Igihe kizagera abakundana bahuje igitsina "LGBT" bemererwe gushyingiranwa byemewe n'amategeko mu Rwanda?

Si kera cyane ni mu 2016 perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yari muri Leta ya San Francisco I California muri Rwanda Cultural Day. Yabajijwe niba u Rwanda rwarateje imbere Uburinganire hari amahirwe yo kuba aba LGBT bashobora kuba mu gihugu badahonyorwa. Yasubije muri aya magambo”LGBT cyangwa se homosexuality si ikibazo cyacu kandi ntiduteze kukigira ikibazo, dufite ibibazo duhanganye nabyo ariko dushaka ko buri wese yisanga kandi akagira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Tugomba gufashanya, umudendezo uza mu gihe buri wese abayeho mu mahoro, twakoze ibishoboka, rero jye sinshaka koi bi bizaba ikibazo”.

Sep 30, 2021 - 15:05
Sep 30, 2021 - 15:06
 0
Igihe kizagera abakundana bahuje igitsina "LGBT" bemererwe gushyingiranwa byemewe n'amategeko mu Rwanda?

Hari ingingo bigoye kuganira mu ruhame bitewe n’amateka yaranze umuryango nyarwanda. Mu gihe hari imico imwe n’imwe ifatwa nk’amahano , abitwara uko sosiyete idashaka bagafatwa nk’abavukanye ubusembwa ndetse bakwiriye gucibwa nyamara ntibibuke ko buri wese akwiriye guhabwa uburenganzira akabaho uko abishaka hadashingiwe ku myumvire runaka.

Muri iyi minsi ingingo ya LGBT ntikunze kuvugwaho cyane kuko uyizamuye bagenzi be bashobora kumufata nk’umurwayi wo mu mutwe, utuzuye n’ibindi. Hari abakundana bahuje igitsina bagiye batotezwa ndetse bakanirukanwa mu kazi kabo. Urugero rwa vuba ni bwana Mushimiyimana Eric wahoze atoza ikipe ya United Stars Fr-Ruhango. Muri iyo baruwa handitsemo ko akurikiranyweho imyifatire y’ubutinganyi.

 LGBT muri iyi minsi si ingingo ifite umwanya munini mu biganiro haba mu itangazamakuru n’ahandi. Ugerageje kugira icyo avuga ashobora kwisanga n’inshuti ze zamushizeho kandi nta kidasanzwe yakoze. Inkomoko ya LGBT ni iyihe? U Rwanda ruhagaze he kuri iyi ngingo?

Muri genocide yakorewe abatutsi muri guverinoma yariho harimo umugore umwe waje no kwicwa. Kuba umugore yaba umuyobozi byari inkuru rimwe bikanafatwa nk’ibidasanzwe. Ingingo ya Gender Balance yari nshya ku buryo byasabye kumvisha umugabo ko umugore afite ubushobozi. Imbaraga zashyizwemo ubu bisigaye ari ibisanzwe. Ku ngingo ya LGBT nayo nta gitangaza igihe hazabaho ko bahabwa ubwisanzure kandi ibyo bashaka byose bakemererwa kubigeraho. Ku itariki 02 Nyakanga mu 2019 I Kigali mu Rwanda hateraniye inama ya ICASA.  Iyi nama yabereye muri Kigali Convention Centre yitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu 150 byo hirya no hino ku Isi barimo, abakora ubushakashatsi, abanyeshuri, abarimu muri za Kaminuza, abaganga, abakora mu by’imiti ndetse n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b’ibihugu 5 n’abafasha b’abakuru b’ibihugu byose byo muri Afurika, bose biga ku ngamba zarushwaho gufatwa mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Sida. Iyi nama yarimo ku buryo bweruye aba LGBT kandi nta vangura bakorewe.

Si kera cyane ni mu 2016 perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yari muri Leta ya San Francisco I California muri Rwanda Cultural Day. Yabajijwe niba u Rwanda rwarateje imbere Uburinganire hari amahirwe yo kuba aba LGBT bashobora kuba mu gihugu badahonyorwa. Yasubije muri aya magambo”LGBT cyangwa se homosexuality si ikibazo cyacu kandi ntiduteze kukigira ikibazo, dufite ibibazo duhanganye nabyo ariko dushaka ko buri wese yisanga kandi akagira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Tugomba gufashanya, umudendezo uza mu gihe buri wese abayeho mu mahoro, twakoze ibishoboka, rero jye sinshaka koi bi bizaba ikibazo”.

