Gasabo-Umurenge KAGAME Cup: Gikomero igeze muri 1/2 isezereye Kinyinya  ku bitego 3 ku busa

Feb 7, 2023 - 13:11
Feb 7, 2023 - 13:28
 0
Gasabo-Umurenge KAGAME Cup: Gikomero igeze  muri 1/2 isezereye Kinyinya  ku bitego 3  ku busa

Hirya no hino mu turere two mu Rwanda hakinwaga imikino itandukanye ku makipe yabonye itike ya 1/4 mu bagabo ndetse no mu bari n'abategarugori kuri iki cyumweru tariki ya 05 Gashyantare 2023.

Mu karere ka Gasabo  byari ibicika kuko hakinwaga joining y'ishiraniro, Aho umurenge wa Gikomero mu bagabo wesurana n'uwa Kinyinya  maze bikarangira GIKOMERO  ikomeje nyuma  y'uko abakinnyi ba Gikomero  bahindukije umuzamu wa Kinyinya  inshuro zose eshatu.


Ni umukino watangiye ukereweho gato kubera ko muri iyi sitade ya Gikomero( GIKOMERO  Stadium) hari habanje kuberamo umukino wari wahuje amakipe abiri mu bakobwa yishakagamo igera ku mukino wa nyuma hagati ya GATSATA na Gikomero maze birangira GATSATA ikomeje ku gitego 1 ku busa bwa Gikomero.

Uyu mukino w'abagabo wagaragayemo amayeri menshi no kwigana ku batoza bombi yaba Mbonimana Jean Baptist utoza ikipe y'umurenge wa Gikomero ndetse na Hagenimana Thiery utoza ikipe y’umurenge  wa Kinyinya.

Ni umukino watangiranye kandi umuvuduko kuva ugitangira kugeza urangiye bitewe nuko amakipe yose yatakanaga aho byatangiye ubwo Gikomero  yatsindaga igitego cya mbere mu gice cya mbere ku munota wa 27 ikaza  kongera gutsinda ibindi bitego bibiri mu gice cya Kabiri.


Ni umukino witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo ab'inzego z'umutekano ndetse n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'iyi mirenge yari yatanye mu mitwe.


Mbere yuko uyu mukino utangira abakinnyi babanje kuganirizwa n'aba banyamabanga aribo Umurerwa Josiane uyo bora Gikomero na Havuguziga Ntabwiko Charles uyobora Kinyinya bose bibukije icyo iri rushanwa risobanuye n'akamaro karyo.

Abakunzi n'abafana b'aya makipe bari baturutse mu mpande zitandukanye bishimiye iri rushanwa kubera ibyishimo bariboneramo.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366