Kuki Papa Francis I yaje muri DRC?

Umushumba wa Kiliziya Gatorika mu isi Papa Francis I ari muruzindo rw'amahoro muri DRC

Feb 1, 2023 - 09:08
Feb 2, 2023 - 16:10
 0
Kuki Papa Francis I yaje muri DRC?

Nyiri Ubutangane Papa Francis I, umushumba wa Kiliziya Gatorika mu isi yasesekaye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023.

Francis akaba yaje gusura iki gihugu mu gihe kiri mu makimbirane n'umuturanyi ariwo u Rwanda. Nubwo ibi bihugu biri mu makimbirane yabyara n'intambara yeru bidacunzwe neza,ariko Papa yagaragaje uruhande ahagazeho.

                  Nyiri Ubutangane kubutaka bwa DRC

Mbere y'uko agera muri iki gihugu,mu minsi ishize nibwo Musenyeri Ettore Balestrero akaba n'intumwa ya Vertical i Kinshasa yatangaje ko, Papa ashyigikiye imyanzuro y'amahoro ya Luanda niya Nairobi. Iyi myanzuro n'u Rwanda rukaba rusaba ko yakubahirizwa.

Nkibisanzwe Umushumba wa Kiliziya Gatorika ubutumwa bwe bwa buri munsi ni ugushishikariza amahoro n'ubwumvikane. Ntakabuza ibiganiro bigomba kwibanda kuri izi ngingo.

Biteganyijwe ko agomba guhura na Perezida Félix Antoine Tshisekedi ndetse kandi agasomera misa uruhuri rw'abakristu i Kinshasa.

Francis I azava muri Congo ku wa Gatanu yerekeze muri Sudani y'Epfo, aho azahura na Arikesikopi wa Cantebury ukuriye itorero ry'Abangirikani