 

Itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho mu ngingo ya 26 handitsemo ko gushyingiranwa biba hagati y’abadahuje igitsina, umugabo n’umugore. Nta muntu washyingiranwa n’undi bahuje igitsina. Icyokora kuba abakundana bahuje igitsina bashobora kubana nta tegeko ribahana kuko ni uburenganzira bwabo. U Rwanda rufatwa nk’igihugu cyateye intambwe muri Afurika y’iburasirazuba mu guteza imbere LGBT. Mu 2010 Leta y’u Rwanda yakuyeho ingingo yari mu mategeko yahanaga aba LGBT. Rwasinye amahame abiri ya Loni yemerera buri wese kubaho uko abishaka mu bijyanye n’ibyiyumviro ku mibonano mpuzabitsina. Nicyo gihugu cyo muri Afurika cyateye iyo ntambwe.

 

Mu isi iteye imbere nta muntu ukwiriye kubura uburenganzira bwe kuko adateye kimwe n’abandi cyangwa se atabayeho kimwe n’abantu runaka bifuza gutwara isi mu biganza byabo. LGBT ni impine y’amagambo aho L: ihagarariye Lesbians, aba ni abakobwa, abagore cyanwa se abafite igitsina gore biyumvamo, bakururwa na bagenzi babo bahuje igitsina. nyuguti ya G ihagarariye Gay, ni abahungu cyangwa se abagabo bakururwa na bagenzi babo bakaba babakunda.

Bisexual ubusanzwe ni abavukana ibitsina bibiri. Transgender bo baba batishimiye uko bavutse bakifuza guhinduza imiterere y’imibiri yabo. Mujya mwumva abari abakobwa bibagishije bakaba abahungu, hari abahungu bihinduje bakaba abakobwa. Mu ntangiriro za LGBT byabanje kutavugwaho rumwe kugeza nubwo hateguwe imikino yiswe Gay Olympics muri Amerika mu 1982 amategeko akabanza kuyitambamira.

Mu gutaniza iyo mikino ishyirahamwe risanzwe ritegura Olympics ryabujije abo kwita Gay Olympics bakaba bashaka irindi zina kuko bumva bari guharabika imikino ya Olympics

Muri uwo mwaka hagombaga guhatana abasaga 1,300. Ni amarushanwa yafunguwe n’uwayoboraga umujyi San Francisco. Abaharanira uburenganzira bw’abakundana bahuje ibitsina cyangwa se LGBT bahise basaba ko nabo bahabwa agaciro. Dore icyo bahereyeho basaba ko iyo Gay Olympics yakomeza ikitwa gutyo. Batanze ingero z’uko hari za Olympics zitiriwe imbeba, Rat Olympics, habagaho Xerox Olympics, ibi byose byavugwaga na Shamey Cramer wari uyoboye itsinda ry’abahatanaga mu koga ariko bavuye I Los Angeles. None imbeba ko zitiriwe Olympics zaba zirusha agaciro abantu ku buryo gutangiza Gay Olympics byaba umuziro?

Byaje kugeza ubwo rya shyirahamwe ritegura Olympics zemeye ko ababana abakundana bahuje igitsina bakora ya marushanwa ariko nta musanzu bazahabwa. Bari kwirwariza kuri buri kintu cyose.

