Nsengiyumva ''Igisupusupu'' akurikiranyweho gusambanya umwana w'imyaka 13
ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 13 ahamijwe icyaha yafungwa burundu-Itegeko rirabisobanura
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umuhanzi Nsengiyumva François wamenyekanye kw’izina rya Gisupusupu, kubera indirimbo yamumenyekanishije. Uwo muhanzi akurikiranyweho ibyaha 2, ari byo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 ndetse n’icyaha cyo gukoresha umwana imirimo ivunanye, aho yamukoreshaga nk’umukozi wo murugo, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry.
Icyo cyaha cyo gusambanya umwana biravugwa ko yagikoze ku ya 18 Kamena 2021 mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro, Akagari ka Rubona, Umudugudu wa Rubaya. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi.
Itegeko rivuga iki ?
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe kuwa 27/09/2018, rifite ingingo 335. Ingingo ya 133 y’iri tegeko rivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha
1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;
2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;
3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.