Producer Lizer Classic watunganyije album ya mbere ya Diamond Platnumz yarengejwe ingohe

Lizer Classic ubusanzwe yitwa Iraju Hamisi Mjege, afite imyaka 32 akaba ari we washyize ibiganza kuri A Boy From Tandale, album yazamuye izina rya Diamond Platnumz n’uyu wayitunganyije. Kuri iyi nshuro album ya Simba iri gutunganywa na S2Kizzy uzwi nka Zombie.

Oct 11, 2021 - 15:12
Oct 11, 2021 - 15:14
 0
Producer Lizer Classic watunganyije album ya mbere ya Diamond Platnumz yarengejwe ingohe

Indirimbo eshatu zikorerwa muri Wasafi, ebyiri ziba zakozwe na Lizer Classic muzumva mu ndirimbo bamwita ("Ayo Lizer"). Umuzingo wa Diamond Platnumz uri gukorwaho n’abatandukanye bazobereye gukora indirimbo ariko by’umwihariko S2KIZZY ni we bari kujyana ahantu hose yaba muri South Africa, USA n’ahandi. Uyu muhanga aherutse kwishongora avuga ko abandi bari hasi ye bityo ko we ari Engeneer.

Indirimbo zose zizaba ziri kuri album ya Diamond Platnumz zizaba zakozwe cyangwa se zisubirwemo na S2KIZZY. 

S2KIZZY (Zombie) ari gukorera album Diamond Platnumz (Instagram photo, S2KIZZY)

Uyu S2KIZZY uri gukora kuri iyo album yanamaze gufungura album ahitwa Sinza kugirango uzakenera gukorana na we azamugereho badasabye guca muri WCB. Lizer Classic ni we utunganya indirimbo muri WCB ku buryo bigoye ko yagendana na Diamond Platnumz uri kuzenguruka muri Amerika.

 Ikibazo kiri aho ni uko ari na we ukorera abahanzi bo muri iyo nzu, ndetse n’abandi bakiriya (artists) baturuhuka ahandi ni we ubakorera. Lizer Classic amaze imyaka 12 mu mwuga wo gutunganya indirimbo. Yakoreye abahanzi bo mu Burundi dore ko ariho yazamuriye izina rye.

 Umva hano akorera Diamond na Lolilo "Nkarira"

Yakoranye n’amazina akomeye nka Sat B, Big Fizzo, Lolilo, Emery Sun na Rally Joe. Mu 2014 yatwaye igihembo cy’umu-producer mwiza w’umwaka I Burundi. Indirimbo ya mbere yakoze muri WCB bamugerageza ni Kwetu ya Rayvanny. Iyi yasohotse mu 2016 ku ya 4 Mata. Irimo inkuru y’umusore wanga kujyana umukobwa iwabo mu cyaro kuko aba afite isoni zo kuhamwereka.

Lizer Classic yakuze akunda ubuhanga bwa producer Roy Bukuku (one of Bongo's all time greatest producers) watumbagije muzika ya Tanzania mu bihe bya ba Mr Blue, Matonya, Mr Nice n’abandi. Yari umuhanzi ariko yiyemeza gukora production kugirango azabashe kwizigamira kuko nta bushobozi yari afite. Yavuye mu Burundi aje muri WCB bamusaba guhindura uko yakoraga kugirango atange umusaruro bifuzaga ku isoko.

Uko Lizer yahuye na Diamond Platnumz

Lizer Classic (Coke studio season 6)

Mu kiganiro yahaye the standard media.co.ke, Lizer Classic mu 2019 yavuzeko yahuye n’umukoresha we igihe yazaga gukorana indirimbo na Lolilo, na Olga I Burundi. Hashize imyaka icyenda. Diamond Platnumz yabwiye Lizer Classic ko ashaka kuzafungura studio I Dar es Salaam, yamusabye ko yazaza bagakorana. Lizer Classic ati:”Nabanje kumwiryaho mubwirako mfite amasezerano I Burundi (naramubeshyaga), kandi nari producer ukunzwe muri aka karere, rero kujya gutangira ubuzima muri Tanzania numvaga ntabibasha”. Ibihe byaje kuba bibi mu 2015 I Burundi zibyara amahari. Yarahunze ajya muri Tanzania. Ati:”Nageze muri Tanzania mbaza Diamond Platnumz niba akazi kanjye kagihari, ku bw’amahirwe ambwira kuza muri WCB”. Uyu Lizer Classic ni we watunganyije amajwi y’indirimbo zakoreshejwe muri Coke Studio Africa Season 6. Ibi yabigezeho kubera ko yari yaratunganyije indirimbo zo muri WCB zigakundwa cyane. Mbere akiri I Burundi yakoreshaga izina rya Lizer Production, yaje kongeraho Lizer Classic kuko yari abaye producer wo muri Wasafi Classic Baby.

Lizer Classic yatunganyije  Sikomi, Eneka, Hallelujah, Waka, Kijuso, Kwangwaru, Show Me, Tuachane, Zilipendwa, Jibebe na album ya sebuja yitwa A Boy from Tandale. Kuri iyi nshuro yasigaye mu rugo, mu gihe S2KIZZY ari we uri kugenda na Diamond Platnumz.

 

Umwanditsi: Havugimana Lazare

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175