Dr Tom Waddel wahoze ayobora ishyirahamwe ritegura Olympic muri Amerika ni umwe mu batangije imyigaragambyo yo guharanira uburenganzira bw’abo bita abatinganyi nubwo bo bifuza kwitwa aba LGBT. Uyu mugabo ni na we washatse inkunga zo gutangiza ya Olympics ku buryo mbere yo gutabaruka yavuze ko byatwaye ibihumbi $220,000 asaga miliyoni 2020 z’amanyarwanda. Imikino y’abatinganyi yatangiye mu myaka yo mu 1970. Mu mikino yabaga yateguwe icyabaga kigamijwe ni uguhuza aba LGBT bakabasha kubona amahirwe yo gukina na bagenzi babo kuko hari aho bahezwaga mu mikino runaka. Ya Olympic y’abatinganyi yitabiriwe n’abafana barenga ibihumbi 10, mu kuyisoza hari abarenga ibihumbi 7 kandi babaga bishimiye kubona ababujijwe uburenganzira bwo kubaho bongera kumwenyura. Indi mikino y’aba Gay, Gay Games yongeye kuba mu 1990. Buri wese muri Amerika yaje kumva ko abatinganyi aria bantu nk’abandi bakwiriye kubaho uko bashaka. Mu 2020 muri Olympics yari kubera I Tokyo ikumurirwa mu 2021 hariyo aba LGBT 185 basiganywe biruka. Nigeze kubabwira ko mu 1970 ari bwo hatangiye impinduramatwara zo guharanira uburenganzira bw’aba LGBT. Abirabura bajyaga bahurira mu nzu ziberamo imikino  bagakora ibyo batabaga bemerewe gukorera mu ruhame.

 Icyokora amateka yerekana ko uko kwihuza byatangiye mu 1800

Guharanira uburenganzira bwa LGBT muri Amerika byatangiye mu 1920. Ni nabwo hatangiye kubaho imiryango iharanira uburenganzira bwabo. Mu 1969 hatangijwe ikiswe stonewall Riots. Yari imyigaragambo yaheraga mu gitondo kugeza bwije, abakundana bahuje igitsina igitsina babaga bari gusaba uburenganzira bwabo. Icyo gihe polisi yarasaga ku mugaragaro uwaba akekwaho kuba umu LGBT. Umwera uvuye ibukuru waje gukwira hose. Noneho buri wese aho aherereye yaba ari umu LGBT akumva ko adakwiriye guhohoterwa. Henry Geber yari impunzi yaturutse mu Budage ahungira muri Amerika. Yaje kurwana intambara ya mbere y’isi. Nyuma yiyemeje gutangiza Homosexual emancipation, ryari itsinda rigamije guharanira uburenganzira bw’abatinganyi ariko yaritangirije iwabo.

Gerber itsinda rye ryatangiye kujya ryandika inkuru zigaruka ku bushuti n’ubwisanzure bw’abatinganyi. Freindship and Freedom. Polisi yahise itegeka ko icyo kinyamakuru gihagarara mu 1925. Nyuma y’imyaka 90 muri Amerika baje kugenera uwo mugabo Gerber , bamushyira mu nzu ndangamateka kuko yatangiye guharanira uburenganzira bwa aba LGBT.

 Aba LGBT bagira ibirango

Abanyamakuru bahuguwe ku buryo bwo gukora inkuru zitabogamira ku gice runaka cy'abagize sosiyete nyarwanda (AHR photo 2021)

Birashoboka ko ujya ubona ikimenyetso cya mpande eshatu , triangle cy’ibara rya pink. (rpse) ntumenye icyo gisobanura?

Byatangiye gute?

Mbere y’uko abatinganyi biyemeza gufata icyo kirango nk’icyabo. Symbol of gay power, cyari icyemezo cyashyirwaga ku myambaro y’imfungwa mu budage mu gihe cy’abanazi. Icyo kirango cyari gisobanuye ipfunwe. Badge of shame. Kuri Leta ya bwana Adolph Hitler, buri mutinganyi bamushyiragaho icyo kirango kuko babaga bafungiwe ahantu hamwe. Ubabonye agahita atahura ko ari aba LGBT. Byari bigamije kubavangura no kubatesha ubumuntu dehumanize. Mu 1972 aho hantu hafungirwaga abatinganyi haje kuba urwibutso. Byabaye mu 1972. Nyuma y’umwaka umwe mu budage hatangiye umuryango uharanira uburenganzira bwa aba LGBT bahita bafata ikirango cya mpande eshatu gifite ibara rya pink cyangwa se iroza.

 

Abatinganyi baravangurwa kugeza no kuba mu tubari (bars) babima ibyo kunywa kandi bataje kwikopesha

Umutinganyi w’umunyanigeriya yagiye muri imwe mu hantu bacururiza ibiryo n’ibinyobwa. Umwe mu bambwiye iyi nkuru yansobanuruye ko akinjira buri wese yarihinze baramuhunga. Byarangiye arakaye arisohokera aragenda.ni mu mwaka wa vuba aha si kera.

