Hazaca uwambaye! Butera Knowless yiteguye kwitaba RIB mu kirego atazi amaza n'amavuko cy'ubwambuzi bwa miliyoni 1.350000frws

Umuhanzikazi butera knowless yarezwe muri RIB ashinjwa ubwambuzi mu kimina yabagamo

Jun 15, 2021 - 21:36
Jun 15, 2021 - 21:37
 0
Hazaca uwambaye! Butera Knowless yiteguye kwitaba RIB mu kirego atazi amaza n'amavuko cy'ubwambuzi bwa miliyoni 1.350000frws

Butera Knowless yarezwe mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yishyuzwa miliyoni 1,3 Frw zishingiye ku kimina yabanagamo n’itsinda ry’abandi bantu agahabwa amafaranga ariko cyasenyuka ntayasubize.

Hashize iminsi Leta iburira abantu kutishora mu bucuruzi bw’amafaranga bwa “pyramid” benshi bazi nk’ibimina. Kuri ubu bamwe bari kubogoza nyuma y’uko bambuwe.

Mu kimina cya ‘Happy Family’ cyabarizwagamo Butera Knowless naho haravugwamo uyu mwuka. Abari batanze amafaranga yabo barasaba kuyasubizwa mu gihe iby’ikimina bitagikomeje.

Iki kimina bivugwa ko Butera Knowless yakibanagamo n’abandi bantu barenga 150. Yari akuriye itsinda ry’abantu batandatu, aho ari we abo bantu bashyikirizaga amafaranga yabo kugira ngo bacyinjiremo.

Amakuru ahari ni uko kuva inkubiri yo guca ibimina yatangira, uyu mubyeyi w’abana babiri, yatangiye kwishyuzwa n’abagiye bamuha amafaranga ariko ntayabasubize.

Umwe mu batanze amakuru yavuze ko byageze aho bamwandikira ubutumwa bugufi kuri telefoni ariko ntasubize, yewe na telefoni ntayitabe.

amafaranga yose hamwe bivugwa ko knowless yishyuzwa ubaze neza usanga ari 8,100,000. Uyu muntu yavuze ko mu nyandiko byanditse ko Knowless ari we uzajya ushyikirizwa amafaranga, nubwo ngo rimwe na rimwe yaburaga akohereza uwo yigeze kubera “marraine” akaba ari we uyamushyikiriza.

Nyuma yo gushakisha uko ikibazo cyakemurwa mu bwumvikane, Knowless akabura ndetse n’uwo bafatanyaga mu kwakira amafaranga akabihakana avuga ko bakwiriye kujya kubibaza umuyobozi w’itsinda, bahisemo kujya kwiyambaza ubutabera.

Inyandiko itanga ikirego twaboneye Kopi igaragaza umugore wareze Knowless asaba kurenganurwa.

Ati “Mu by’ukuri ndarega uwitwa Butera Knowless, icyo gihe ntanga amafaranga 1.350.000 Frw ni we wari ugezweho gufata […] abenshi basubije amafaranga ariko we ntiyigeze anashaka ko twumvikana.”

Bivugwa ko uwareze ari umugore wari waragiye muri iki kimina umugabo we atabizi, ku buryo abimenye byabyara ibibazo mu muryango.yasobanuye ko  kirego cyakiriwe.

Ati “Twaracyakiriye. Kizasuzumwa gihabwe umurongo niba hari ibyaha birimo azabibazwa. Ni ikirego kijyanye n’ibi bya ‘Pyramid.’”

Dr Murangira yavuze ko kuva aho RIB itangiye itangazo isaba abantu kwirinda kujya muri ibi bimina, hari abantu bakibiyoboka abasaba kubizibukira kuko bihombya.

Ati “Hari abantu bakibijyamo, turasaba abantu kugira amakenga, bakava muri ibi bintu, bihombya benshi kurusha uko byungura bamwe. Ni amafaranga y’abantu benshi yinjira mu mifuka y’intsinda ry’abantu bake, abantu bari bakwiriye kubyitondera.”

Bivugwa ko ayo mafaranga Knowless yayahawe mu mpera za Mata 2021, aho buri wese mu binjiraga muri iki kimina yasabwaga gutanga 1.350.000 Frw.

Ukubye ayo abantu batandatu bahaye Butera Knowless, usanga uyu muhanzikazi yarahawe 8.100.000 Frw. Bivugwa ko mu minsi ishize, bashatse kujya gutanga ikirego nk’itsinda ariko bamwe ntibabashe kuboneka, uyu wari ukomerewe aba ariwe ufata iya mbere. Buteye avuga ko yiteguye kwitaba RIB na we agahabwa amakuru dore ko atanazi uwo uri kumurega.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175