batawe muri yombi.

Uretse abaturage bapfuye, imibare yerekana ko abakomeretse bose bagera mu 170.

Ibi byarushijeho gushyira icyasha kuri MONUSCO, no gushyira mu rwijiji ahazaza h’ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ku ruhande rwa MONUSCO, hamaze kwicwa abantu bane.

Guverinoma ya RDC yamaze gutangiza ibiganiro bihuje inzego zose zikomeye mu gihugu, zigomba kwemeza uburyo bushya bugena uko MONUSCO izasohoka ku butaka bwa Congo.

Ni gahunda yari isanzweho yagombaga kumara igihe, ariko birashoboka ko yakwihutishwa. Ubu butumwa bwari kuzarangira mu 2024.