Nyirakuru w'abatuye isi yitabye Imana

Umufaransakazi Lucile Randon wari ukuze kurusha abandi mu isi, ku myaka 118 yitabye Imana kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Mutarama 2023.

Jan 18, 2023 - 12:27
Jan 18, 2023 - 23:11
 1
Nyirakuru w'abatuye isi yitabye Imana

Nk’uko umuvugizi w'ibiro ntaramakuru by'Abafaransa AFP, David Tavella yabitangaje, kuri uyu wa kabiri Madamu Lucile Randon wari uzwi ku rya sister Andre yapfiriye mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru cya Sainte-Catherine-Laboure kiri mu mujyi wa Toulon mu majyepfo y'u Bufaransa azize izabukuru.

 Randon yavukiye mu majyepfo y’u Bufaransa kuri tariki ya 11 Gashyantare 1904. Ku myaka 41 yinjiye mu kigo cy'Ababikira bashinzwe gufasha,ahabwa izina rya sister Andre,aho yakoze imyaka 31 yita ku barwayi mu bitaro.

Muri Mata 2022, nibwo igitabo cyandikwamo abaciye udugiho mu isi (Guinness World Records) cyemeje ko Lucile Randon ari we muntu ukuze kurusha abandi mu isi. Byari nyuma y'urupfu rw'Umuyapani Kane Tanaka wapfuye ku myaka 119.

           Randon yatangaje icyatumye aramba cyane

Muri Mata umwaka washize yatangarije abanyamakuru icyatumye aramba cyane mu isi. Yagize ati: "Abantu bavuga ko akazi kica, nyamara kuri nge akazi kantumye nkomeza kubaho kandi nakomeje gukora kugeza mfite imyaka 108."

Nubwo yari ageze muzabukuru anagendera mu kagare k'ababana n'ubumuga kandi atakibona, ari ko azibukirwa kukuba yabafashaga gufasha abandi bananaga mu kigo cy'abageze muzabukuru i Toulon.

Mu kiganiro n'abanyamakuru yagize ati: “Abantu bagomba gufashanya no gukundana, aho kwangana. Turamutse dusangiye ibyo byose, ibintu byarushaho kuba byiza cyane. "

Tubibutse ko Umufaransakazi Jeanne Calment ari we ufite agahigo ko kuba yarapfuye afite imyaka myinshi ku isi, ubwo yapfaga ku myaka 122 mu mwaka 1997.

Nk'uko kandi impuguke akaba n'umushakatsi ku bijyanye no kuramba kw'Abantu mu isi Laurent Toussaint yatangarije AFP, yavuze ko byashoboka ko umuntu ukuze kurusha abandi mu isi kuri ubu n'ubundi ari Umufaransakazi Marie-Rose Tessier w’imyaka 112, nubwo bitarenezwa.