Nkuranga Aimable na mugenzi we bakurikiranweho ibyaha by'ubwambuzi bitabye urukiko

Nkuranga uregwa mu rubanza rumwe n’uwitwa Bagire Eugène, bitabye Urukiko kuri uyu wa 17 Mutarama 2023. Ni iburanisha ryitabiriwe n’imbaga y’abantu ku buryo icyumba cyari cyuzuye kugeza ubwo bamwe barukurikiranye bari mu madirishya.

Jan 18, 2023 - 09:02
Jan 18, 2023 - 09:06
 0
Nkuranga Aimable na mugenzi we bakurikiranweho ibyaha by'ubwambuzi bitabye urukiko

Kuri uyu wa kabiri tariki ya17 Mutarama 2023, Nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwababuranishije ku ifungwa n’ifungurwa ry’agategango mu rubanza ruregwamo Nkuranga Aimable wahoze ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR) na mugenzi be bakurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi mu bucuruzi bw’amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga [Cryptocurrency] bagejejejwe imbere y’urukiko.

Ni ubwambuzi bwakorewe abaturage babarirwa muri 260 bo mu bice bitandukanye by’igihugu bagiye bakangurirwa gushora amafaranga muri ubu bucuruzi ariko byagera nyuma ikoranabuhanga rikifunga, bakabura intama n’ibyuma kuko batigeze bahabwa amafaranga bashoye ndetse n’inyungu bizezwaga.

Ntabwo umubare w’amafaranga aba baturage bishyuza uzwi ariko bivugwa ko hari n’abantu bagiye bashoramo miliyoni 200Frw, uwashoye miliyoni 10Frw ndetse n’abagiye bashyiramo ibihumbi 55Frw kuko ariyo make yari yemewe.

Nkuranga uregwa mu rubanza rumwe n’uwitwa Bagire Eugène, bitabye Urukiko kuri uyu wa 17 Mutarama 2023. Ni iburanisha ryitabiriwe n’imbaga y’abantu ku buryo icyumba cyari cyuzuye kugeza ubwo bamwe barukurikiranye bari mu madirishya.

Umucamanza wari uyoboye iburanisha, yatangiye abaza abaregwa niba bose bitabye Urukiko ndetse bose bari bafite ababunganira mu mategeko.

Umushinjacyaha yahawe umwanya avuga ko Aimable Nkuranga na Bagire Eugène bakurikiranyweho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, icyaha cyo kuvunja amafaranga binyuranyije n’amategeko n’icyaha cy’iyezandonke.

Mu ntangiro za 2022, nibwo ikigo Legacy Plus Group cyari gifite ikoranabuhanga ricururizwaho amafaranga rifite izina rya BITSEC, cyatangiye gushishikariza abantu gushoramo amafaranga ubundi bakajya babaha inyungu yikubye kabiri.

Hakorwaga ubukangurambaga binyuze kuri shene ya YouTube yitwa ’Ubukire Nyabwo TV ’, maze abantu bayoboka ku bwinshi.

Ku ntangiriro abantu bagiye bashoramo amafaranga, aho habaga hari aba Agents bashinzwe kubafasha gushyiramo ayo mafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

BITSEC ni amafaranga y’ikoranabuhanga bivugwa ko yatangiye mu Ugushyingo 2021 agashyirwa kuri Bitswap twavuga ko ari nk’isoko umuntu ashobora kuguriraho cyangwa kugurishirizaho amafaranga y’ikoranabuhanga, bigatuma ashobora kubyara andi cyangwa kuyavunjisha.

Umushinjacyaha yavuze ko uko byagendaga uwajyanaga amafaranga yakatwaga 5% ryayo, yazajya kubikuza agakatwa 10%.

Ubushinjacyaha bwavuze impamvu zikomeye zituma abaregwa basabirwa gufungwa

Tariki 16 Ukuboza 2022, ikoranabuhanga ryarahagaze, abinjiyemo bakababwira ko idakora.

Umushinjacyaha avuga ko ari ikintu cya baringa bazanye kugira ngo bambure amafaranga abaturage.

Abareze bose uko ari 10 bahuriza ku kuba barajyaga ku biro bya Bagire bagashyirwa kuri iryo koranabuhanga, bagatanga amafaranga yo gushora ndetse bikagaragara ko inyungu irimo kugenda ijyaho.

Umushinjacyaha yavuze ko imvugo za Bagire na Nkuranga zizezaga abaturage ko nibashora amafaranga bazabona inyungu bigendanye n’ayo bashoye.

Umutangabuhamya witwa Nishimwe Francine wari usanzwe akorera hanze , yavuze ko Bagire Eugène yamusabye ko bakorana aho ngaho ku biro, aho abaturage bajyanaga amafaranga bagiye kuyabitsa kuri iryo koranabuhanga no kuyabikuza.

Hari abashoyemo miliyoni 200Frw, bo ngo bahitaga banyura kwa Bagire batabanje kunyura kuri uwo Agent witwa Nishimwe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu bihe bitandukanye, Nkuranga na Bagire bagiye bakira amafaranga mu ntoki, bayahawe n’abantu bagerageje kuyabitsa muri rya koranabuhanga rya BITSEC.

Icyaha cyo kuvunja amafaranga mu buryo binyuranyije n’amategeko nacyo gishingiye kuri ubu bucuruzi bwakorerwaga kuri BITSEC, aho yizezaga abantu ko nibaramuka bashoye amafaranga runaka bazajya kuyabikuza yungutse.

Abarega hafi ya bose bavuga ko amafaranga yajyaga kuri Bagire Eugène ariko Legacy Plus Group yari ayifatanyije na Nkuranga Aimable ndetse ngo bose babaga bari kumwe ndetse bagafatanya gutanga ibiganiro kuri YouTube.

Bavuga ko batakekaga ko Nkuranga bari basanzwe bazi nka Pasiteri yabambura cyane ko iyo bajyaga gukora inama z’ubukangurambaga yabajyanaga muri za hoteli zigezweho ari kumwe na Bagire Eugene.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gushingira ku mpamvu zikomeye bwagaragaje bukemeza ko Bagire na Nkuranga bakoze ibyaha bakekwaho kugira ngo bakurikiranwe bafunzwe kuko barekuwe bashobora gutoroka ubutabera.

Umucamanza yahaye umwanya abaregwa ngo biregure, maze Bagire atangira asaba urukiko kuba yahabwa umwanya muto kugira ngo abanze asobanure ubucuruzi bwa Cryptocurrency. Yavuze ko ari umutungo uri mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi ugenda uhindagurika mu gaciro, ibizwi nk’isoko ry’imari n’imigabane.

Bagire yavuze ko atari we wakoze ikoranabuhanga rya BITSEC kuko nta bumenyi na buke afite bwatuma akora urubuga ricururizwaho amafaranga [Cryptocurrency].

Yavuze ko Ubukire Nyabwo TV, yakanguriraga abantu ubumenyi bitandukanye n’uko ubushinjacyaha bwavuze ko ari ugushishikariza abantu kwitabira ubucuruzi bwa Cryptocurrency, kuko ahubwo babwiraga abantu kwitondera ubu bucuruzi kuko nubwo bashobora kububonamo inyungu ari na ko babuhuriramo n’ibibazo.

Bagire yavuze ko ibyaha ashinjwa byo gushishikariza abantu kugana ubu bucuruzi atari ukuri kuko we ibyo yakoze ari ukwigisha abantu ariko atigeze abakangurira kuyoboka ubwo bucuruzi.

Bagire Eugène yavuze ko ari Umunyarwanda utuye, ufite umuryango, bityo adashobora gutoroka ubutabera kubera ko atabona impamvu yatuma ahunga kuko mu mutima we nta kintu yishinja.

Nkuranga yahawe umwanya atangira avuga ko ibyaha aregwa atabyemera kuko nta kintu cy’undi yigeze atwara mu buriganya, kuko iyo kompanyi ya BITSEC, atari we wayishinze, ahubwo we yashoye imari nk’abandi bose kandi abayobozi b’urwo rubuga barugaragaragaho.

Avuga ko BITSEC idakwiye guhuzwa n’ikigo cya Legacy Plus Group gikora ibijyanye n’ubujyanama [Consultancy] afitemo imigabane ingana na 35%. Ikindi ngo yamenye BITSEC mbere y’uko ikigo gishingwa.

Ibyo gusaba abantu gushoramo imigabane, ngo we ntaho ahurira nabyo kuko na we yashoyemo nk’abandi bose nyuma yo gusobanurirwa imikorere yayo kandi akaba azi ko kugeza ubu nta tegeko rimubuza gushoramo amafaranga.

Nkuranga avuga ko ubwo ikoranabuhanga rya BITSEC ryifungaga, ngo nawe yari afitemo amafaranga ye, ku buryo iyo aza kuba ari umutego w’uburiganya, yari kuba yarakuyemo aye, ariko ngo na we byamugendekeye nk’abandi. Bityo na we akaba ari uwakorewe icyaha.

Nkuranga na mugenzi we, Bagire bose bahurije ku guhakana ibyaha baregwa, basaba umucamanza gutegeka ko barekurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze.

Umucamanza wari uyoboye Inteko Iburanisha amaze kumva impande zombi yavuze ko umwanzuro w’Urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agategango kuri Nkuranga na Bagire uzasomwa tariki 20 Mutarama 2023, saa saba z’amanywa.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366