Amateka n'ubuzima by'Umwamikazi Elizabeth II

Miliyoni 35 zose z'abaturage zari munsi y'ikamba ry'Umwamikazi Elizabeth II, ibyaranze amateka n'ubuzima byihariye mu myaka 96 utigeze umenya

Sep 9, 2022 - 21:07
Nov 27, 2022 - 21:47
 0
Amateka n'ubuzima by'Umwamikazi Elizabeth II

Niwe muntu warebanwaga akanyamuneza mu maso yabatuye isi yose mu kinyejana cya 21. Imyaka 70 yamaze kubutegetsi, uko iminsi yashiraga gukundwa ndetse n'ubwamamare mu gihugu cye cy'u Bwongereza no mu isi yose ntibyigeze bihagarara.

Ni umutegetsi wari wihariye mu mico n'imigenzo byitonderwaga kurusha abandi mu isi yose. Ntiyigeze ahinduka mu myifatire narimwe. Uko yambaraga mu myaka 70 ishize niko nubu yari acyamabara.

Umwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth II uko yakuze, imibanire ye n'umugabo we Philip, abana be ndetse n'abuzukuru be , ubuzima bwihariye n'ibindi byose nibyo tugiye kukuramburira .Umwamikazi afite amafaranga angana gute,yabyukaga ryari, akazi ke n'ibindi bicukumbuye ntibigucike.

                      Inkomoko y'Umwamikazi Elizabeth II

Amazina ye ni  Elizabeth Alexandra Mary Windsor yavukiye muri  Mayfair, mu mugi wa London. Yavutse ku wa  21 Mata 1926. Avuka ku Mwami George VI n'Umwamikazi Elizabeth Angela Marguerite Bowes-Lyon. Elizabeth yaje kuba Umwamikazi Elizabeth II mu mwaka 1953.

Elizabeth yari umuragwa w'ingoma ku mwanya wa 3 kuburyo kuba yari kugerwaho ngo abe Umwamikazi byari bifite amahirwe make. Kugira ngo agere ku ngoma byansabye ko Umwami Edward VIII yegura  ku ngoma yisangira umugore w'Umunyamerika yakunze wallis Simpson.

Edward yavuye ku Bwami kubera ko Ubwami bw'u Bwongereza ntibwemeraga ko umuntu w'umunyamahanga yari gushakana n'Umwami. ibyo rero byatumye  Umwami Edward VIII yegura asimburwa na murumuna we Umwami George VI ari we se wa Elizabeth. Umwami Edward  VIII yasimbuwe namurumunawe kubera ko yari ikiri ingaragu nta mwana yari yakabyaye ngo amusimbure ku ngoma.

Umwami Edward VIII yavuye kungoma ahita asimburwa na se wa Elizabeth, Umwami George VI kuva mu mwaka 1936-1952. Bivuze ko Umwami Edward VIII yari nyirarume wa Elizabeth,  aha rero birumvikana ko Elizabeth kugera kungoma byari kugorana. Umwami George VI akimara gutanga Elizabeth yahise yima ingoma.

                 Ibyaranze Elizabeth mbere y'uko aba Umwamikazi

Mu ntambara ya kabiri y'isi yose Elizabeth nawe yashyizemo imyenda ya gisirikare maze aheka Krashinkov ajya kurugamba guhangana n'Abadage. Aha mu ntambara niho yasezeranyije Abongereza kuzabakorera iteka.

Rwagati mu ntambara yatanze imbwirwaruhame ya mbere, aho yahumurizaga abana barimo guhunga hamwe n'ababyeyi babo. Icyo gihe yavuze ko intambara izarangira kandi ikarangira batsinze bagasubira mu buzima busanzwe.

                          Elizabeth yari umunyabugugu

Bivugwa ko ngo Umwamikazi ari umunyabugugu, ari ko ngo byose bituruka mu ntambara ya kabiri y'isi yose. Aha mu ntambara  bagombaga kurondereza ibintu byose. Mu ntambara ya kabiri yakoresha amazi aterenga kuri m18 gusa ku munsi.

Abantu kenshi bamusuraga ku minsi mikuru biteze ko abaha impano zihenze, ari ko we akabaha utuntu tworoheje nk'isabune n'utundi tuntu duto. Ibi ngo yabikoraga agamije kugendera kure imigenzereze y'Abongereza basesagura amafaranga cyane kandi abikora yanga ko bamufata nk'umuntu usesagura.

                   Elizabeth yimye ingoma ku myaka 26

Ku myaka 26 gusa yari agiye gukorerwaho imihango imugira umugore uhambaye kandi usumba abandi bose mu isi. Mbere y'amezi atatu y'uko yima ingoma yamaze amezi atatu yitoza uko azajya yitwara nk'Umwamikazi.

Yabyukaga yambaye amashuka aremereye kubitugu yimenyereza uburyo azambara ikamba ry'ubwami ry'ibiro bibiri.Yambaraga kandi imyenda imeze nk'amakanzu y'ibwami kugira ngo bitazamugora mu muhango wo kumwimika. Nyirakuru yari yaramubwiye ko uwo muhango uzamara amasaha arenga atatu ahagaze.Yagombaga kubyitoza hakiri kare.

