Nyanza; Umusore yararanye indaya bucya yapfuye ubwo yirwanagaho

Umusore w'umucuruzi yararanye n'inkumi kugira ngo bishimane bucya umusore yitabye Imana.

Oct 27, 2022 - 07:45
Oct 27, 2022 - 07:46
 0
Nyanza; Umusore yararanye indaya bucya yapfuye ubwo yirwanagaho

Nyuma yo gucuruza akabona arimo abona inyungu ku rugero rwiza, umusore yararanye indaya bukeye basanga uwo musore yashizemo umwuka ndetse n'umukobwa bararanye yatorotse yigendeye.

Aho ni mu  karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma bahamije  inkuru y'umusore wasanzwe yapfuye bigakekwa ko yararanye n'umukobwa ndetse ko bishoboka ko ari we nyirabayazana w'urupfu rwe.

Nk'uko TV 1 yabitangaje ngo uyu musore yasanzwe yapfiriye mu nzu yacururizagamo. Abaturage bo muri uwo murenge barakeka ko umukobwa waharaye nyuma agatoroka yaba yagize uruhare muri urwo rupfu.

Si uyu wenyine witabye Imana nyuma yo kurarana n'abakobwa ndetse hakaba n'abandi bakobwa bitaba Imana Kandi bararanye n'abahungu, bamwe bakeka ko ibyo baba bakoze aribyo bibica abandi bagakeka ko bwaba ari ubugizi bwa nabi dore ko ntawe uratanga amakuru ahamye azi neza.

Chekhov Journalist ✅