Ibintu 10 b ukwiye kumenya ku muraperi J. Cole uri mu Rwanda uzakina imikino ya Basketball Africa League

Mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda no hanze yarwo, inkuru iri imbere mu mashakiro ni irimo izina ry’icyamamare muri Hip Hop muri Amerika J. Cole.

May 11, 2021 - 09:12
May 11, 2021 - 09:21
 0
Ibintu 10 b ukwiye kumenya ku muraperi J. Cole uri mu Rwanda uzakina imikino ya Basketball Africa League

Ni inkuru yakwirakwiye kuri iki Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021 ivuga ko uyu muraperi w’Umunyamerika ubusanzwe witwa Jermaine Lamarr Cole ari mu Rwanda.

Mu bintu bikomeye byamuzanye birimo kuba azitabira imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) ryari gusorezwa mu Rwanda mu mwaka ushize ariko rikimurwa, rizaba hagati ya tariki ya 16 n’iya 30 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena. Azaba ari umwe mu bakinnyi ba Patriots Basketball Club yo mu Rwanda biteganyijwe ko azakina imikino hagati y’itatu n’itandatu.

J. Cole afite imyaka 36. Yatangiye kumenyekana mu muziki mu 2007. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Lights Please, 4 Your Eyez Only, Lost Ones, Crooked Smile yafatanyije na TLC, Before I’m Gone n’izindi.

Yamamaye mu 2007 ubwo yashyiraga hanze mixtape yise ‘The come up’ mu ntangiro za 2007. Nyuma yakoze izindi zirimo ‘The Warm Up’ yakoze mu 2009 na ‘Friday Night Lights’ yo mu 2010.

Nk’abandi bahanzi benshi J. Cole ubwo yinjiraga mu muziki yashatse izina azajya akoresha mu kazi ke ka gihanzi. Yabanje kwitwa “Blaza” gusa ntabwo ryamaze kabiri, kuko yahise arihindura agashaka irindi.

Ahinduye izina yiyise “Therapist” ariko naryo ntabwo yarimaranye igihe kuko yaje kwisanga hari abamwita ‘The Rapist’ nabwo yumva ntibizavamo ararihindura kugeza yiyise J. Cole abikomoye ku mpine y’amazina asanganywe.

Ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’utunganya indirimbo. Abarirwa umutungo wa miliyoni 60 z’amadolari. Uyu muhanzi afite abana babiri. Ni umugabo wa Melissa Heholt barushinze mu ibanga mu mpera za 2015 bikaza kumenyekana mu 2016.

Yaje mu Rwanda habura iminsi mike ngo asohore album nshya ya gatandatu izajya hanze ku wa 14 Gicurasi yise ‘Off-Season’.

Iyi album izabanzirizwa na filime mbarankuru iyivugaho yayise ‘Applying Pressure: The Off-Season’ yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021 saa moya z’umugoroba. Ikorwa ryayo ryayobowe na The Scott Lazer.

TheFacts.rw yakusanyije ibintu bitandukanye bitangaje kuri uyu muhanzi buri wese yakwifuza kumumenyaho.

-  Album ye yo mu 2018 yaciye agahigo

J. Cole yaciye agahigo biturutse kuri album yise “KOD” yasohotse mu 2018, iyi album ye ya gatanu yayoboye urutonde rwa “Billboard 200” ndetse indirimbo esheshatu ziriho zari ku rutonde rw’indirimbo 20 ziyoboye kuri Billboard Hot 100. Icyo gihe yahise akuraho agahigo kari gafitwe na The Beatles.

The Beatles, itsinda riririmba Rock, ryamaranye aka gahigo imyaka 54 kuva muri Mata 1964 kugeza mu 2018.

Aka gahigo mu 2018 yagakuweho na Post Malone nyuma y’igihe gito abikesheje album ye ya kabiri yise ‘Beerbongs & Bentleys’ yabaye iya mbere muri album 200 kuri Billboard ndetse ikaba iyacuranzwe cyane ku mbuga zitandukanye. Nawe yagize indirimbo ziri muri 20 ziza imbere kuri uru rubuga muri Billboard Hot 100, aho yari afitemo icyenda.

