Oscars 2023: Ibihembo byatanzwe ku nshuro ya 95

Ibihembo bitera ingabo mu bitugu abagira uruhare muri sinema, Oscars, byabonye banyirabyo.

Mar 13, 2023 - 18:04
Mar 13, 2023 - 18:10
 0
Oscars 2023: Ibihembo byatanzwe ku nshuro ya 95

Ibihembo biri ku isonga mu guhemba filimi zahize izindi, abakinnyi bitwaye neza mu mwaka wose. Ni ibihembo byaraye bitangiwe i Los Angeles mu nzu y’ibirori yitwa Dolby Theatre ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Oscars itegurwa na The Academy of Motion Pictures Arts and Sciences. Filimi yitwa “Everything Everywhere All at Once” yacurujwe arenga miliyoni $100 (arenga miliyali 100 Frws) ku isi hose niyo yahigitse izindi filimi doreko yatwaye bihembo birindwi.

Nifashishije CNN mu busesenguzi bwakozwe n’umunyamakuru Brian Lowry yagarutse ku bihe bidasanzwe byaranze Oscars 2023 ibaye nyuma y’iyabaye umwaka ushize igasiga ikubita rya Will Smith na Chris Rock. Umukinnyi wa filime, Michelle Yeoh Choo Kheng wo muri Malaisie, ni we watwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagore. Ni umukinnyi ukomoka muri Aziya.

 Filime ishingiye ku isi mboneshwashusho (The eccentric science-fiction)yegukanye ibihembo 7 nyuma y’imyaka 14 kuko iheruka guca agahigo ni Gravity byabaye mu 2009. Iyi Evertyhing Everywhere” yahigitse izindi mu ijoro ryakeye yayobowe na Daniel Kwan na Daniel Scheinert. Lady Gaga ni we wataramiye abitabiriye uwo muhango aho yaririmbye izirimo”Hold my Hand”.

 Ibi bihembo ngarukamwaka byatanzwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023.

Kuri iyi nshuro Michelle Yeoh w’imyaka 60 ni we watwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagore ku nshuro ye ya mbere mu bihembo bya Oscars, abikesheje filime yagaragayemo nk’umukinnyi w’imena yitwa ‘Everything Everywhere All at Once’.

Iyi filime ‘Everything Everywhere All at Once’ ni yo yatwaye ibihembo byinshi kuko yegukanye ibigera muri birindwi, kuva ku mukinnyi mwiza, filime ifite amashusho meza, igihembo cy’umuhanga mu gutunganya amashusho n’ibindi.

Igihembo cy’umukinnyi mwiza mu bagabo cyatwawe na Brendan James Fraser wo mu Bwongereza, agiheshejwe na filime yagaragayemo yitwa ‘The Whale’.

Filime ya ‘Black Panther: Wakanda Forever’ yatwaye igihembo cya filime yagaragayemo imyambaro myiza, naho ‘Avatar: The way of water’ itwara igihembo cya filime ifite amashusho meza ahambaye.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.