Ingendo mu Ntara zirabujijwe! Amashuri, resitora, insengero n'ubukwe byakomorewe: Menya indi myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare 2021 habaye Inama y'Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga iyoborwa na Perezida Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro inyuranye izongera kuvugururwa tariki 15 Werurwe 2021. Mu myanzuro yafashwe harimo ifungurwa ry'amashuri, insengero, ubukwe na Resitora.

Feb 20, 2021 - 08:26
 0
Ingendo mu Ntara zirabujijwe! Amashuri, resitora, insengero n'ubukwe byakomorewe: Menya indi myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri

Iyi nama yemeje ko mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi n'u Rwanda rurimo, hari ibikorwa bimwe na bimwe bikomeza gufungwa ariko hakaba n'ibindi byakomorewe, gusa nabyo bigakorwa mu buryo bwibahirije amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Ingamba zafashwe zizatangira gushyirwa mu bikorwa tariki 23/02/2021 mu gihe zizongera kuvugururwa ku wa 15/03/2021.

Mu bikorwa byakomorewe harimo amashuri yari amaze ukwezi kurenga afunzwe. Harimo kandi insengero na za Resitora ariko bikaba byasabwe kwakira abantu batarenze 30% y'abo bari basanzwe bakira. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’Uturere dutandukanye tw’igihugu zirabujijwe kereka ku mpamvu za serivisi z’ingenzi, iz’ubuvuzi n’iz’ubukerarugendo. Ubukwe bwakomorewe ariko bukitabirwa n'abantu batarenze 20 kandi nabo bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ingamba zizubahirizwa mu gihugu hose ni izi zikurikira:

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Mbili z’ijoro (8:00Pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00Am). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba (6:00Pm).

b. Ibikorwa by’inzego za Leta bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

c. Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi b’ingenzi bemerewe kuyakoreramo. Ibikorwa byose bizajya bifunga saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba (6:00Pm).

d. Amashuri yose (yaba aya Leta n’ayigenga) harimo na za kaminuza yemerewe gufungura.

e. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’Uturere dutandukanye tw’igihugu zirabujijwe kereka ku mpamvu za serivisi z’ingenzi, iz’ubuvuzi n’iz’ubukerarugendo. Ba mukerarugendo bose baba abo mu gihugu no mu mahanga bagomba kubanza kwipimisha COVID-19. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zizakomeza gukora mu gihugu hose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.

abakiliya kugeza saa Kumi n’Ebyiri (6:00Pm) ariko serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (takeaways or food delivery services) zo zemerewe gukomeza gukora kugeza saa Mbili z’ijoro (8:00Pm).

i. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

j. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu.

k. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka. Abagenzi bose baje mu Rwanda bazahamara igihe kirenze icyumweru bagomba guhita bipimisha COVID-19 (PCR test) bakigera mu gihugu, bakishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 7, nyuma y’icyo gihe bakongera kwipimisha COVID-19. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19.

l. Ibikorwa by’Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

m. Inama zihuza abantu imbonankubone (physical meetings), ibirori n’amateraniro rusange birabujijwe.

n. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye biremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

o. Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro hazakomeza gufunga. Pisine (swimming pool) na spas zizakomeza gufunga. Icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe kogera muri pisine ya hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

p. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.

q. Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu nsengero riremewe ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Ibirori byo kwiyakira birabujijwe.

r. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

Inama y’Abaminisitiri yibukije abaturage ko ari ngombwa kubahiria amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki.

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175