Ari mu bagore bubashwe mu isi, ku myaka 17 yatwaye igembo cya Nobel

Malala Yousafzai Umunyapakisitanikazi watwaye igihembo kitiriwe Nobel ku myaka 17 ari mu bagore bibihangange muri iki kinyejana

Dec 11, 2022 - 15:22
Dec 11, 2022 - 15:45
 1
Ari mu bagore bubashwe mu isi, ku myaka 17 yatwaye igembo cya Nobel

Malala Yousafzai, ni umunyapakisitanikazi uharanira uburezi bw’abagore, akaba yaranatwaye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel (Nobel peace prize) mu mwaka wa 2014.Yahawe iki gihembo afite imyaka 17 gusa.

Ni we wegukanye igihembo cyitiriwe Nobel ku isi ikiri muto cyane,akaba n'umunyapakisitani wa kabiri wahawe igihe mbo cyitiriwe Nobel.

Malala Yousafzai na Kailash Satyarthi bakira igihembo cya Nobel

          Igihembo cya Nobel kivuze iki?

Igembo cya Nobel kikaba gihabwa umuntu watanze umusanzu  w'indashyikirwa kukiremwamuntu mu bijyanye  n'ubugenge(physics), ubutabire(Chemistry), ubuvuzi( Medecine),ubuvanganzo( Literature), ubukungu(Economics) cyangwa yarakoze ibikorwa by'amahoro.

Iki kikaba ari igihembo cyubashywe cyane mu isi kuko uramutse uvuze izina ry'umuntu wahawe iki gihembo ntubyongereho byakugwa nabi, nk'uko utavuga izina ry'umuntu ngo wibagirwe kwandikaho dogiteri cyangwa Porofeseri mu gihe abifite.

Malala kuba yarahawe iki gihembo akiri umwangavu rero bikumvishe neza uwo ariwe kuri ubu afite imyaka 25.

Malala Yousafzai yavutse ku wa 12 Nyakanga 1997, mu karere ka Swat ko mu majyaruguru y'Uburengerazuba bwa Pakisitani mu ntara ya Khyber Pakhtunkhwa. Yavukiye mu mu ryango ugereranyije mu mikoro. 

          Umunsi Malala Yousafzai araswa
Kuri tariki ya 9 Ukwakira 2012, ubwo yari muri bisi mu Karereka Swat nyuma yo gukora ikizamini, Yousafzai ubwo yari kumwe n'abandi bakobwa babiri barashwe n’abatalibani bagerageza kumwica kugirango atazongera gushishikariza abakobwa kujya kwiga .

            Umunsi Malala Yousafzai yari mu bitaro


Yousafza yakubiswe isasu mu mutwe ahita atakaza ubwenge kandi amererwa nabi aho yari mu bitaro  bya Rawalpindi Institute of Cardiology. Nyuma yaje kumererwa neza kuburyo yimuriwe mu bitaro by’umwamikazi Elizabeth i Birmingham, mu Bwongereza.

       Umusanzu wa Malala Yousafzai mu isi


Ubuvugizi bwe bwakunzwe mu rwego mpuzamahanga, kandi nk'uko Shahid Khaqan Abbasi wahoze ari Minisitiri w’intebe abivuga, yabaye "umuturage ukomeye muri Pakisitani." Nk’umukobwa ukiri muto, Yousafzai yagize umutima wagitwari ahangana n’abatalibani baho muri Pakisitani,Nyuma yuko abakobwa babujijwe kwiga. 

Yousafza Yashyizweho iterabwoba ry'urupfu ari ko ntiyabikangwa. Yarokotse ibi akomeza atanga ijambo mu muryango w’abibumbye.

       Malala Yousafzai avuga ijambo mu muryango w'abibumbye

Nyuma yarakomeje  anatangaza igitabo cye cya mbere yise “Me  Malala,” cyabaye icyamamare ku rwego mpuzamahanga.
Kuri ubu Malala ku myaka ye 25 ari  kwiga muri Kaminuza ya OXFORD.

Malala Yousafzai akaba ari kurutonde rw'abagore 10 mu kinyejana cya 21 uvuga, isi igatega amatwi kandi ijambo rikakirwa neza kubera uruhare rwe mu guharanira uburenganzira bw'abagore mu gihugu cya Pakistan .