Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, hari kubera ibiganiro bihuje abashakashatsi b’u Rwanda n’Ubufaransa bigamije guhishura ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Inararibonye muri politiki, Dipolomasi akaba n’umwalimu muri kaminuza, Amb Joseph Nsengimana, yashimangiye ko gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari umurimo w’ingenzi, wafasha mu kugamburuza abayihakana cyangwa bayipfobya.

Sep 15, 2022 - 13:34
Sep 15, 2022 - 13:35
 0
Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, hari kubera ibiganiro bihuje abashakashatsi b’u Rwanda n’Ubufaransa bigamije guhishura ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ni ho hari kubera ibi biganiro by’iminsi icyenda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.Bihuje abashakashatsi bo muri Komisiyo y’u Bufaransa iyobowe na Prof Vincent Duclert n’abashakashatsi bo muri Kaminuza y’u Rwanda bayobowe na Prof Mulinda Charles Kabwete.

Ibi biganiro hagati y’impande zombi biri kugaruka ku ruhare rw’Ubushakashatsi mu kumenyekanisha ukuri ku mateka ya Jenoside.

Ambasaderi Nsengimana witabiriye ibyo biganiro, yashimye ko iyi nama yavuye ku bwumvikane bw’abakuru b’ibihugu byombi, Perezida Kagame w' u Rwanda na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.


Ati “Kandi icyo bumvikanyeho bakibwiye Abanyarwanda, ni ugushaka ukuri kw’ibyabaye, uruhare rw’Abafaransa mu byabaye muri iki gihugu kugira ngo umubano mushya ushobore kugerwaho kandi bishingiye ku kuri,Abanyarwanda  n’Abafaransa bagatera intambwe yindi mu mibanire myiza.”

Amb. Nsengimana yavuze ko ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi gushingiye ku bushakashatsi, kuzagira akamaro no ku Isi hose.

Yavuze ko hari abantu bagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa bakayita ukundi, ariko imikoranire y’abashakashatsi bo mu Rwanda no mu Bufaransa ndetse n’ahandi ku Isi, izafasha mu gukomeza kumenyekanisha ukuri.

Ati “Buriya hari abishoye muri iyo myumvire, muri urwo rwango, wenda umuntu yavuga ko bo akabaye icwende katazoga. Ushobora kwigisha uwananiranye akakunanira, ariko nutangira kwigisha babandi yarogaga bazakumva, icyo gihe bazahitamo. Inyungu ya mbere ni uko abayobye bazagororoka.”

Muri ibi biganiro, bari no kwitsa ku ngingo zijyanye n’ubutabera kugira ngo abakoze Jenoside bakihishahisha mu bihugu by’amahanga bafatwe, baryozwe ibyo bakoze.

Amb.Nsengimana yibukije abakiri bato ko badakwiye kurangara, kuko u Rwanda rwiza barimo uyu munsi rwubatswe n’imbaraga z’abashaka kuruganisha aheza, bityo bakwiye kururinda ikibi.

Ati “Ibyiza bafite bitaranze u Rwanda rwo hambere, niba babona ari byiza bafite inshingano yo kubikomeza, bamenye ko u Rwanda rw’ejo ari urwabo, bumve ko bibareba, bumve ko bagomba kubigiramo uruhare.”

Muri ibi biganiro byatangiye ku wa 11 bikazasozwa ku wa 19 Nzeri 2022, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari guhabwa umwanya bagatanga ubuhamya bw’ibyo babayemo muri icyo gihe, n’uko biyubatse Jenoside imaze guhagarikwa n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi.


Hari no kuganirwa ku ihungabana rya nyuma ya Jenoside, n’uburyo bwo kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi.