Kanye West yagarukiye Abayahudi

Ye yaciye ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko nta rwango agifite Abayahudi.

Mar 27, 2023 - 11:06
 0
Kanye West yagarukiye Abayahudi

Mu mpera z' icyi Cyumweru cya nyuma cy' ukwezi kwa Werurwe, umuraperi w' Umunyamerika, Kanye West wiyise Ye yaciye ku rukuta rwe rwa Instagram ahishuye ko nta rwango namba agifitiye Abayahudi. Yafashe uwo mwanzuro nyuma yo kureba filime igaragaza ubugira neza bw' Abayahudi.

Kanye West wibitseho ibihembo bya Grammy bitari bike, yavuze ko nyuma yo kureba filime yiswe 21 Jump Street ikinamo abakinankuru barimo Jonah Hill na Channing Tatum. Akaba yarakunze uburyo Jonah Hill akinamo. Yahamije ko ari we wahise atuma areka urwango yarafitiye abayahundi.

Yagize ati;" Kureba Jonah Hill muri iriya filime ya 21 Jump Street byatumye nkunda Abayahudi. Nta muntu wakwanga umuntu cyangwa babiri ngo bihite byitirirwa umuryango akomokamo. "

Abasesenguzi mu by'imyidagaduro bavuga ko yavuze gutyo ashaka kuvuga ko yikomye Abayahudi bo mu bihe bya Hitler. Akaba yahishuye ko aribo yanze atanze umuryango mugari wabo.

Yakomeje agira ati;" Nta mukristu  wakwanga Abayahudi kandi azi ko Yesu ari Umuyahudi. Ndagushimiye cyane Jonah Hill. Ndagukunda."

TMZ yanditse ko ugutakamba kwe kwananiranye kukwakira kuko yijunditse Abayahudi igihe kitari gito. Akaba yari yaratangije impagarara zo kubamaganira kure.

Tugarutse ku kiganiro yagiranye n' Umunyamakuru karundura, Piers Morgan, Kanye West ubwe yitangarije ko yanga Abayahudi bamugirira nabi. 

Haribazwa niba ibi yasangije abakoresha urubuga rwa Instagram bizatuma Umuryango mugari w'Abayahudi uzamubabarira.

Hashize iminsi itari mike, Kanye West agaragaza imico myiza kurusha uko yarameze mu mwaka ushize. Aho yatangaje amagambo atari meza harimo n' ayo yo kwijundika Abayahudi, ni ibintu byahananuye ubutumzi bwe. Yavuye mu batunze za miliyali y' Amadolari y'Abanyamerika yisanga mu bazamagana; yatandukanye n' inganda yakoranaga na zo zirimo na Adidas.

 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.