KICUKIRO: 15 bakomerekeye mu mpanuka ya Bus yari itwaye abanyeshuri
Amakuru agera kuri Thefacts aravuga ko nta muntu numwe wahitanwe n'iyi mpanuka nkuko Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yabitangarije RBA.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Mutarama 2023 i mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Irebero mu Karere ka Kicukiro habereye impanuka ikomeye yakozwe n'imodoka yari itwaye abanyeshuri.
Amakuru ahari avuga ko iyi modoka yari itwaye abanyeshuri bo ku ishuri rya Path to Success ariko ikaza kurenga umuhanda ikagwa mu ishyamba bikekwa ko yabuze feri.
Amakuru agera kuri Thefacts aravuga ko nta muntu numwe wahitanwe n'iyi mpanuka nkuko Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yabitangarije RBA.
Cyakora amakuru akomeza avuga ko hakomeretse abana 15 n’umushoferi, bakaba boherejwe mu bitaro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.