                       Umunsi Elizabeth yimikwa

Kuri tariki ya 6 Gashyantare 1953,Elizabeth yari agiye kwimikwa nk'Umwamikazi w'u Bwongereza ndetse n'ibindi birwa byose hamwe by'ubwami bw'u Bwongereza ndetse n'umuryango wa Commonwealth.

Mu igare rikururwa n'amafarasi rya zahabu gusa yari mu nzira yerekeza muri kiliziya ya Westminster Abbey aho yari kwimikirwa. Abaturage bari baraye mu mihanda ya London bashaka kwirebera Umwamikazi mu igare ajya kwima ingoma.

Muri kiliziya y'Abangirikani ya Westminster niho imihango yose yari igiye kubera , kamera za BBC zirenga 20 zari zihari ziri kwerekana umuhango wose uko wagendaga .

Uyu muhango wose waciye kuri BBC, ndetse kandi ni nawo muhango waciye bwa mbere kuri televisiyo. Umuhango wari utegerejwe ni ukureba ukuntu musenyeri wa Canterbury aterura ikamba  rya mutagatifu Edward bakoresha bimika abami n'Abamikazi mu Bwongereza barimutereka kumutwe. 

Ibyo birangiye hari imihango Elizabeth yanze ko ica kuri televisiyo, kugira ngo bigaragare ko Umwamikazi adatorwa n'abaturage  ko ahubwo atorwa n'Imana, ikaba ariyo iba yamuhisemo. 

 Philip umugabo wa Elizabeth yababajwe nuko umugore we abaye Umwamikazi

Ikimara kuba Umwamikazi Elizabeth II, ubwo byari bisobanuye ko umugabo we Igikomangoma Philip guhera ubwo azajya agenda inyuma ye muri metero eshatu akaba nk'umurinzi w'umugore ntibyari bikemewe kugendana nawe muruhame baringaniye.

Ibi bintu byashavuje Igikomangoma Philip kuko yiyumvaga nk'umugabo uruta abandi. Gusa yarabyihanganiye barabana. Bakaba  baranabyaranye n'abana harimo Umwami Charles, Anne, ndetse n'abandi. 

               Ibyabaye ku ngoma y'Umwamikazi Elizabeth

Ku ngoma ye habaye impinduka nyishyi mu isi, nko kuba ibihugu byose by'Afurika byarabonye ubwigenge ari kungoma akaba yaranasuye Ibihugu 20 harimo , Nigeria, Tanzania, Sudan, South Africa n'ibindi.

Umwamikazi kandi byari kugorana kumubona mu mpinduka zose ziba mu isi. Nta gitekerezo na kimwe yari kubitangaho gusa amakuru yose aba ayafite kuko buri wa gatunu w'icyumweru Minisitiri w'intebe w'u Bwongereza agomba kujyanira raporo Umwamikazi mu ngoro ye bakungurana n'ibitekerezo ari ko ntiwamubona mu itangazamakuru hari ibyo ari gutangaho ibitekerezo.

                    Imibanire ya Elizabeth n'abana be

Imibanire ye n'abuzukuru be ndetse n'abakazana be ntiyabaye myiza kuko yivanze mu rukundo rw'umuhungu we mukuru Charles ashyingiranwa na  n'igikomangoma Dianah batabishaka bombi ibi byaje no gutruma  banatandukana.

Bakimara gutandukana uyu Dianah yahise anapfa. Uyu Dianah urupfu rwe  rwavuzweho byinshi bwaguye nabi ingoma y'u Bwongereza. Gusa umwuzukuru we Harry akaba n'umwana wa Diana yaramuretse yishakanira n'umunyamerika yikundiye Meghan Markle hatitawe kumihango ya cyami.

              Iminsi y'akazi k'Umwamikazi Elizabeth

Umwamikazi Elizabeth iminsi y'akazi yari yarayigize iminsi 3 mu cyumweru. Gusa n'ubundi ibyo yakoraga byose yarabikoraga. Yabyutswaga n'uturumbeti ku idirishya rye agahabwaga icyayi hamwe na biswi mu cyumba cye.

Yahava akajya koga ,agahita ajya gufata ibya mugitondo hamwe n'umugabo we Philip ibyo kandi yabifatanyaga no gusoma ibinyamakuru. Yasomaga cyane daily telegraph.

Elizabeth ubuzima bwe bwabarizwaga mu ngoro ebyeri, iya Backingam iri i London ndetse niya Balmoral Castle iri muri Ekose (Scotland).  Umwamikazi Elizabeth nta mitungo ye inzwi neza afite gusa hari iyo afite nk'imikufi ihenze hamwe n'ibitabo bya kera byavanwamo akayabo biramutse bigurishijwe.

Nubwo umutungo we utanzwi neza kuko nta muntu numwe wemerewe kujya kuwumubaza ari ko ikizwi neza ni uko adakennye .Atanze isi yose imurebana ubwuzu budashira ndetse n'akanyamuneza.

Files