Lil Nas X yabonye icyatuma asezerera ubutinganyi

Umuraperi w'Umunyamerika, Lil Nas X yavuze ko agiye gusezerera ubutinganyi bitewe n'urwo yakunze umuhanzikazi, Saweetie.

Mar 22, 2023 - 21:29
Mar 22, 2023 - 21:36
 0
Lil Nas X yabonye icyatuma asezerera ubutinganyi

Kuri uyu wa 22 Werurwe, ubutumwa Lil Nas X yasubije umuraperikazi Saweetie byakomeje guhererekanwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ko bugaragaza ko ashobora gusezerera Umuryango mugari w' Abatinganyi yiyemerera ko abamo.

Uyu muraperikazi, Saweetie washyize hanze indirimbo zirimo na My Type, aherutse gutangariza igitangazamakuru cya E! News ko umuhanzi wamutwaye umutima ( akunda cyane) ari Lil Nas X. Abantu baramwihanganishije ko yamukunze urudashoboka kubera ko we ari umutinganyi, akundana n' abasore bagenzi be. Bamusabye kubyikuramo.

Lil Nas X akibona ibyo Saweetie yavuze, yarishimye cyane maze akamwuzuye ku mutima gasesekara ku munwa.

Yagize ati;" Byiza cyane, kubera urukundo Saweetie ankunda, nsezeye Umuryango mugari w' Abaryamana nabo bahuje ibitsina (LGBTQ)."

Lil Nas X waririmbye "Old Town Road" yibajijweho n'abatari bake bibaza niba ibyo yavuze ari ukuri cyangwa niba yikiniraga.

Saweetie we mu minsi yashije yigeze gutangaza ko akunda urudasanzwe umuhanzikazi Rihanna. Byacyetswe ko na we yaba yarashakaga gutangaza byeruye ko ari umutinganyi.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.