Iyi nkuru si mu Rwanda gusa ahubwo byatangiye kera kubavangura n’abandi mu ruhame. Reka nkubwire indi nkuru yabayeho mu 1966, abagabo batatu bo muri sosiyete yitwa Mattachine imwe mu zatangiye guharanira uburenganzira bw’abatinganyi batembereye muri bar. Batumije ibyo kunywa birimo za Liquor nyamara barazibimye. Umuryango ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu wahise usaba ko abo bagabo batajya bakorerwa ivangura kuko ni abantu nk’abandi. Mu bucuruzi ni abakiriya kuko bishyuraga amafaranga asa n’ay’abandi.Abashoramari bahise babona ko uwatangiza utubari tw’abatinganyi yacuruza. Byabayeho noneho Tony Lauria wamamaye nka Fat Tony yaguze stonewall inn mu 1966 ayihinduramo akabari icyarimwe n’akabyiniro k’abatinganyi.

Tugaruke ku myigaragambyo yatangiye gushaka ubwisanzure bw’abatinganyi n’umusaruro byatanze

 Biragoye kubara inkuru ya LGBT ugasiga inyuma The Stonewall Riots

Abaharanira ubwisanzure bw’abakundana bahuje igitsina ku itariki 28 Kamena mu 1969 I New York biyemeje kujya bazinduka bagatembera mu mujyi bashaka ko bahabwa ubwisanzure. Babaga bafite ibyapa biriho ubutumwa busaba ba nyiri utubari n’amahoteli kutavangura aba LGBT. Babikoze iminsi itandatu. Kuva icyo gihe muri Amerika batangiye guha umwanya inkuru zivuga ku burenganzira bw’abatinganyi kandi imiryango ibavugira iraguka itangira kujya ihabwa rugari. Mu 1960 I New York kuba wakwerura ukabaho nk’umutinganyi byari icyaha gihanirwa.

Icyari kibi cyane, nta kabari kashoboraga gucuruza inzoga ku mutinganyi. Mu 1970 abatinganyi bizihije isabukuru. Hari ku itariki 28 Kamena. Ibihumbi amagana byateraniye I Manhattan bizenguruka imihanda byishimira ko batagihigwa bukware ngo bicwe na polisi ifatanyije na mafia. Bari bafite ibyapa byanditseho amagambo abasaba kubivuga mu ruhame no kwishimira ko uri umutinganyi. Say it loud, gay is proud. Mu 2016 bwana Barack Obama yategetse ko ahantu bahoze bahungira aha ndavuga abatinganyi n’ahaje guhinduka akabari kemerewe kubagurisha ibyo kunywa hahinduka inzu ndangamurage yo guha icyubahiro abahirimbaniye ubwisanzure bw’abatinganyi.

Inkundura y’ibihugu mu kwemera ko aba LGBT bashyingiranwa byemewe n’amategeko

 Buri gihugu kigira ubwisanzure mu gushyiraho amategeko abereye abanyagihugu bacyo. Ubu bwisanzure ku bihugu bikennye bushobora kudashoboka kuko byoroshye kandi biranakorwa kuba Amerika yategeka igihugu gishaka inkunga runaka, cyangwa indi mikoranire kubanza kwemera ibyo Amerika ishaka. Ibihugu byinshi byicaye ku meza y’ibiganiro hibazwa niba bishoboka gusinya itegeko ryemera ubutinganyi kuba bashakana imbere y’amategeko. Mu Burusiya ibi biganiro ni umuziro kubizana. Mu gihe watangiza impaka kuri iyi ngingo urupfu rwawe uba urukozaho imitwe y’intoki. Byatangiriye I Vatican

Hari umupapa wigeze kubwira abanyamakuru ko atabuza umuntu kuba umutinganyi. Ndetse yavuze ko uwakora ibyo bijyanye n’ubutinganyi akaza gusaba imbabazi z’Imana atazuyaza kumubabarira kuko nta muntu ukwiriye gucibwa urubanza. Mu Burusiya ku butegetsi bwa Vladimir Putin birakaze kubaho uri umutinganyi kuko hariho amategeko abahana. Ugerageje gusakaza amakuru yigisha uburenganzira bwabo na we bimukoraho.

