Gasabo Kinyinya: Byinshi kuri kompanyi y'ubuhinzi n'ubworozi" Duhinge Ishimwe Company ltd" yakijije abatari bake
Duhinge Ishimwe Company ltd ikorera mu gishanga kiri hagati ya Kimironko na Kinyinya ariko kikabarizwa mu mudugudu wa Binunga akagali ka Murama umurenge wa Kinyinya ho mu karere Ka Gasabo
Abahinzi bakorera muri kompanyi y'ubuhinzi n'ubworozi butandukanye ya DUHINGE ISHIMWE Company Ltd barahamya ko kuva yaza ikibazo cy'ubushomeri cyagabanutse ku kigero cyo hejuru.
Aba bahinzi baturuka mu duce dutandukanye two mu mirenge yo mu karere ka Gasabo byu mwihariko imirenge nka Bumbogo, Kimironko n'uwa Kinyinya bavuga ko iyi Kompanyi y'ubuhinzi n'ubworozi ibafasha gukemura bimwe mu bibazo byabazahazaga birimo kubura ibyo kurya, kwishyura amashuri y'abana, kutizigamira ndetse no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Aba bahinzi kandi baratangaza ko mu gihe imyumvire abantu bishyizemo yo gusuzugura akazi bita ko kagayitse ihindutse ntakabuza byatuma iterambere ry'igihugu ryiyongera bikagabanya zimwe mu ngorane ziterwa n'abatavana amaboko mu mifuka.
Umuhinzi akaba n'umukozi w'iyi kompanyi y'ubuhinzi n'ubworozi butandukanye ya DUHINGE ISHIMWE Company Ltd, Nyirabunyenzi Velonic aravuga ko amafaranga ahembwa amufasha kwikenura utubazo twa hato na hato dushobora gutuma agaragara nabi mu muryango nyarwanda.
Ikindi kandi ni uko anenga cyane abagore bagenzi be banga gukura amaboko mu mifuka ahubwo bakirirwa baterera ibiparo ku buryo biteza ikibazo cy'amakimbirane hagati yabo no kutagira uruhare mu iterambere ry'ingo zabo.
Yagize ati" Mu byukuri ndashimira Imana yahaye ubushobozi uyu mugabo bwo gushinga iyi Kompanyi( DUHINGE ISHIMWE Company Ltd), itubeshejeho ku buryo biturinda gusabiriza umuhisi n'umugenzi. Ayo nkoreramo atuma mbona ibyo umuryango wanjye urya ndetse amashuri, kwizigamira, ubwisungane mu kwivuza no kwizigamira muri Ejo Heza bikanyorohera".
Akomeza ati" Birambabaza cyane iyo mbonye abadamu bagenzi banjye banga gukora ahubwo bagahitamo kwirirwa mu biparu bidafitiye inyungu imiryango yabo, mu gihe imyumvire yo gusuzugura akazi ngo karagayitse ihindutse mbona igihugu cyacu cyakomeza gutera imbere".
Iyi Kompanyi y'ubuhinzi n'ubworozi butandukanye yibanda cyane ku mboga z'ubwoko butandukanye burimo amashu,inyanya,imiteja, intoryi,Pinari, imbwija(dodo), Sereri ndetse n'ibigori.
Umuyobozi akaba ari na nyiri iyi Kompanyi ya DUHINGE ISHIMWE Company Ltd, NDAGIJIMANA Emmanuel, intego nyamukuru yari afite mbere yuko itangira gukora harimo kugabanya umubare w'abashomeri badafite akazi ndetse no kwiteza imbere n'igihu cye cy'u Rwanda.
Ikindi nuko yashakaga gushishikariza urubyiruko no kurukundisha akazi akari ko kose byu mwihariko umurimo w'ubuhinzi bamwe bakunda gufata nkaho usuzuguritse kandi hari aho umaze kugeza abawukora biteje imbere.
Emmanuel arashimira cyane umukuru w'igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME kubera urukundo akunda abanyarwanda n'abaturarwanda byu mwihariko inama ahora agira urubyiruko n'abandi bose zibashishikariza gukura amaboko mu mifuka no gukunda umurimo.
Aganira n'ikinyamakuru Thefacts yatangaje ko kuva iyi Kompanyi ye itangiye gukora byamweretse ko uyu mwuga w'ubuhinzi hari aho umaze kumugeza ndetse byatanze igisubizo ku kibazo cy'ubushomeri.
Agira ati" Ndashimira cyane Nyakubahwa Pererezida wa Repubulika y’u Rwanda, H.E Paul KAGAME udutera imbaraga, kutuba hafi nk'urubyiruko n'abandi bose bituma turushaho kwigirira ikizere no kwiteza imbere".
Akomeza ati" Njya gushinga iyi Kompanyi y'ubuhinzi n'ubworozi nifuzaga ko ikibazo cy'ujushomeri kigabanuka ndetse nkateza imbere igihhgu cyanjye mbikesheje ubuhinzi.Nashakaga kwereka urubyiruko ko ubuhinzi ari umwe mu mirimo yakwicazanya n'ibikomerezwa, bwaguteza imbere ndetse ukanateza imbere.Bityo rero kuva itangiye gukora bingejeje ahantu heza hatari aha buri wese.
Iyi Kompanyi y'ubuhinzi n'ubworozi ubuhinzi bwabo nti burangirira ku isuka gusa kuko batanga amasomo ikanatanga inama zijyanye n'ubuhinzi ku bantu batandukanye babinyujije ku muyoboro wabo wa YouTube yitwa Duhinge Tv.
Duhinge Ishimwe Company ltd ikorera mu gishanga kiri hagati ya Kimironko na Kinyinya ariko kikabarizwa mu mudugudu wa Binunga akagali ka Murama umurenge wa Kinyinya ho mu karere Ka Gasabo.
Yatangiye gukora kuva muri Mata 2022 ikaba igiye gusarura bwa mbere ihereye ku mboga z'imiteja.