J. Cole ni Producer

Usibye kuba akunze kuba mu bakoze indirimbo nyinshi ze, J. Cole anatunganyiriza benshi indirimbo. Amaze gukorana n’abahanzi barimo Kendrick Lamar, Janet Jackson n’abandi.

Yakoze kuri album z’abandi bahanzi nka Young Chris ku yo yise The Network 2, DJ Khaled ku yitwa Victory, iza Kendrick Lamar zirimo Section.80 na good kid, m.A.A.d city; iya Janet Jackson yitwa Unbreakable, iya Young Thug yise So Much Fun n’izindi nyinshi.

Capital Xtra yigeze kwandika igaragaza ko J. Cole yatangiye kwiga gutunganya indirimbo abifashwemo na mama we wamuguriye imashini yo mu bwoko bwa Roland TR-808 yifashishwa mu kuvuza ingoma.

J. Cole yigeze kuvuga ati “Yari ihenze yaguraga nka 1600$ cyangwa 1700$. Nyuma y’ibyo buri kimwe cyarahindutse, buri munsi namaragaho nagendaga nunguka byinshi byimbitse. Nakoze indirimbo yanjye ya mbere nyifashishije ubwo nari mfite imyaka 15.”

Nyuma yo kuba umuraperi umaze kubaka izina, gutunganya indirimbo wabaye umwe mu myuga ya J. Cole.

Afasha byihariye abakobwa babyaye inda zitateganyijwe

Muri Mutarama 2015, J. Cole yatangaje ko yahaye amacumbi abakobwa bifasha muri buri kimwe mu kwita ku bana babo muri Fayetteville aho yakuriye we n’umuryango we.

Mu kiganiro yagiranye na Combat Jack Show, yasobanuye ko yongeye kugura inyubako yakuriyemo muri uwo mujyi adashaka gusubira kubayo ahubwo ashaka kuyiha aba babyeyi.

Ati “Ntabwo mba hariya. Intego yanjye ni uko haba ahantu ho gutura h’imiryango. Rero buri myaka ibiri umuryango mushya uzajya uhaza, bahabe ku buntu. Igitekerezo ni uko umubyeyi ufite abana benshi abana be bazajya basangira icyumba. Ashobora kuba afite abana babiri, batatu; bazajya basangira icyumba.”

Yatsindiye ibihembo byinshi birimo Grammy Awards

Uyu muraperi ni umwe mu bahanzi b’abanyabigwi ku Isi no muri Amerika cyane ko yagiye yigwizaho ibihembo bikomeye. Uretse ibyo, ugiye kurondora ibihembo yahatanyemo byo bwakira bugacya kuko ni byinshi kandi bitari ibyo muri Amerika gusa.

Afite ibihembo umunani bya BET Hip Hop Awards, mu 2020 abikesheje indirimbo yitwa "A Lot" yakoranye na 21 Savage yatwaye Grammy Award mu cyiciro cya ‘Best Rap Song’.

Yatwaye igihembo cya Top Rap Album muri Billboard Music Award ndetse abitse ibikombe bitatu bya Soul Train Music Awards.

J. Cole yavukiye mu kigo cya gisirikare mu Budage

J. Cole yavukiye mu kigo cya gisirikare cy’Abanyamerika giherereye i Frankfurt mu Budage ku wa 28 Mutarama 19865. Se ni umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika wabaye mu gisirikare cya Amerika.

Nyina Kay, ni umunyamerika ufite inkomoko mu Burayi yabaye umukozi mu kigo cya United States Postal Service[USPS].

Se wa J. Cole yataye umuryango we. Ubwo uyu muraperi yari afite amezi umunani, nyina yabimukanye we na mukuru witwa Zach muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Fayetteville mu Mjyaruguru ya Carolina ari naho yakuriye.

-  Kutishyura igitabo cyo muri Bibliothèque ku ishuri yizemo byatumye diplôme ye ifatirwa imyaka umunani

J. Cole yasoje amashuri yisumbuye afite igiteranyo cy’amanota 4,2 ari no mu banyeshuri bari bafite amanota meza. Nyuma yakomereje amasomo ya Kaminuza muri St. John’s.

