Ihuriro ry' abanyamideli ( RFMU) ryabyukanye imbaraga (Amafoto)

Ihuriro ry'abanyamideli mu Rwanda " Rwanda Fashion Models Union" ryari rimaze imaze imyaka ine rikora, ryamuritswe ku mugaragaro ritangirana n' abanyamideli 300 babarizwa mu nzu z'imideli 23, mu rwego rwo gufasha ibikorwa byabo kurenga imipaka no gutanga umusanzu wabo mu bahangamideli bo mu Rwanda.

Mar 28, 2023 - 10:44
Mar 28, 2023 - 10:54
 0
Ihuriro ry' abanyamideli ( RFMU) ryabyukanye imbaraga (Amafoto)

Ni mu gikorwa cy' imideli cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023 kuri Century Park Hotel, kitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye, abanyamideli babigize umwuga n’abandi bafite inyota yo kwinjira muri uyu mwuga utunze benshi.

Iri huriro ryatangijwe mu 2015, mu 2019 hatorwa abayobozi babahagarariye, hanyuma mu mwaka wa 2022 bahabwa ubuzima gatozi n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB).

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’abanyamideli mu Rwanda, Hakizimana Hubert Didier, yashimye Guverinoma ku bwo gushyiraho uburyo bufasha urubyiruko kwihuriza hamwe. Ashima n’inzego za Leta n'inzu z'imideli zagize uruhare mu itangizwa ry’iri huriro.

Yagize ati;" Ndashimira Leta y' U Rwanda ko ikomeje gufasha urubyiruko mu kwiteza imbere. Ndashishikariza kandi abanyamideli kugana iri huriro  kuko ririmo imyidagaduro kimwe no mu zindi nganda z'ubuhanzi."

Uyu muyobozi yavuze ko bafite gahunda yuko mu 2024 iri huriro rizaba ribarizwamo abanyamideli 1000. Kandi ko Covid-19 yagize ingaruka zikomeye kuri uru rwego, ibikorwa byinshi birasubikwa ibindi ntibyaba bitewe n'iki cyorezo

Hakizimana avuga ko iri huriro rinagamije gufasha abanyamideli kumva ko ibyo bakora ari kazi.

Yongeyeho ati;"Abanyamideli ni ba- ambasaderi b'Igihugu cyacu ni na yo mpamvu inzego za Leta n'abandi bakwiye kubashyigikira. Ubu, avuga ko bafite abanyamideli 20 bagiye guhatana ku rwego mpuzamahanga  kandi bahesha ishema Igihugu cyacu."

Indi mpamvu agaragaza y'iri huriro nuko dushaka gukorana n'inzu z'imideli mpuzamahanga.

Yashimangiye ati;"Abanyamahanga bakatumenya. Icyo ni ikintu dufitemo umugambi dushaka gukora.”

Yavuze ko mu myaka ibiri iri imbere bashaka ko abanyamideli bazaba bafite 'agency' nibura zirenga 39 babarizwamo. Kandi bazabahuza n'inzu z'imideli zo ku Isi hose 'kugira ngo berekane impano zabo'.

Iri huriro ryatangangijwe ku mugaragaro

Mu gutangiza iri huriro, Hakizimana yavuze ko bafite imishinga ine bagiye gukoraho irimo n’ishuri rizafasha abanyamideli kugira ubumenyi mu kumurika imideli.

Umushinga wa mbere witwa ‘Gorilla fashion week (GFW)’: Iki ni igikorwa kizajya gifasha abanyamideli kujya mu bikorwa nk'imikino aho bazajya berekana imyambaro n'ibindi binyuranye biri mu muco wacu.

Hakizimana, ati “Turizera yuko izafasha abantu muri urwo rugero.”

 Yavuze ko muri rusange, uyu mushinga uzatwara nibura Miliyoni 25 Frw, kandi biteze gutangirana n'abanyamideli 20, bakazagera nibura kuri 400.

Umushinga wa kabiri witwa ‘Gakondo Art fashion Festival(GAFF)’: Awusobanura nk’iserukiramuco bazakora bafatanyije na Kaminuza zinyuranye mu Rwanda, inzu z’imideli mu Rwanda mu rwego rwo kugaragaza ahantu hanyaburanga mu Rwanda.

