Hagiye gutangizwa amarushanwa y’indege zikoresha ingufu z’amashanyarazi

Mu gihe hari hamenyerewe amarushanwa y’amagare, aya moto n’ayimodoka, ubu harategurwa irushanwa ry’indege zikoresha ingufu z’amashanyarazi ryiswe Air Speeder series, riteganyijwe mu mpera za 2021.

Feb 20, 2021 - 08:49
 0
Hagiye gutangizwa amarushanwa y’indege zikoresha ingufu z’amashanyarazi

Iryo rushanwa riri gutegurwa na Sosiyete y’Abanya-Australie, rizitabirwa n’indege zigezweho zakozwe ku bufatanye bwa sosiyete zitandukanye zisanzwe zikora indege zirimo Mclaren, Babcock Aviation, Boeing, Jaguar Land Rover, Rolls-Royce na Brabham. Ryateguwe mu rwego rwo gukomeza gushimangira gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Indege ziswe Air Speeder Mk3, zifite umuvuduko wa kilometero 120 ku isaha, zibika umuriro wa kilowate 96 ndetse zifite uburemere bw’ibilo 100 ni zo zizakoreshwa muri iryo rushanwa, aho Air Speeder iri kuritegura yavuze ko rizaba hamaze gukorwa izigera ku 10.

Izo ndege kandi zizaba zifitemo ikoranabuhanga ridasanzwe harimo nko kuba zitabasha kubonwa n’uburyo bwa LiDAR na Radar bukoreshwa bareba aho indege iherereye hashingiwe ku majwi y’urusaku rwazo. Izi zo zizajya zigenda nta rusaku rwumvikana.

Air Speeder Mk3 zizatwarwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (remotely), mu gihe iyo sosiyete iteganya kuzakora izisumbuyeho (Mk4) mu 2022 zo zizaba zitwarwa n’abantu bazirimo.

Ikorwa n’igerageza by’indege zikoresha ingufu z’amashanyarazi rimaze imyaka irenga itatu ritangiye, kuko iyiswe Air Speeder Mk1 yakozwe mu 2017, Mk2 ikorwa mu 2018, naho Mk3 izakoreshwa yakozwe mu 2020. Iyo yemewe kuzakoreshwa mu irushanwa nyuma yo gusanga ari yo itekanye kurusha izindi, hashingiwe ku masuzuma yakozwe.

Abasesenguzi bateganya ko agaciro k’indege zifashisha ingufu z’amashanyarazi kazaba kageze kuri miliyari 1,500$ mu 2050.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175