Meddy yakoze ubukwe bwitabiriwe na benshi mu byamamare mu Rwanda- AMAFOTO
Muri Bibiliya Yera mu gitabo cy’Itangiriro 2:24, haragira hati “Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bakaba umuntu umwe”. Iri niryo sezerano ryahamijwe hagati y’umuhanzi Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia bari bamaze igihe bakundana.
Ni mu muhango wabaye mu birori biryoheye amaso byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, bikitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n’abandi.
Ibi birori byabaye nyuma y’icyumweru kimwe Mimi akorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’.
Uretse ibyamamare byari byitabiriye ibi birori, hari harimo abandi bantu bake bitewe n’ibihe isi irimo by’icyorezo cya COVID-19.
Ibirori bimaze guhumuza The Ben yabaririmbiye indirimbo ye yitwa ‘Roho Yanjye’ abageni bayicinyamo akadiho biratinda cyane ko yari yashyize mu njyana ya zouk. King James nawe yaririmbiyemo indirimbo Ganyobwe. Na Meddy yaririmbiye umukunzi we indirimbo akanyamuneza kaba kose.
Imbuto y’urukundo rwa Meddy na Mimi yatangiye kubibwa kuva muri Kanama 2017.
Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye yifuriza isabukuru uyu muhanzi.
Icyo gihe, yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y’Ikinyarwanda amubwira ati “Mutima wanjye, ndagukunda”, arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima.
Urukundo rwakomeje kugurumana kugeza aho Mimi yifataga rimwe na rimwe akandika ku mbuga nkoranyambaga amagambo agaragaza ko ariwe mukobwa ubayeho neza ku Isi kubera urukundo ahabwa na Meddy. Ndetse urukundo rwabo bombi bakomeza kujya barusakaza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane iyo umwe yagiraga isabukuru.
Meddy yigeze kubwira IGIHE ko gukundana n’uyu mukobwa [ bahujwe n’indirimbo ye yitwa ‘Ntawamusimbura’ agaragaramo mu mashusho] ari ibintu byagiye byikora mu buryo nabo batazi.
Ati “Ni ibintu navuga ko byikoze. Twabaye inshuti, ubucuti burakura cyane tuza kwisanga twatangiye gukundana. Ha handi bwa kwira utavuganye n’umuntu ukagira amarangamutima. Ni umukobwa w’umukozi kandi witonda. Ninkubwira gutyo umenye ko yitanga, akitangira umuryango we aruhuka amasaha make.”
“Nanjye ubwanjye antera imbaraga hari ibintu byinshi mwigiraho ntari mfite twebwe kubera kuba mu buzima bwo gisitari hari ubuzima uba utazi, ngira ngo niwe muntu ubikuraho nkaba umuntu usanzwe.”
Mu mpera za 2018 Meddy yagiye kwerekana mu muryango uyu mukobwa, icyo gihe babanje guca ku ivuko ry’uyu mukobwa Meddy aramutsa abo kwa sebukwe.
Ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangije umwaka wa 2019, Meddy yeretse uyu mukobwa abakunzi be maze amagambo ashira ivuga. Mu Ukuboza 2020 nibwo Meddy yateye ivi asaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore undi nawe ntiyazuyaza arabyemera. Meddy na Mimi bombi bafite imyaka 31.
Reba ‘Ntwamusimbura’ indirimbo yatumye Meddy ahura n’umukunzi we