Avuga ko muri rusange uyu mushinga wubakiye ku gufasha abanyamideli kugaragaza ibikorwa byubakiye ku muco. Ni umushinga avuga ko uzatwara nibura Miliyoni 20 Frw, kandi uzatangirana n’umwaka wa 2024.

'Turning talents into Enterprise’ ni wo mushinga wa Gatatu bazakorana bafatanyije na IPRC Kigali, aho bateganya gukoresha nibura Miliyoni 5 Frw, ibizakenerwa byose kugeza uyu mushinga birahari. Yavuze ko bazakorana n’abanyamideli 20 hamwe n’abakora ‘Graphic Design’ nibura 10.

Umushinga wa Kane ni ‘Modeling School’. Hakizimana yavuze ko iri shuri rizajya ryakira abanyamideli bashaka kubigira umwuga, bahabwe ubumenyi bukenewe ku isoko kandi banahabwa impamyabushobozi (Certificate) igaragaza ubwo bumenyi bavomye.

Yagize ati “Intego ni uko buri mumurikamideli wese yaba afite ishuri yanyuzemo. Kandi bakamuha Certifcate azajya akoresha.”

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iri huriro, Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'abahanzi, Mukampunga Janvière yavuze ko iki ari igikorwa cy’ubwitange.

Yavuze ko aba banyamideli 'babaye imfura mu kugaragaza no kumurika ihuriro'.

 Ati;“Mu izina rya Rwanda Art Council ndabashimiye.”

Uyu muyobozi yavuze ko iri huriro 'rifite imbaraga kandi rishobora gutera imbaraga n'abandi. Yavuze ko uru rwego rw'abahanzi rusabwa kwitanga, kwitangira igihugu kugira ngo nawe uzabashe kwitanga'.

Kandi ko Igihugu cyashyize imbere mu gufasha ubuhanzi bubyara inyungu. Avuga ko ari ugufasha abahanzi kwishyira hamwe ‘basangira ubuvugizi tuzabashe kugera kuri uwo musaruro igihugu kitwifuzaho’.

Yijeje inkunga y'amikoro n'ibitekerezo iri huriro 'kugira ngo dufatanye kuzamura urwego rw'ubuhanzi.'

Kamasoni Alice ushinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku muco n'ubuhanzi mberajisho mu Inteko y'Umuco, yavuze ko bashyigikiye iri huriro kandi ko banyuzwe n’imishinga ine yatangajwe aba banyamideli bagiye gutangirana.

Yahamagariye abashoramari gushora imari mu ruganda rw’imyideli.

Yagize ati; “Turahamagarira n’ubundi abaterankunga, gushora imari yabo muri uru ruganda kugira ngo rutere imbera, ariko nanone n’abafatanyabikorwa buri wese yumvise uruhare rwe ntekereza ko uru ruganda rwatera imbere.”

Rifasha abanyamideli n'inzu z'imideli 

Mu kumurika iri huriro, inzu zinyuranye z’imideli zifashishije abanyamideli bamurika imyambaro; hari Fatako Model Agency, Young Generation Model Agency ya Tuyishime Emmanuel, Eminency, Uno Empinre, Famous ya Assiah, Venus Model Agency, Finix Modeling Agency, Isaro Modeling Agency, EAMA Models ya Ngabonziza Patrick n’abandi.

Abafite inzu z’imideli bishimiye iri huriro ryatangijwe ku mugaragaro:

Umuyobozi w’Inzu y’imideli ya Lii Collection, Nshimirimana Yanick yabwiye InyaRwanda ko imyaka itanu ishize ari mu ruganda rw’imideli, rwatangijwe no kubanza no kuba umunyamideli mbere y’uko atangira urugendo rwo gushoramo imari.

Uyu musore yavuze ko yibanda cyane ku myambaro y’abasore cyane cyane ifite ibitambaro byihariye. Yatangiye ashyira ikirango ‘Logo’ ku myambaro yahangaga n’ubwo abantu batabyumvaga neza.

Ati;“Habayeho imbogamizi zirimo kubura ama-tissue, abantu ntibyumve ibintu uri gushyira ku myenda ariko uko imyaka iri kugenda yicuma bari kugenda babona ko ibintu ari byiza’.

Yannick yavuze ko mu gihe cy’imyaka itanu ishize ari ku isoko atacitse intege bitewe nuko ibintu akora ari byo yakuriyemo. Yavuze ko iri huriro rije ari imbaraga ku banyamideli.

Ati;“Ibi bintu ni byiza kuko bituma tugaragaza ubumenyi bwacu nkatwe abanyamideli, kandi bigatuma n’abantu babona ibyo dukora […] Kugira njye mbe mfite nkaho kugaragariza ibyo dushoboye.”

Umuyobozi w’imideli Anto Style, Mukanshimiyumuremyi Antoinette yabwiye InyaRwanda ko umwaka ushize yinjiye mu bafite inzu z’imideli yihariye cyane cyane guhanga imyambaro y’abagore.

Uyu mugore yavuze ko kuva akiri muto yakuze akunda kudoda ku buryo nabo mu muryango we batabyumvaga neza. Yavuze ko yari asanzwe afite akazi gasanzwe akora ahitamo kugasezera yinjira mu byo guhanga imyambaro.

Avuga ko umugabo we atumvaga neza ukuntu asezeye akazi gasanzwe akajya mu byo kudoda. Imyambaro ahanga avuga ko ibitambaro byayo ayikura Tanzania, Dubai n’ahandi.

Akomeza ati; “Kureka akazi ntabwo aba ari ikintu cyoroshye bituma utekereza ibintu byinshi, ubwishingizi, ibiki, umushahara, buriya iyo ufite akazi ku mushahara uba uvuga ngo ntakibazo, ariko kwiyemeza ukavuga ngo ndakaretse byabanjye kungora. Byamfasha n’imyaka myinshi kugirango mbireke.”

Antoinette yavuze ko iri huriro rije kuzamura izina ry’abanyamideli kandi bakamenyekane ‘bituma dukora umwuga unoza, ibikorwa byacu bimenyekane’. 

Kamasoni Alice ushinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku muco n'ubuhanzi mberajisho mu Inteko y'Umuco yasabye abashoramari n'abafatanyabikorwa guhuza imbaraga mu guteza imbere uruganda rw'imideli 

Umuyoboziw'Inama y'Igihugu y'Abahanzi, Mukampunga Janvière yavuze ko iri huriro ryitezweho gushyira ku rwego rwiza abanyamideli, kandi ko kwihuriza hamwe bituma byoroha mu kubashyigikira 

Umunyamabanga Mukuru w'Ihuriro ry'abanyamideli Hakizimana Hubert Didier yavuze ko bagamije gufasha abanyamideli kugera ku rwego mpuzamahanga, kandi bagiye gutangiza imishinga ine irimo n'ishuri rizafasha abanyamideli 

Umuhanga mu kuvuza 'Saxophone' Papy yifashishije indirimbo z'abarimo Ed Sheeran yasusurukije ibi birori byo gutangiza ku mugaragaro ihuriro ry'abanyamideli

Niyigena Jean Pierre wari umusangiza w'amagambo (MC) muri ibi birori byo gutangiza iri huriro ry'abanyamideli 

Umuhanzi Babo uherutse gusohora indirimbo zirimo 'I'm in Love' ni umwe mu bitangiriye itangizwa ry'iri huriro 

Abanyamideli bifashishijwe mu kugaragaza imyambaro inyuranye yahanzwe  

Imwe mu nzu z'imideli yamuritse imyambaro ya 'Jesi' zo kwambara ku bibuga by'imipira n'ahandi 

Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru ry' u Rwanda ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, Dr Sylvie Mucyo yitabiriye iki gikorwa, kandi bazafatanya n'iri huriro mu mushinga ugamije kubyaza umusaruro impano z'abanyamideli (Turning Talents into Enterprise).

Biba ari akanyamuneza mu birori nk'ibi byo kumurika imyambaro mishya yakozwe n'inzu z'imideli zinyuranye.   

Bamwe mu basore n'inkumi bahawe akazi ko kumurika iyi myambaro yahanzwe.

Abayobozi b'inzu z'imideli bahanze iyi myambaro bagiye bashimirwa mu ruhame.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.