Oscars 2023: Impamvu abagore ari mbarwa mu guhatanira ibi ibihembo

Mu busesenguzi bwa Thefacts.rw twasanze abagore bakiri ibura mu guhatanira ibihembo bya Oscars. Twahishuye impamvu ari bake muri byo.

Mar 13, 2023 - 18:23
Mar 13, 2023 - 18:28
 0
Oscars 2023: Impamvu abagore ari mbarwa mu guhatanira ibi  ibihembo

Mu bihembo bya Oscars 2023 nta mugore cyangwa umukobwa wabashije kugaragara mu bahataniye mu cyiciro cy’uwahize abandi mu kuyobora filimi. Hari urwenya rumaze kumenyerwa ruterwa iyo bashaka kugaragaza ko umugore atari umuntu ukaze.

Iyo umugore akoze ikintu bavugako ari ishaba (when I win at cards it’s luck). When my husband wins it’s skill. Uku niko uruganda rwa sinema mu Bwongereza no muri Amerika bimeze. Iyo umugabo akoze filimi nziza byitwako ari umuyobozi mwiza wa filimi (great film). Naho iyo umugore ayoboye filimi nziza bavuga ko ari imbaraga zo gufatanya (Team effort).

Uhereye aha wabonako abagore bo muri iriya si iteye imbere muri filimi bagifatwa nk’abadashoboye. 

Imibare n’ibimenyetso bigaragaza iki?

Ubwo abahataniye Oscars mu 2023 bajyaga ahagaragara byabaye iciro ry’imigani kuri Academy ko baheza abagore. Urugero mu byiciro by’abakoze filimi nziza (Best picture) harimo Sarah Polley ariko mu bayoboye filimi nta mugore wahirahiye ashyirwamo. Iyo urebye nka Gina Prince-Blythewood na Chinonye Chukwu bakabaye barahatanye ariko barengejwe ingohe.

 Si mu bihembo bya Oscars gusa kuko ni mu ruganda rwa sinema muri rusange. Kuva hatangira gutangwa ibihembo bya Bafta byatwawe n’abagore babiri. Icyokora iyo urebye impamvu zitangwa n’abategura ibi bihembo bashinga umwambi ku mubare muke wa filimi ziyoborwa n’abagore.

Dore uko ijanisha ribishyira ku mugaragaro

Mu Bwongereza (UK) nibura hasohotse filimi zayobowe n’abagore ziri kuri 19% mu 2022 zivuye kuri 11% zasohotse mu 2011. Iyi ni intambara yeruye ku gitsina gore kuko ibyo bakora biracyari bike ku isoko ariyo mpamvu kwisanga bataje mu bahatana bitari inkuru yo kubarira abahanga mu bijyanye na sinema.

Hari inyigo rero yakozwe n’abahanga mu kuyobora filimi bo mu Bwongereza basanze abagore bafatwa nk’abadashoboye. Kabone n’ubwo abagomba kwemeza ko filimi iyoborwa n’umugore ari abagore ntabwo rwose babafata nk’abashoboye. Nta nubwo bahabwa amahirwe yo kwimenyereza uwo mwuga kuko baba batazi kwivugira kubera ko bahorana ubwoba bwo kumvako batabibasha. Kandi burya ngo abagore ntibapfa kwemera gukorera ubuntu bimenyereza umwuga nkuko abasore bihambira. Ariko rero niyo filimi yaba yayobowe n’umugore mbere yo kujya ku isoko babanza kureba izayibanjirije bakabona gufata icyemezo.

 Bivuze ko izacurujwe cyane niba ari izayobowe n’abagabo hano amahirwe aba ari mu biganza by’abagabo.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.