Ibitangaje by’ibaba ry’inyoni yitwa Peguin

Iyo nyoni ishobora koga no gusimbukira ku kimanyu cy’urubura ifite umuvuduko uhambaye. Ibigenza ite?

Oct 11, 2021 - 09:41
 0
Ibitangaje by’ibaba ry’inyoni yitwa Peguin

Suzuma ibi bikurikira: Iyo nyoni ibika umwuka mu mababa yayo. Ibyo bituma iticwa n’ubukonje bukabije, kandi bikayifasha kugira umuvuduko ukubye incuro ebyiri cyangwa eshatu uwo yagira iramutse itawubika. Ibigenza ite? Abahanga mu binyabuzima byo mu mazi batekereza ko igenda irekura umwuka muke muke wo muri ya mababa yayo. Iyo uwo mwuka usohoka, bituma amababa y’iyo nyoni arushaho kunyerera ku mazi, maze umuvuduko wayo ukiyongera.

Igishishikaje ni uko abahanga bamaze igihe biga uburyo bakora amato yihuta bakoresheje umwuka, kugira ngo ufashe igice cy’ubwato cyo hasi kurushaho kunyerera ku mazi mu buryo bworoshye. Icyakora abashakashatsi bemera ko kugira icyo bageraho bizabagora, kuko “kwigana imiterere ihambaye y’ibaba ry’iyo nyoni bagakora akantu gafite imyenge, bitaborohera.”

 

Nsengiyaremye Jean Pierre Jean Pierre NSENGIYAREMYE is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. C.E of The Facts.rw. he worked with Media and Development Consultancy Ltd as communication specialist , this company is specialized in media consulting, training, as well as doing research. He worked at Pax Press. He is the digital journalist at thechoicelive.com and umuseke.rw. he has different training certificate from PAX PRESS and AKAZI KANOZE projects.