 

Mu bihugu byo muri Amerika yepfo nka Argentine umuntu yemerewe guhindura igitsina akaba uwo ashaka. Transgender. Mu 2010 Argentine yashyizeho itegeko ryemera abashakana bahuje igitsina ndetse uwo muryango wemerewe gufata umwana bakamurera nk’uwabo (adoption). Muri Mexico nuko bimeze. Muri Colombia abahuje igitsina bemerewe gushakana. Mu bihugu byo muri Aziya hatangiye intambwe yo guharanira ko abatinganyi bakwemererwa uburenganzira bwo gushakana imbere y’amategeko. Muri Vietnam amatsinda aharanira uburenganzira bwa LGBT yatangiye gusaba uburinganire mu kazi. Muri Singapore abarenga 21,000 bakoze ingendo zihamagarira buri wese kubaha kandi agaha agaciro abakundana bahuje igitsina. Ni ubwa mbere mu myaka ine ishize hari habayeho icyo gikorwa cyo guhuza abatinganyi bangana gutyo muri Singapore. Mu Burayi hose bubaha uburenganzira bwa aba LGBT usibye mu majyaruguru ya Cyprus. Hari umuryango uharanira uburenganzira bwabo wandikiye Leta uyisaba kubaha aba LGBT ku buryo hari ikizere ko mu minsi iri imbere abatinganyi bazishyira bakizana muri Cyprus. Mu bihugu nka Trinidad and Tobago na Jamaica biri mu nkundura yo guhindura amategeko abangamira abatinganyi.

Muri Afurika u Rwanda rwakuyeho itegeko ribangamira abatinganyi. Ijambo rya perezida wa repubulia y’u Rwanda Paul Kagame yavugiye muri Amerika ririmo ubutumwa bwo kumvikanisha ko mu Rwanda buri wese yishyira akizana kandi ariko bizakomeza. Perezida Paul Kagame yagize ati:”LGBT cyangwa se homosexuality si ikibazo cyacu kandi ntiduteze kukigira ikibazo, dufite ibibazo duhanganye nabyo ariko dushaka ko buri wese yisanga kandi akagira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Tugomba gufashanya, umudendezo uza mu gihe buri wese abayeho mu mahoro, twakoze ibishoboka, rero jye sinshaka koi bi bizaba ikibazo”.Kugeza ubu itegekonshinga rya repubulika y’u Rwanda ryemera imihango y’ubukwe bukozwe n’abadahuje igitsina. Mu 2012 muri Malawi itegeko rihana abatinganyi ryari gukurwaho ariko ntibyakozwe.

Mu bihugu nka Danmark, Brazil, France, New Zealand no muri Leta zimwe zemera gushyingiranwa hagati y’abatinganyi. Muri Irani ugerageje ubutinganyi bahita bamwica kandi itegeko rirahari. Bivuze ko bigoye kuba umutinganyi yaba akagirira ubuzima bwiza muri icyo gihugu. Muri Cameroon biragoye kubaho uko ushatse mu gihe wemeye ko uri umutinganyi muruhame. Muri Nigeria ukoze ubukwe na mugenzi ahanishwa gufungwa imyaka 14 muri gereza. Muri Uganda bashaka gushyiraho itegeko rishyiraho igihano cy’urupfu abashaka gushyingiranwa bahuje igitsina. Ndetse kuri ubu ufashwe akora ibikorwa bifitanye isano n’ubutinganyi afungwa burundu.

Nkuko byatangiye aba LGBT bafatwa nk'abantu badasanzwe ariko imyaka ikagenda itambuka abaharanira uburenganzira bwabo bagatera intambwe yo kumvisha sosiyete ko bakwiriye ubwisanzure, nta kabuza igihe kizagera sosiyete nyarwanda ihindure itegeko rigenga abashaka ku buryo n'abahuje igitsina bazaba bemerewe kubana mu buryo bwemewe n'amategeko. Inkundura yatangiye mu 1800 yo guharanira uburenganzira bwa aba LGBT kugeza bemewe ko nabo ari abantu nk'abandi igihe kizagera n'ubundi burenganzira babuzwa babugereho. Im[pinduka zitwara igihe n'ibitambo kuri bamwe baba bazi icyo baharanira.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175