Uyu musore wigaga mu bijyanye na ‘Computer science’ yaje kubivamo atangira kwiga itumanaho n’ubucuruzi.

Yasoje kaminuza ari mu banyeshuri bafite amanota meza cyane ko yari afite igiteranyo cya 3,8 ariko ntabwo nyuma gusoza ishuri yahawe impamyabumenyi ye ahubwo yayihawe mu gitaramo mu 2015 icyo gihe avuga ko yari abereyemo amafaranga isomero ry’ishuri yigagamo ari naryo ryatumye impamyabumenyi ye ifatirwa.

-  Ari kwitegura kugerageza gukina muri NBA

Uyu mugabo ni umwe mu bakinnyi beza ba Basketball. Yari umwe mu bakinnyi bakomeye muri uyu mukino ubwo yigaga muri St. John’s University. Gusa, yageze aho abivamo yita cyane ku muziki kuko ariwo yiyumvagamo kurusha ibindi.

Akenshi akunze kwerekana ubuhanga bwe muri Basketall akigaragaza nko muri NBA All-Star Celebrity Game n’ahandi. Mu 2020 umuraperi mugenzi we Master P yatangaje ko J. Cole we ubwe yamwibwiriye ko ari mu myitozo izamufasha kuba yakina muri NBA.

-  Yigeze kujya mu mitsi na Diddy

Muri Kanama 2013 byatangajwe ko J. Cole yafatanye mu mashati na P Diddy muri after party y’ibirori bya MTV Video Music Awards. Bivugwa ko icyo gihe byatangiye Diddy ashyamirana na Kendrick Lamar.

Ngo Diddy yashatse kumena inzoga kuri Lamar, uyu muraperi aritambika maze J. Cole na P Diddy batangira kujya mu mitsi. Nyuma y’amezi make ibi bivuzwe byagaragaye ko bashobora kuba baracoce amasinde yabo nyuma yaho bahuriye mu mashusho yo kwamamaza Revolt ya P Diddy ndetse banatera urwenya kuri beef yabo yari imaze iminsi ivuzwe.

-  Jay-Z ni ‘mentor’ wa J. Cole

Mu 2009 J. Cole yasinye amasezerano muri Roc Nation ya Jay-Z, icyo gihe yavuze ko uyu muraperi mugenzi we uzwiho ubuhanga mu kwandika indirimbo yamusinyishije nyuma y’igihe kinini amuba hafi, amufasha.

Mu kiganiro Live With Steve Lobel, J. Cole yigeze kuvuga ko yagiye yigira byinshi kuri Jay-Z mbere y’uko bakorana ndetse hari utuntu tumwe tujyanye n’uko uyu muraperi yitwara ku rubyiniro yamwigiyeho ubwo yagiraga amahirwe yo gukorana ibitaramo nawe.

Ati “Jay-Z yari ‘mentor’ wanjye na mbere y’uko nsinya muri Roc Nation. Uba ugomba kwiga no gufata utuntu ku muntu udasanzwe. Kuba narasinyanye nawe ni umugisha kuko yanyungura inama.”

-  Mu 2020 J. Cole yashyize hanze ubwoko bw’inkweto yakoze afatanyije na Puma

Muri Gashyantare 2020, J. Cole yatangaje ko yagiranye ubufatanye na Puma ndetse bakaba baragombaga kujya banakorana ari nka Ambasaderi ushinzwe kwamamaza ibikorwa.

J. Cole yasinye aya masezerano agomba kugira uruhare mu ikorwa ry’ibicuruzwa bya Puma akanabimenyekanisha nk’uko umuyobozi w’iyi sosiyete ku Isi yose yabitangaje.

Ubwo bashyiraga hanze itangazo ry’ubufatanye banagaragaje filime ngufi ‘Sky Dreamer Shoes’ mu mukino wa 2020 NBA All-Star Game.

Muri Nyakanga 2020, J. Cole na Puma bashyize hanze inkweto bise PUMA RS-Dreamer.