Paul Pogba yahishuye ikintu kimwe rukumbi Bruno Fernandes adashoboye mu ikipe

Umukinnyi Paul Pogba ukina hagati mu ikipe ya Manchester United,yatangaje ko mugenzi we bakinana Bruno Fernandes yakora buri kimwe mu kibuga uretse kugarira byamwihishe.

Apr 20, 2021 - 10:15
 0
Paul Pogba yahishuye ikintu kimwe rukumbi Bruno Fernandes adashoboye mu ikipe

Fernandes w’imyaka 26, yakoze ibitangaza muri Red Devils kuva yayigeramo muri Mutarama 2020 aho amaze gutsinda ibitego 36 anatanga imipira ivamo ibitego 22 mu mikino 71 amaze gukina.

Ubwo Pogba yaganiraga na MUTV yavuze ko Bruno ari umukinnyi ufasha ikipe muri byose ariko atari mwiza mu kugarira.

Yagize ati “Nishimira gukinana na Bruno.N’umwe mu bakinnyi bumva neza umukino ndetse anazi guhagarara neza cyane bituma atanga neza imipira,anatsinda ibitego.Aba ari ahantu hose,yakora kimwe mu by’ukuri uretse kugarira!.

Ni byiza gukinana nawe mu by’ukuri no kumwumva.Aranyumva cyane,yanafata umwanya wanjye kandi nanjye nafata uwe.Ni mwiza ku ikipe,ayobora ikipe ndetse ayigirira akamaro.”

Pogba yashimagije uyu mukinnyi waje muri United aturutse muri Sporting Lisbon ndetse bihuza n’ibyo Paul Scholes yagiriyemo inama Solskjaer ko agimba gushaka uko aba bakinnyi bombi bahuza.

Ati “Akwiriye gutuma Pogba ahuza na Bruno mu mikinire.Abishoboye byakorohereza cyane ba rutahizamu.”

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw