Paula Kajala yagiye kwiga biteza urujijo ku rukundo rwe na Rayvanny
Umukunzi wa Rayvanny witwa Paula yagiye kwiga hanze ya Tanzania biteza urujijo. Benshi bibaza niba Rayvanny azasubirana na Fahyma babyaranye.
Nyuma yuko Paula agiye gukomereza amashuri ye hanze ya Tanzania, abakurikira imyidagaduro yo muri Tanzania bakomeje kwibaza niba Fahyma azasubirana na Rayvanny batandukanye mu 2017. Amakuru ahari avuga ko Fahyma yiteguye kongera gucudika n’uwo babyaranye.
Rayvanny we yararahiye arirenga avuga ko uko byegenda kose atiteguye gusubirana n’uwo wamubyariye umuhungu witwa Jaydan. Biteganyijwe ko Paula naza mu kiruhuko azakorana ubukwe na Rayvanny. Magingo aya, Paula ari muri Ukraine ku mugabane w’u Burayi.
Rayvanny na Fahyma batandukanyijwe no gucana inyuma. Uyu mugore yavugagako Rayvanny yamuciye inyuma ku mukobwa witwa Nanah mu gihe barimo bafata amashushi ya I Love You. Hari amakuru avuga ko uyu mugore hari abigeze kumuharabika bavugako aryamana n’umuvandimwe wa Alikiba nyamara yarabinyomoje.
Umwanditsi: Havugimana Lazare