Ifoto: Abanyeshuri bajyanwe mu gisirikare ku gahato muri Congo, basekeje abantu ubwo bakoraga ibitangaza ku ikosi

Congo mu rwego rwo kurinda umutekano utameze neza, bahisemo gufata abasore Bose babategeka kujya mu gisirikare.

Nov 8, 2022 - 19:38
Nov 8, 2022 - 19:39
 0
Ifoto: Abanyeshuri bajyanwe mu gisirikare ku gahato muri Congo, basekeje abantu ubwo bakoraga ibitangaza ku ikosi

Aba bana b'urubyiruko bari kwinjizwa mu gisirikawre ku gahato na Gen Shiko ushinzwe ibikorwa byo kwinjiza mu gisirikare abasirikare bashya haba ababyifuza n'ubu barimo bategeka urubyiruko kujyamo.

Kubwo itegeko rya Perezida Tshisekedi ingabo zahawe inshingano zo gutoza uru rubyiruko rwinshi kurasa n’igisirikare.

Mu ijambo yagejeje ku gihugu mu ijoro ryo kuwa 03 Ugushyingo 2023, Tshisekedi yongeye gushinja yeruye u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ruwuha “abantu n’ibikoresho”.

Perezida Tshisekedi yasabye abanyecongo gushyira ku ruhande ibibatandukanya bakunga ubumwe mu kurwanya umwanzi wabateye akabashora mu ntambara.

Ati "Ni ahanyu baturage, ko intambara twagashojweho n’umuturanyi isaba ko buri wese muri twe yitanga. Ni igihe cyo kurenga ibidutanya bishingiye kuri politiki tugahuriza hamwe mu kurwanira igihugu cyatubyaye. Amateka yacu ntiyahwemye kugaragaza ko hamwe no kudacikamo ibice twabashije gusohoka mu bibazo nk’ibyo twemye. Dukomeze kwifatanya dushyigikira ingabo zacu.”

Aba basore bakiri bato, bakigera ku abantu babonaga ko badatanga ikizere dore ko ibinyamakuru byo muri Congo birimo kwandika ko aba bana bajyanwe kurwanira igihugu babanje kugorwa no kumva amasasu.

Chekhov Journalist ✅